Rwanda: Abarwanashyaka 2 ba FDU-Inkingi barashimuswe, abandi 3 bahohoterwa n’inzego z’umutekano.

Kigali, kuwa 22 Ukwakira 2012.

Tariki 17 Ukwakira 2012 mu ma saa tatu za nimugoroba nibwo uwitwa Niyomugabo Michel na Nsabimana Eugene batuye mu mudugudu wa Kangondo II, akagali ka Nyarutarama, umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo, bari iwabo mu rugo baguwe gitumo n’imodoka yarimo bamwe mu basanzwe bakorana n’inzego z’umutekano za Kigali, babanjirijwe n’inkeragutabara maze babirohaho babajugunya muri iyo modoka babajyana kuri polisi ya Remera ari n’aho baraye. Ijoro rikeye bajyanwe ahantu hatazwi kugeza magingo aya. Ise wa Niyomugabo Michel yagerageje kumenya irengero ry’umwana we n’umukozi we, maze abamutwaye bamutera ubwoba bamubwira ngo niba nawe ashaka niyurire imodoka bamutware.

Iri shimutwa ryakozwe mu gihe kuri uwo munsi, bamwe mu barwanashyaka ba FDU-Inkingi barimo n’abo basore bombi bari bageze ku biro by’uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda aho baherekeje Umunyamabanga mukuru w’agateganyo wa FDU-Inkingi, Bwana Sylvain Sibomana, bagiye gutabaza ibihugu biha imfashanyo Leta y’u Rwanda ngo bisabe iyo leta guhagarika ibikorwa byo guhiga bukware, gushimuta no gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali ndetse no gusaba by’umwihariko ko abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe barekurwa, gusaba ko abandi barwanashyaka ndetse n’abanyamakuru bafunzwe kubera ibitekerezo byabo barekurwa.

Nyuma y’aho bariya barwanashyaka babiri bashimutiwe bazizwa kuba mu ishyaka rya FDU-Inkingi ritavuga rumwe na Leta ya Kigali, mu ijoro ryo kuwa 20 Ukwakira 2012, abitwa Gatwa Andre na Havugimana Cyprien bafashwe n’inkeragutabara zo mu mudugudu wa Cyibiraro I mu kagali ka Nyarutarama zirimo uwitwa Daniel zirabajyana zirabakubita zirabavunagura zibagarura mu mudugudu wa Kangondo II, akagali ka Nyarutarama, umurenge wa Remera, akarere ka Gasabo ari naho basanzwe batuye.

Ibi bikorwa byo kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwaKigalibibaye mu gihe taliki 2 Ukwakira 2012 uwitwa Ntirutwa Theophile yafashwe n’abayobozi bo mu kagali ka Nyarutarama bifashishije inkeragutabara ajyanwa ku kagali afungirwayo hanyuma aza kurekurwa ariko akomeza kwibasirwa n’inzego zinyuranye zirimo n’iz’umutekano. Twibutse na none ko tariki ya 17 Ukwakira 2012 yafashwe n’inkeragutabara akajyanwa ku kagali ka Nyarutarama aho yakuwe ajyanwa kuri polisi ya Remera, nyuma aza kurekurwa bukeye tariki ya 18 Ukwakira 2012 ariko ntiyagira amahirwe yo kurara mu rugo iwe kuko noneho hakoreshejwe umwe mu basirikari akamutera iwe agashimuta ibintu bye, inzego za gisirikari bita military police zikaza zikamujyanana n’umuryango we agafungirwa kuri polisi ya Remera. Yafunguwe bukeye yemererwa n’inzego za gisirikari i Kanombe ko asubizwa ibintu bye ariko kugeza amagingo aya uwo musirikari yanze kubisubiza ahubwo akaba arimo kubikoresha uko yishakiye.

Ubu bugizi bwa nabi burakorwa mu gihe muri gereza ya Gitarama hafungiwe abandi barwanashyaka umunani ba FDU-Inkingi bazizwa ko baganiriye n’Umunyamabanga mukuru w’agateganyo wa FDU-Inkingi aho bavuga ko ibyaha baregwa bishingiye kukuba baranenze ishyirwa mu bikorwa rya zimwe muri gahunda za leta usanga ribangamira uburenganzira bw’abaturage ndetse n’uburyo iterambere muri rusange ritagera mu cyaro.

FDU-Inkingi iramagana ubwo bugizi bwa nabi ikaba inasaba Leta kurekura bidatinze abo yafunze no kugaragaza abashimuswe aho baherereye ndetse ikanasaba Leta kureka abatavuga rumwe nayo bakisanzura mu gihugu cyabo.

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Umuyobozi wungirije w’agateganyo

1 COMMENT

  1. None se ko bavuze ko ibikubiye muri rapport ya Amnesty ari ibinyoma gusa gusa ,noneho ibyobakoze tubyite iki?
    Nkuko mbivuga akenshi leta ,hamwe n,abo ikoresha bararushywa ni ubusa peeeeeeeeee kuko aho kwiga gitera wakwica …..^kandi rwose abo bavandimwe bareke kwikoranmunda, , ego bitazabagarukana kandi ndagirango bafite ingero.

Comments are closed.