PolitikiAbanyapolitiki Ijambo rya Padiri Nahimana nka Perezida wa Repubulika ya Leta ikorera mu buhungiro February 27, 2017 Share on Facebook Tweet on Twitter
Yego Nyakubahwa Padri Nahimana hamwe n’abo mufatanije Imana ibakomereze umugisha mu bikorwa byanyu byiza, benshi twifuza kubashyigikiramo ngira nti: Duharanire u Rwatubyaye Ndashishikariza abagishayaya Mu ngendo idashamaje Ngo bareke kwagaza ikibyimba, Bashikame bagikande bakimene Bameneshe abo bashimusi, Dutarame mu nteko y’u Rugwiro. Muzi ko urugiye kera Ngo ruhinyuza intwali. Ubwo se abigize zo Kandi ali abishi ba Rubanda Tuzabakanira uruhe? Nimuvuze urwamu Mwerure murwane Urugamba murwinikize Twarure uRwatubyaye Ishema ryacu turyisubize. Ukubaho kwacu dufite Tugukeshe Rurema N’isuka yacu Rushegesha-mishike N’inka yacu Inshoza-mihigo N’ubupfura bwacu bw’inyabutatu Mu bwuzuzanye, mu bwubahane, mu bworoherane Mu bumwe, mu Mahoro No mu bwigenge. Dr A. Gasarasi 170222.
Yego Nyakubahwa Padri Nahimana hamwe n’abo mufatanije Imana ibakomereze umugisha mu bikorwa byanyu byiza, benshi twifuza kubashyigikiramo ngira nti:
Duharanire u Rwatubyaye
Ndashishikariza abagishayaya
Mu ngendo idashamaje
Ngo bareke kwagaza ikibyimba,
Bashikame bagikande bakimene
Bameneshe abo bashimusi,
Dutarame mu nteko y’u Rugwiro.
Muzi ko urugiye kera
Ngo ruhinyuza intwali.
Ubwo se abigize zo
Kandi ali abishi ba Rubanda
Tuzabakanira uruhe?
Nimuvuze urwamu
Mwerure murwane
Urugamba murwinikize
Twarure uRwatubyaye
Ishema ryacu turyisubize.
Ukubaho kwacu dufite
Tugukeshe Rurema
N’isuka yacu Rushegesha-mishike
N’inka yacu Inshoza-mihigo
N’ubupfura bwacu bw’inyabutatu
Mu bwuzuzanye,
mu bwubahane,
mu bworoherane
Mu bumwe,
mu Mahoro
No mu bwigenge.
Dr A. Gasarasi 170222.