Ku nshuro ya 28 mu Rwanda hatangiye icyumweru cyo kunamira abazize jenoside

Ku nshuro ya 28 u Rwanda rwunamira abazize ubu bwicanyi, Perezida Paul Kagame w’icyo gihugu aranenga imyitwarire y’ibihugu by’amahanga cyane ibikomeye akavuga ko bishaka kwivanga mu mitegekere y’u Rwanda.

Ntiyatoboye ngo avuge ibyo bihugu mu mazina yabyo ariko yavuze ko bishaka gutanga amasomo ku butabera kandi byo biri hanyuma yarwo.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye uwo muhango ategura inkuru mushobora kumva hano hepfo mu majwi.