Abahoze ari abarwanyi ba FDLR na M23 bahawe igihe ntarengwa ngo babe batashye mu bihugu bakomokamo.

Yanditswe na Ben Barugahare

Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi dukesha iyi nkuru, abahoze ari abarwanyi ba FDLR bari mu nkambi ya Walungu muri Kivu y’amajyepfo kuva mu 2014 bahawe kugeza ku wa 20 Ukwakira 2018 ngo babe batashye mu Rwanda nta mananiza.

Ibi byatangarijwe aba bahoze ari abarwanyi kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mata 2018 n’intumwa zigizwe n’abayobozi ba Congo, SADC, CIRGL na MONUSCO.

Ubu butumwa bwahawe abahoze ari abarwanyi ba FDLR bagera kuri 44 bari kumwe n’abantu bo mu miryango yabo bagera ku 147 bakiri mu nkambi ya Walungu.

Umujyanama wa Komite nshingwa bikorwa ishinzwe gushyira mu bikorwa amasezerano ya Addis-Abeba, Patrick Mutombo, yavuze ko abo bahoze ari abarwanyi ba FDLR bagomba kuva ku butaka bwa Congo bakajya mu Rwanda kuko nta kindi gihugu cyiteguye kubakira. Ngo nk’uko abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, RDC na Uganda babifasheho icyemezo mu nama yabereye i Brazzaville tariki ya 19 Ukwakira 2017.

Iki cyemezo kandi ngo kirareba n’abahoze ari abarwanyi ba FDLR bari i Kanyabayonga muri Kivu ya ruguru na Kisangani muri Province Orientale. Iki cyemezo kinareba kandi abahoze ari abarwanyi ba M23 bari mu Rwanda no muri Uganda.

Nyuma y’ubu butumwa abahoze ari abarwanyi ba FDLR bo mu nkambi ya Walungu bagerageje kubwira izo ntumwa zigizwe n’abayobozi ba Congo, SADC, CIRGL na MONUSCO icyo batekereza kuri icyo cyemezo, ariko bimwe amatwi ngo igihe cy’ibiganiro cyararangiye hagiye gukurikizwa icyemezo cyafashwe nk’uko bakimenyeshejwe.