Arsenal: Haribazwa ukuntu yamamaza igihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru “Football London“, Ikipe ya Arsenal yongeye kuvugurura amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda binyuze mu kurwamamaza hakoreshejwe ikirango “Visit Rwanda” (Sura u Rwanda). Nyamara ariko, muri ino minsi u Rwanda ruraregwa ibirego byinshi by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, harimo no kuvuga ko abanenga cyane perezida w’u Rwanda Paul Kagame bicwa cyangwa bakanyerezwa. Perezida Paul Kagame akaba ubu aregwa ko akoresha siporo zirimo “Basketball” na “Football” kugirango yongere gukundwa n’Uburayi. 

Ikibabaje kurusha ibindi ni uko igihe ikipe ya Arsenal yatsindwaga na Brentford, Paul Kagame yabaye uwa mbere kunenga imyitwarire yayo. Yagize ati “Ntitwakwemera cyangwa ngo twihanganire ubuswa bwayo“. Ibi Paul Kagame akaba yarabitangarije abantu barenga miliyoni ibyiri n’ibihumbi magana ane by’abamukurikira kuri Twitter. Aya magambo yatangaje benshi kandi avugwaho byinshi. Nyamara ntihaciye igihe, iyo kipe yongera kuvugurura amasezerano na Leta ya Paul Kagame. 

U Rwanda, nka kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, gifite abaturage benshi babona hasi y’amadolari 900 ku mwaka, buri mwaka cyishyura Ikipe y’igihangange ku isi akayabo kangana n’amapawundi miliyoni 10 (£10m) kugirango cyamamazwe. 

Ikibabaje kurusha ibindi ni ibirego biregwa u Rwanda byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu, bikubiyemo kuba abatavuga rumwe na Paul Kagame bicwa abandi bakaburirwa irengero. Umuryango haranira uburenganzi bwa muntu Human Rights Watch, Umuryango w’Abibumbye n’Ibiro by’Ubwongereza bishinzwe Ububanyi n’Amahanga byamaganye ibikorwa na Leta ya Paul Kagame. Ibyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, ubwo inzirakarengane Paul Rusesabagina yacirwaga urubanza irenganywa byagombye kongera guhagurutsa amahanga. Ibi byose biba ariko binaratuma  benshi bibaza ukuntu ikipe ya Arsenal irimo gukoreshwa ngo yerekane isura nziza y’u Rwanda, kandi mu by’ukuri ntayihari. 

Umunyamakuru Michela Wrong wanditse igitabo yise “Do not disturb” yasobanuye ku buryo bwimbitse imiyoborere y’igitugu ya Paul Kagame. We abona amasezerano y’u Rwanda na Arsenal  ari uguterwa inkunga n’umunyagitugu, akaba ari ugutukisha Abongereza bose. Abandi babona ko Arsenal yatakarije ishema mu gushaka kongera umutungo wayo.

Arsenal yo yavuze ko yafashaga igihugu mu guhindura imyumvire kuri cyo nyuma yo kuva mu bibazo, igihe Paul Kagame n’Ikigo Gishinzwe Iterambere cy’u Rwanda bo bavuga ko bishyura kugirango bongere umubare w’abakerarugendo. Kuva Paul Kagame yanenga Arsenal ku itariki ya 14 Kanama 2021, urubuga rwe rwa Twitter rwarasinziriye.

Ku ya 20 Nzeri 2021 i Kigali, icyamamare kubera “Hotel Rwanda”, Paul Rusesabagina w’imyaka 67 akaba abafite ubwenegihugu bw’ububiligi, yahamijwe ibyaha by’iterabwoba, maze akatirwa igifungo cy’imyaka 25. Urubanza rwafashwe nk’ikinyoma  ku bo mu muryango we ndetse n’itsinda ry’abunganizi be, uhebeye kuko mu Rwanda amahame y’ubutabera atubahirizwa kandi akenshi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakicwa nk’uko byatangajwe na Human Rights Watch.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Révocat Karemangingo, wakunze kunenga Paul Kagame yarasiwe muri Mozambique ahasiga ubuzima, akaba abaye uwa nyuma uherutse kwicwa. N’ubwo guvernoma y’u Rwanda ivuga ko nta ruhare igira muri ubwo bwicanyi, Leta ya Kigali yasabwe kenshi gukora iperereza ryizewe kandi ridafite aho ribogamiye kuri ubwo bwicanyi, inyerezwa n’ihohiterwa rikorerwa Abanyarwanda maze ababikoze bagashyikirizwa inkiko. Nyamara yatereye agati mu ryinyo. 

Wrong we akaba avuga ko ubutegetsi bwa Paul Kagame ari uburenganya gusa. Arakomeza agira ati “N’ubwo icyo gihugu gifatwa nkicyashoboye kurwanya Koronavirusi, Arsenal izakomeza gukorana n’igihugu gifite ayo mateka?” Aribaza ukuntu igihugu gikennye cyane gitanga ibihumbi by’amapawundi kugirango cyamamazwe na Arsenal. 

Abayobozi b’ibihugu by’i Burayi, barimo Tony Blair na Bill Clinton bashimye Paul Kagame uko yayoboye igihugu nyuma ya jenoside yo muri 1994, nyamara ariko ibyo arimo gukora ubu biratandukanye nk’uko bisobanurwa n’Amerika n’Ubwingereza nk’uko byavuzwe mu mezi 12 ashize. Wrong aragira ati “Paul Kagame azi neza uko isura y’u Rwanda ihagaze ubu. Yacuruje jenoside maze imitekerereze y’abaturage yose ayiganisha kuri jenoside.

Paul Kagame wabaye perezida kuva mu mwaka wa 2000, akaba yarahinduye Itegeko-nshinga kugirango agume ku ngoma, ubu arimo gukoresha amakipe y’umupira w’amaguru kugirango yiyerekane mu bihugu by’Iburengerazuba. Usibye Arsenal, n’ikipe ya Paris Saint Germain nayo ikoresha “Visit Rwanda”(Sura u Rwanda). 

Wrong yemeza ko ubwo ari uburyo bwo kwiyemera. Ngo Paul Kagame akunda kugaragara cyane kuri Twitter kuko bimushimisha cyane. Hagati aho ariko benshi babona ko bidakwiye ku gihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu. Kuki ayo mafaranga adashyirwa mu buvuzi cyangwa mu burezi? Ayo yose ni atangwa nk’inkunga n’imfashanyo. DFID [Ishami ry’Iterambere Mouzamahanga] na USAID [Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Iterambere Mpuzamahanga] byahaye inkunga nyinshi u Rwanda. Ni iyihe mpamvu yo kudahagarika izo nkunga kandi u Rwanda ayo mafaranga ruhabwa ruyashora mu mupira w’amaguru? Wrong abibona nk’igitutsi ku basoreshwa b’Abongereza batuma izi nkunga ziboneka. 

Imibare ya hafi iboneka yerekana ko Ubwongereza butanga miliyoni 60 z’amapawundi (£60m) buri mwaka n’aho guverinoma y’Uburayi ikaba itekereza kugabanya inkunga nyuma yo kubona amasezerano u Rwanda na Arenal yaravuguruwe. Ibi kandi bikaba binashyigikiwe na bamwe mu bafana bakomeye b’ikipe ya Arsenal bavuga ko iyo kipe yahatakarije icyubahiro cyayo. 

Nyamara ariko n’ubwo ibyo byose bivugwa kuri Arsenal, Umuvugizi wayo atarangaza ko kuva batangira ubufatanye na Leta y’u Rwanda muri 2018, byafashije guhindura imyumvire, bamamaza umuco nyarwanda kandi berekana ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo kuruhukiramo. Yatangaje ko umwaka umwe gusa nyuma y’uko ubwo bufatanye butangira, umutungo u Rwanda rukura mu bukerarugendo wiyongereyeho 17% kandi abakerarugendo bava mu Burayi basura icyo gihugu bakaba bariyongereyeho 22%. Ubu bwiyongere bukaba bwarongeye ubukungu bw’u Rwanda. Akaba yemeza ko ibyo aribyo bazakomeza gushyiramo imbaraga.

Muri 2019, “Visit Rwanda” ivuga ko mbere ya Koronavirusi umubare w’abasura u Rwanda bava mu Bwomgereza wiyongereyeho 5%, mu gihe Paul Kagame yanditse kuri Twitter ati “Banenga ko aho atariho twagombye gushira imari. Nyamara nagirango mbabwire ko mu gihe gito gusa, twarengeje ayo twashyizemo kandi twizeye inyungu nyinshi“. 

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) Belise Kariza Yagize ati “Mbere y’ubwo bufatanye na Arsenal, 71% ya miliyoni z’abafana ba Arsenal ku isi ntibyari bazi u Rwanda nk’igihugu cyo gutembereramo. Nyamara nyuma y’umwaka umwe gusa ubwo bufatanye butangiye, kimwe cya kabiri cyabo kibona u Rwanda nk’ahantu ho gusura“. 

N’ubwo hashize amezi 18 ubukerarugendo budakorwa, Arsenal yishimira amagambo y’abafana bashima u Rwanda. Nyamara ariko haribazwa niba  u Rwanda rugomba gukomeza gutera inkunga amakipe y’umupira w’amaguru aho kwita ku biteza imbere abaturage barwo?