Perezida Macron yasabwe kuvugana na Kagame ku ifungwa ry’abayoboke b’ishyaka rya Ingabire Victoire

Perezida Emmanuel Macron na Depite Sébastian Nadot

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umudepite w’Umufaransa witwa Sébastian Nadot, yasabye Perezida Emmanuel Macron kuvugisha inshuti ye Kagame byihutirwa ku kibazo cy’abayoboke b’ishyaka Dalfa-Umurinzi rya Ingabire Victoire bafunze, agaragaza ko nawe ubwe afite impungenge z’umutekano we.

Depite Sebastien Nadot yatangiye agaragaza ko mu ijoro ryo ku itariki ya 13/10/2021, Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda ‘RIB’ rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batandatu barimo na Nsengimana Théoneste nyiri Umubavu TV.

Mu itangazo yashyize kuri Twitter, Depite Sebastian Nadot yavuze ko itabwa muri yombi ry’aba bantu rifitanye isano n’umunsi witiriwe Ingabire (Ingabire Day).

Yanditse kuri Twitter ati “Mu gihe twishimye kandi tuzerera mu nama y’u Bufaransa na Africa yabereye muri Montpellier, inkundura yo kurwanya abantu ba hafi ya Ingabire Victoire utavuga rumwe na Leta ya Kigali irakomeje. Macron ni umurengezi wa demukarasi navugane byihutirwa ‘n’inshuti ye’ Kagame.”

Depite Sebastian, yakomeje avuga ko ati “Na Ingabire ubwe afite impungenge z’umutekano we.”

Muri iryo tangazo yavuze n’amazina y’abarwanashyaka ba Dalfa Umurinzi batawe muri yombi ati:

“Sylvain Sibomana yafunguwe muri Werurwe 2021, nyuma yo gufungwa imyaka 8 arengana. Ubu ashobora kuba afungiye muri kasho ya polisi ya Remera cyangwa Kicukiro.

Alphonse Mutabazi , ahagarariye ishyaka rya Dalfa Umurinzi mu Ntara y’i Burengerazuba, ashobora kuba afungiye muri kasho ya polisi i Rubavu.

Théoneste Nsengimana, umunyamakuru, akaba n’icyamamare kuri youtube, yateguraga ikiganiro yagombaga kugirana na Ingabire Victoire kigaca kuri channel ye yitwa Umubavu, ashobora kuba afungiye kuri station ya polisi ya Kicukiro cyangwa Remera.

Alexis Rucubanganya, ahagarariye ishyaka Dalfa Umurinzi mu Ntara y’i Burasirazuba, ashobora kuba afungiye muri kasho ya polisi ya Remera.

Utuje Joyeuse, umunyamabanga wa Ingabire Victoire, ashobora kuba afungiye muri kasho ya polisi ya Gikondo.”

Itabwa muri yombi ry’aba bantu rifitanye isano na ‘Ingabire Day’ umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana ifungwa za Politiki ziri mu ma gereza mu Rwanda wagombaga uba tariki 14 Ukwakira.

Kuri uwo munsi haba ikiganiro mu buryo bw’imbonankubone kinyura kuri youtube, cyitabirwa n’abahutu ndetse n’abatutsi. Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi nabo bari mu bashishikariza abantu kwitabira icyo kiganiro.”

Yasoje agaragaza ko u Bufaransa bucecetse mu gihe demokarasi no kugendera ku mategeko byasenyutse mu Rwanda.