U Bushinwa n’U Burusiya nabyo byavuze ko bishyigikiye Félix Tshisekedi. U Bufaransa bwo bwirinze kumukeza!

Félix Tshisekedi

Yanditswe na Marc Matabaro

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Financial Times  igihugu cy’U Burusiya cyakeje Félix Tshisekedi watangajwe n’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga ko ari we watsinze amatora yabaye muri Congo ku wa 30 Ukuboza 2018.

Nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya,   Sergeï Lavrov mu itangazo yashyize ahagaragara yagize ati:

“Aya matora twe tuyafata nk’ikorosi rikomeye mu buzima bwa politiki bwa Congo. Nibwo bwa mbere mu mateka y’igihugu guhererekanya ubutegetsi mu mahoro bivuye mu gushaka kw’abaturage” 

Yakomeje agira ati:

“Twizeye ko hazaba ubutwererane bwubaka hagati yacu n’abategetsi bashya ba Congo kugira ngo ubucuti bwacu n’ubutwererane dusanzwe dufitanye kuva kera hagati y’ibihugu byacu birusheho gukomera kandi turusheho gukorana byimazeyo mu rwego rwa politiki, ubukungu n’ubutabazi bw’ibanze”

Ku ruhande rw’igihugu cy’U Bushinwa ho amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abashinwa Xinhua aravuga ko igihugu cy’U Bushinwa gikeje Félix Tshisekedi kuba yaratorewe kuyobora igihugu cya Congo.

Ibyo biro ntaramakuru bikomeza bivuga ko Hua Chunying, umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’U Bushinwa, mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko igihugu cy’U Bushinwa cyubashye ugushaka kw’abaturage ba Congo.

Uwo muvugizi yakomeje avuga ko Congo yateguye amatora ashobora kugenda neza, ibyo bikaba ari ikintu gikomeye mu buzima bwa politiki bw’icyo gihugu. Leta ya Congo n’abaturage bayo bakoze iyo bwabaga kugira ngo babigereho.

Igihugu cy’U Bushinwa ngo kikaba cyizeye ko impande zose muri Congo zizakomeza gukora zishyira imbere amahoro, umutekano n’amajyambere by’igihugu. Cyizeye kandi ko amahanga azafasha Congo kugera kuri ibyo tuvuze haruguru.

Mu mvugo igaragaza kutishima igihugu cy’U Bufaransa cyo cyagaragaje ko cyamenye ko hatangajwe amajwi n’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo ko kandi Félix Tshisekedi ari we wemejwe ko yatsinze. Gikomeza kivuga ko aya amatora yatumye abanyekongo berekana n’imbaraga nyinshi kandi mu mutuzo ugushaka kwabo ko habaho impinduka.

Ngo U Bufaransa bwizeye ko Perezida mushya azashobora kumva ibyifuzo by’abaturage bukanamusaba gukomeza ibiganiro n’impande zose kugira ngo abigereho

Igihugu cy’U Bufaransa ngo mu muhango wo kwimika Félix Tshisekedi cyizahagararirwa na Ambasaderi w’icyo gihugu i Kinshasa.