RWANDA: IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME MU KWIBUKA KU NSHURO YA 28 mu Kinyarwanda!

Mbere na mbere, amasaha, iminsi ibyumweri, imyaka  byarahise, uyu ni umwaka wa 28 twibuka. Ni umwanya ukomeye abantu babura icyo bavuga, bidatewe no kubuzwa uburenganzira bwo kuvuga nk’uko bamwe babitwitirira, nk’igihugu kidatanga uburengazira bwo kuvuga. Ibyo ni amateshwa, ntacyo bivuze

Ariko nabyo hari icyo bivuze. Mutekereze ubuhamya twahawe, bw’uko abantu bahizwe amanywa n’ijoro kubera impamvu z’icyo bari cyo, kandi bamwe bakiri cyo kugeza ubu. Mwongera mwibaze abo muri twe bari bafite imbunda, mwibaze iyo twemerera abantu gukurikirana abo batwiciye abantu badahanwa, natwe tukabica. Icya mbere twari dufite uburenganzira bwo kubikora ariko ntabyo twakoze. Bamwe muribo baracyariho iwabo, mu byaro abandi bari muri Leta, barakora ubucuruzi.bamwe bari abayobozi cyangwa babonaga amaronko ku buyobozi. Ntabwo twabikoze. Ariko abantu baracyavuga ibyo bashaka kutuvugaho, cyangwa bakagira ibyo bakora biturwanya kugeza ubu. Reka mbabwire: turi agahugu gato, ariko turi banini mu butabera. Ariko bamwe muri abo banini, ni ibihugu by’ibihangange ariko ni bato mu butabera. Ntacyo bafite cyo kwigisha uwo ariwe wese. Kubera ko bafite uruhare muri aya mateka yatumye hapfa abantu barenga miliyoni.

Ni bo bagashozamvururu, naho Abanyarwanda bo bashyize mu bikorwa izo mpamvu zabo, bica abavandimwe babo. Ariko amateka y’ibyo yaturutse aho twese tuzi; yaturutse, iyo ngiyo. Bityo rero impamvu nyamukuru y’ibyo twahuye nabyo, ibyatubabaje n’ibyo tubona yaturitse iyo. Ni impamvu itaduha amahoro. Buri gihe bashaka guhishira uruhare rwabo, bashaka guhishira guceceka kwabo, mu gihe abaturage miriyoni bo mu Rwanda bifuzaga ko bavuga, ko bavuga babatabariza. Nyuma byaje kuba ko abo Banyarwanda, abo Banyafrika barikwicana hagati yabo. barikwiyica ubwabo, ko  nta n’umwe ufite ukuri, ko nta n’umwe urimo gukorera undi nabi. Kuri bo turi bamwe. Ariko ntabwo turi bamwe. Niyo mpamvu tutishe indi miliyoni ngo tuyigereke kuri iyo miliyoni yindi yari imaze kwicwa n;izo nkoramaraso. Ariko bamwe muri abo banyabyaha bararinzwe, yewe kugeza n’ubu n’ibyo bihugu bivuga ubutabera, ibyo bihugu bitanga amasomo ku butabera. Iyo batavuze  ubutabera, bavuga ibindi byinshi, demokarai, bavuga byinshi. Mpereye ku byo nzi hari uburyo bw’ubuyobozi 3 ku isi: ubwa ni ubwo bita “Démocratie”, ubundi ni “Autocratie”, ubwa gatatu buri hagati y’ubu bwombi, bucecetse, bufite imbaraga cyane ni “Hypocrisie”.  Uburyo bwo kuyobora butatu, “Démocratie”, “Autocratie, hagati hakaba ubucecetse, bufite imbaraga, bugera ku cyo bushaka ni ubwo bwa “Hypocrisie” 

Kuri twe twabonye amasomo, tuzemera izina, ushaka wese azaduha, ntacyo bidutwaye, Ariko isomo twize kandi tuzi mu bintu, isomo ku bintu tuzi neza kuva mu itangiririro bamwe muri twe tuzi, ni uko ntacyo bitubwira ni uko ntacyo bivuze aho wajya hose mu birometero ibihumbi n’ibihumbi, ntabwo uzabona abaturage bafite agaciro cyangwa bafite ubuzima bufite agaciro kurusha twe ubwacu cyangwa abo turi bo. Nta baturage baturusha agaciro, bafite ubuzima buruta ubwacu. Nta baturage baturusha agaciro, nubwo ubuzima bwacu bwashegeshwe nk’uko ubuhamya bwatanzwe n’umuntu muto bwatubwiye. Mvuze ibi byose kugira ngo bigirire urubyiruko akamaro bavutse muri ibyo bihe, ubu bafite imyaka 28. Abo bagikura tugomba kubabwira amateka, amateka y’ubu butaka, ubutaka bwavutseho, bwabonetseho abagore n’abagabo b’imbaraga, intwari niba mushaka ko tubyita gutyo. Ariko mfite ikibazo ku ijambo Intwari n’igisobanuro cyaryo. Kuko nta ntwari mu bihe nk’ibyo byacu. Kubera ko iyo tuvuze intwari. uba uvuze ibihe byari bibi cyane, ariko bisaba intwari kugira ngo bakore icyiza, kugira ngo babeho barokore n’abandi muri ibyo bintu bibi. Nakomeje kwibwira nti, icyiza cyagombaga kubyara intwari ni ikindi kitari ibyo bihe byabyaye intwari hano. Turebye ibihe byacu, ni gute umuntu yaba intwari mu gihe twatakaje miliyoni y’abandi bantu. Abaturage benshi bishwe kurusha uko bagombaga gutabarwa cyangwa bagombaga kuba bakeneye gutabarwa. Ku bwanjye nifuzaga ko, nta ntwari twakagombye kugira kuko nifuza ko tutagombye kuba twaragize biriya bihe byabyaye intwari. Byari biraba byiza. Ikindi giteye ikibazo n’ijambo ni uko ushobora kurema intwari. Ikindi ushobora kwiyemeza kwita bamwe intwari kubera ko uri igihangange, bityo uwagira icyo abivugaho ukamucecekesha. Ibyo nibyo nakomojeho igihe navugaga ko ibihangange ni ibihangange, ni banini ariko ni bato mu butabera.

Hari n’igihe bavuga ku bwisanzure, nyamara tuziko bahimba inkuru z’ibinyoma ku bantu, ku Rwanda, kuri Jenocide, ariko washaka kugira icyo uvuga ku byo nabo bazi, ugasanga hari ubwo buhangange bwo kubuza buri wese kuguha umwanya wo kuvuga ukuri kwawe, bwo kugira icyo uvuga kubyo bavuze, ngo ubasubize. Na none abo bantu bagashinja abandi kutagira uburenganzira mu kuvuga ibyo bashaka. Ibyo mvuga si amateka ashaje kuko birimo biraba n’ubu. Uzasanga ibinyamakuru bizwi cyane, mu bihugu by’ibihangange byuzuye inkuru z’ibinyoma kuri twe, ku Banyarwanda, kuri Jenoside ku mateka yacu, ariko hagira ushaka kuvuga ati, nimusigeho ibyo sibyo, iki ni uku kiri, dore n’ikimenyetso, usanga ari nk’aho barangije kumvikana, hagati yabo inzira wakagombye kunyura ngo ugire icyo uvuga cyangwa utange igisubizo, baba barazibujije kukumva; kuko baba bifuza kugira ibyo bagomba kuvuga, bonyine cyangwa kwinjiza mu matwi ya buri wese.

Ariko ntimukibeshye, kuri ubu butaka, ubu butaka bwacu, buto uko buri kose, nta muturage muto uhari. Nk’uko twabikoze mu bihe bishize, tuyobowe n’ukuri, n’ikiri cyo, ntitwakoresheje uburyo n’ububasha n’ubushobozi twari dufite, ngo twice abo bishe abantu bacu. Nimwibaze namwe, abantu bashidikanya ku butabera bwacu, ukaba ufite u Rwanda mu Itegeko Nshinga, mu matekeko ariho twakuyemo igihano cy’urupfu, nyamara bimwe muri ibyo bihugu by’ibihangange biracyanyonga abaturage babyo. cyanga bakabicisha amashayarazi. Twe twarwaniye kuvanaho igihano cy’urupfu mu gihe nyamara twari dufite abantu bashoboraga kunyongwa bikumvikana. Abo bantu, ntibigera babona iyi ngingo, ntibabona ingingo ko turi igihugu cy’ubutabera, igihugu cy’amategeko, twemera ubutegetsi bugendera ku mategeko. Tubaye tutabyemera twaba dukorera iki ibi byose? Nta gitutu twashyizweho, ntimuzemerere uwari wese kubabwira ibinyoma. Ibi twabikoze ku giti cyacu, ntabwo ari ukubera uwo ari wese wese waba waradusunikiyeyo cyangwa akadushyiraho igitutu. Ubundi se ninde wari kudushyiraho igitutu niba nawe abikora? Nta na rimwe rwose. Hari kandi n’abaturage bahawe imbabazi, bafite aho bahuriye n’ibi byabaye, twumvishe mu buhamya, abantu babibayemo n’ubu bakomeje kubibamo, bakibagirwa ko twabahaye imbabazi. Bahawe imbabazi, baciriwe imanza mu nkiko, bahamwa n’ibyaha, imyaka myinshi ishize barimo kurangiza ibihano, turababarira. Igikurikiraho, ngo abo nibo baturage ngo bagomba kuzana mu Rwanda demokarasi. Ni urwenya! Ibyo kandi urimo urabikorera ahantu hatari ho, ahantu humva neza ibintu byinshi kuri twe, aho tugarukira ariko bazi imbaraga zacu mu kurinda ubu butaka n’abaturage babutuyeho. Abo bantu bagendagenda bavuga ubusa hose, buri munsi bari bakwiye gufata umwanya bakibuka ibihe nk’ibi turikuvugaho uyu munsi. Bakumva cyane ariko bakamenya ko hari abantu benshi bamaze kuvukira kuri ubu butaka: abana bacu, abuzukuru, dufite inshingano zo kugira ngo babyumve kandi bari aho kubera ubu butaka, kubera abaturage b’ubu butaka. Ariko na none tuzi ibintu byinshi harimo aho imbaraga zacu zigarukira, nta mbaraga dufite zo kubikumira cyangwa kubirwanya, ariko dufite imbaraga zo guhangana nabyo. Biba buri munsi, ariko biduha umwanya mwiza, bamwe muri twe, umwanya mwiza wo kwibutsa abaturage ibi byose. Sinarangiza ntashimiye abayobozi b’Igihugu cyacu, abaturage b’Igihugu cyacu, urubyiruko, bakomeje kubona muri bo imbaraga zo kuba abantu nyabo nubwo hari nk’ibi byabaye uyu munsi. Birantangaza iyo mbonye abantu nk’aba bafite imbaraga muribo zo kubaho ubuzima bw’umuntu nyawe. Icy’ingenzi ni uko isomo nk’iri ribi, rikomeye ritazapfa ubusa. Mu myaka 28 ishize, buri mwaka watambutse watumye turushaho kugira imbaraga, no kuba abaturage beza, Kugira ngo tube abo dushaka kuba bo, tugomba kuba ari twe dufata icyemezo cy’icyo dushaka kuba, si undi uzaduhitiramo icyo tuzaba cyo n’uburyo tuzaba cyo.

Abo bahora bavuga inkuru zabo z’ibinyoma, mwibaze abantu babashobora byibuze no kwemera byibuze ko abenshi kuri iyi si bemera ibyabaye hano, bigahabwa n’izina ry’uko bigomba kwita koko. Ariko hari n’abandi bavuga bati reka da, nimurebe neza, ntabwo ari Abatutsi gusa bapfuye, hari n’abandi bapfuye. Icyambere ni uko ibyo uvuga ni OVIOUS, mu bihe nk’ibi ibyo uvuga ni ovious. Ariko ndatetekereza ko baba Bashobora kuba hari ikindi baba bavuga. Murabizi, buri wese hano azi, abashaka kumenya, muribizi ko hari abaturage bitwaga inyenzi hano. Izina inyenzi ryahariweitsinda ry’abaturage bazwi. Mu gihe cyo kwica bicaga inyenzi. Nibyo bavugaga. Babivugaga ku mugaragararo. Kuvuga rero ngo yari Jenoside igamije kurimbura Abatutsi, ni gute byaba bitari byo? Ni gute wabyibazaho? Ni gute wagira ibisobanuro bindi ubivugaho? Keretse ubaye ufite ikindi kindi, ikindi kibazo. Ibyo rero bigaha umwanya abo bajenosideri bandi gutangira kuvuga ko ari intwararumuri za demokarasi. Babaye abantu bakunzwe cyane n’abo bantu ngo bafite demokarasi, bashaka kuzana mu Rwanda demokarasi, u Rwanda rutagira demokarasi, rutagira uburenganzira bwo kuvuga, rubuze kimwe cyose kizima cya muntu. Umuntu iyo agutuitse emera si byiza kumusubiza. Urabyemera, ukikomereza gukora ibyo urimo kwikorera. Isomo rero ryizwe ku rubyiruko, ku gihugu cyacu. Iki gihugu kugira ngo dukore ibyo dushaka, tube icyo twifuza kuba cyo. Ibindi ni urugamba, tuzabikoraho urugamba rwiza. 

Murakoze cyane!