Arusha: Jérôme Bicamumpaka wari wasigaye kubera uburwayi yahawe iminsi 15 ngo abe yashatse aho ajya!

Jérôme Bicamumpaka

Yanditswe na Ben Barugahare

Nyuma y’aho hasakariye amakuru avuga ko Leta ya Nijeri yafashe icyemezo cyo kwirukana abanyarwanda 8 yari yakiriye biturutse ku masezerano n’umuryango w’abibumbye ONU noneho Jérôme Bicamumpaka wari wasigaye kubera impamvu z’uburwayi we ntajyanwe muri Nijeri nawe yahawe iminsi 15 ngo abe yavuye ku butaka bwa Tanzaniya! Hakaba hari amakuru tugikorera iperereza avuga ko Jérôme Bicamumpaka yarimo yivuriza mu bitero by’i Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Nabibutsa ko Leta ya Nijeri yahaye abanyarwanda 8 bari baragizwe abere cyangwa bararangije ibihano bari barakatiwe n’urukiko rw’Arusha iminsi 7 ngo babe bavuye ku butaka bwayo!

Mbere hari abari babanje kwibwira ko iki cyemezo cyaturutse ku bayobozi ba Nijeri gus ariko iri yirukanwa rya Jérôme Bicamumpaka rigaragaza ko iki kibazo ari umupango muremure.

Igiteye impungenge kurushaho ni uko abakozi benshi ba ONU bagombye kwita kuri iki kibazo abenshi bibereye mu biruhuko birangıza umwaka bakaba bazagaruka ku kazi ku italiki ya 10 Mutarama 2022 nk’uko Capitaine Innocent Sagahutu, umwe muri abo bari muri Nijeri yabitangarije BBC Gahuzamiryango. Nabibutsa ko Leta ya Nijeri yatanze iminsi 7 gusa bikaba bivuze ko iyo minsi ishize abo bantu bashobora kwisanga boherejwe mu Rwanda nta kirengera!

Abo ni:

  1. Zigiranyirazo Protais: Ni muramu wa Habyarimana Yuvenali wari Perezida w’u Rwanda. Ni  musaza wa Agatha Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana. Uyu mugabo bahimbaga « Z ». Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri mu gihe cy’imyaka irenga 10. Muri 2008 yari yahamijwe ibyaha bya jenoside, nyuma mu bujurire mu 2009 aba umwere. ;
  2. Major François-Xavier Nzuwonemeye : Yari umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (Bataillon de reconnaissance) ;
  3. Andre Ntagerura : Yabaye Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho muri Leta ya mbere ya  1994. Yarezwe ibyaha bya jenoside mu rubanza rwitiriwe Cyangugu, ariko aza kugirwa umwere mu bujurire mu mwaka wa 2006 ;
  4. Prosper Mugiraneza : Yabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta. Yahamijwe ibyaha  bya jenoside n’urukiko rwa Arusha, ariko aza kubihanagurwaho mu bujurire mu mwaka wa 2013;
  5. Lt Col Anatole Nsengiyumva: Yari umukuru w’ingabo muri Perefegitura ya Gisenyi.
  6. Lt Col Alphonse Nteziryayo: Yahoze ari Perefe wa Butare;
  7. Lt Col Tharcisse Muvunyi: yabaye Umukuru w’icyahoze ari ishuri ry’abasirikare b’aba sous-officiers mu Mujyi wa Butare, ryitwaga ESO (Ecole des Sous-Officiers);
  8. Capt Innocent Sagahutu: Yari yungirije umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (Bataillon de reconnaissance).

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, umuvugizi wungirije wayo Alain Mukuralinda yatangarije BBC Gahuzamiryango ko u Rwanda rwiteguye kwakira bariya banyarwanda 8 birukanwe na Nijeri ko kandi batazakurikiranwa ku kintu na kimwe kuko bamwe bagizwe abere n’urukiko rwa Arusha abandi bakaba bararangije ibihano bari barahawe. Alain Mukuralinda yatanze urugero rwa Major Bernard Ntuyahaga ngo uri mu Rwanda akaba nta kibazo afite nyuma yo kwirukanwa n’igihugu cy’u Bubiligi mu myaka 3 ishize amaze kurangiza igihano yari yarakatiwe n’inkiko z’iki gihugu.

Alain Mukuralinda arunga mu byari byatangajwe na Tom Ndahiro ku rubuga rwa twitter nawe avuga ko nta kibazo bariya 8 bazagira mu Rwanda nawe atanga urugero rwa Major Ntuyahaga. Ibi bikaba byatumye abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda bahita babona ko agahenge kahawe Major Ntuyahaga katari gashingiye ku guha umunyagihugu utahutse iwabo uburenganzira bwe ahubwo hari izindi nyungu zari zihishe inyuma zitangiye kwigaragaza muri iki kibazo cy’aba birukanwe muri Nijeri.

Abakora isesengura bemeza kandi badashidikanya ko uyu mukino uri gukinirwa kuri aba banyarwanda uhishe inyungu zindi zirimo iza politiki n’ubutabera mu minsi iri imbere kuko aba 8 nibacyurwa mu Rwanda ntibahite bakurikiranwa byafungura inzira yatuma ibihugu byinshi by’amahanga byajya byohereza benshi mu bo Leta y’u Rwanda ishaka ku buryo bworoshye hitwajwe ko aba 8 batuye bafite umutekano.

Umwe yagize ati: “Ese wibwira ko byagorana ko ubufaransa bwirukana Agatha Habyalimana mu gihe musaza we Protais Zigiranyirazo yaba ari i Kigali adafunze?”

Undi ati: “ibi byose ni umukino w’iriya mecanisme na Leta y’u Rwanda na biriya bihugu kuko niba Nijeri ikoze biriya ku rundi ruhande na Bicamumpaka utari wagiye yo nawe akirukanwa bivuze ko hari umupango wo kubajyana mu Rwanda.”

Nabibutsa ko Jérôme Bicamumpaka yabaye Ministre w’ububanyi n’amahanga muri Leta y’abatabazi muri 1994, akaba yaraburanishijwe n’urukiko rw’Arusha rukamugira umwere nyuma y’imyaka 12 afunze. Ubu amaze imyaka 10 asaba gusanga umuryango we uba mu gihugu cya Canada ariko yari atarabyemererwa. Si ibyo gusa kuko mu minsi ishize umuryango we wari watangije igikorwa cy’ubukangurambaga wifuza ko ababishaka bashyira umukono ku nyandiko isaba ko yahabwa uburenganzira bwo gusanga umuryango we ngo umwiteho dore ko yasanganywe uburwayi bwa cancer mu mezi 6 ashize.