NTA BUTABERA: Sinjurira, n’undi uzaburana bazamugira uko bangize

Dr Rutunga n’umunyamategeko we Me Sebaziga Sophonie

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Kanama 2021 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukuro rwasomeye Dr Venant Rutunga umwanzuro w’urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nawe atangaza ko nta mpamvu yo kujurira kuko ntacyo byahindura, ko ngo n’abandi bazabagenza (bazabarenganya) nka we.

Dr Rutunga yagejejwe mu Rwanda mu kwa tariki ya 26 y’ukwezi kwa Karindwi uyu mwaka, avanywe mu gihugu cy’u Buholandi cyari kimwohereje ku busabe bw’u Rwanda rwifuje kumuburanisha ku ruhare rumukekaho ko yaba yaragize muri Jenoside.

Ibyaha ashinjwa bifatiye ku kuba yari Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi (ISAR /Rubona), ariko  hakaba harapfiriye abantu mu gihe ya jenoside, bityo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukabimushyira ku mutwe.

Ubwo yaburanaga kuwa 12/08/2021 ubushibjacyaha bwamureze kuba yarahamagaye abajandarume ngo baze kwica impunzi, we akisobanura avuga ko yari yarasabye abajandrume bo kurinda iki kigo cyari kibitse byinshi mu bushakashatsi.

Mu iburana rye kandi Dr Venant yabwiye Urukiko ko afunzwe mu buryo bunyuranije n’amateko kuko afungiwe muri Gereza Nkuru kandi amategeko atari ko abigena, kuko abajyayo ari ababa bamaze gukatirwa n’urukiko. Hano urukiko rwamusubije ko yoherejwe I Mageragere kuko ariho hari uburyamo bwo ku rwego rwubashywe (VIP).

Ibyaha bitatu byose Venant akurikiranyweho ntabyemera, mu miburanire ye afata Urukiko nk’urutamuha ijambo ngo yisobanure uko bikwiye. Gutangaza ko nta npamvu yo kujurira kuko n’abazamukurikira bazagenzwa nka we, ni imvugo igaragaza ko nta cyizere afitiye ubutabera bwo mu Rwanda , nk’uko n’abandi bafunzwe babigaragaje barimo Paul Rusesabagina, Idamange Iryamugwiza Yvonne, Karasira Aimable , n’abandi.

Dr Venant Rutunga yari umushakashatsi ku rwego rwa Kaminuza mu gihugu cy’u Buholandi, yahoze ari umwarimu wa kaminuza Nkuru y’u Rwanda, kandi yabaye n’umuyobozi wungirije wa ISAR Rubona.

Tega amatwi amavu n’amavuko ya Dr Rutunga, wumve  n’icyatumye atakariza inkiko z’u Rwanda icyizere