Urukiko rwo muri Afurika y’epfo rwasomye ibaruwa ishinja u Rwanda kwica Patrick Karegeya

Col Patrick Karegeya

Iperereza ry’ubucamanza bw’Afurika y’epfo ku iyicwa rya Patrick Karegeya wahoze akuriye ubutasi bw’u Rwanda ryahagaritswe, ariko mu rukiko hasomewe ibaruwa ishobora guteza ibibazo.

Iyo baruwa ivuga ko abacyekwaho kwica Bwana Karegeya bafite aho bahuriye na leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Ni ibaruwa yasomwe mbere yuko umucamanza ategeka ko polisi igenda ikajya kurangiza amaperereza.

Iyo baruwa yasomwe n’umucamanza, ntabwo yari bwigere itangazwa ndetse ntiyari yarigeze ikomozwaho n’ubushinjacyaha mu maburanisha yabanje.

Muri iyo baruwa, ubushinjacyaha bw’Afurika y’epfo buvuga ko bisa nkaho hari imikoranire ya hafi hagati ya leta y’u Rwanda n’abagabo bacyekwaho kwica Bwana Karegeya bamunize.

Amazina y’aba bacyekwa n’aho baherereye birazwi, ariko umukuru w’ubushinjacyaha yafashe icyemezo cyo kutabakurikirana kubera ko bavuye muri Afurika y’epfo mu mwaka wa 2014, hashize umunsi umwe Bwana Karegeya yishwe.

Umunyamakuru wa BBC Vauldi Carelse wari mu rukiko, avuga ko iyo baruwa ica amarenga ko abashinjacyaha baretse gukurikirana dosiye y’iyicwa rya Bwana Karegeya kubera ko nta masezerano yo guhererekanya abacyekwaho ibyaha ari hagati y’Afurika y’epfo n’u Rwanda.

Ariko ubu umucamanza – wafashe icyemezo ko iperereza ry’ubucamanza rikwiye gukorwa, yategetse polisi gukomeza no kurangiza amaperereza mbere yuko humvwa impaka mu buryo bw’amagambo.

Polisi yasabwe gusubiza bimwe mu bibazo by’ingenzi bijyanye n’iyicwa rya Bwana Karegeya, birimo icyakozwe mu guta muri yombi Abanyarwanda bacyekwaho ubwo bwicanyi.

Polisi yahawe igihe cy’ibyumweru bibiri mbere yo kongera kwitaba urukiko.

Bwana Karegeya yasanzwe yishwe anizwe mu cyumba cya hoteli Michelangelo yo mu mujyi wa Johannesburg mu mwaka wa 2013. Yari umwe mu banenga bikomeye ubutegetsi bwa leta y’u Rwanda, akaba yarabaga mu buhungiro muri Afurika y’epfo.