Hatangiye kugaragara ibimenyetso bigaragaza ko Papa Francis azasura u Rwanda

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ashobora gusura u Rwanda umwaka utaha wa 2022 kimwe mu bimenyetso byerekana ko yiteguwe n’uko bamwe mu bapadiri bari bafunze bashinjwa ibyaha bitandukanye batangiye gufungurwa ikubagahu.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo y’u Rwanda, Arkiyeskopi wa Kigali, Cardinal Antoine  Kambanda yavuze ko bamaze gusaba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, gusura  u Rwanda yongeraho ko hari icyizere ko uyu mushumba yazemera ubutumire.

Amakuru dufitiye gihamya avuga ko Papa Francis yarangije kwemera kuzasura u Rwanda, igisigaye ari ukwemeza itariki.

Uwaduhaye amakuru yavuze ati “Arkiyeskopi wa Kigali,  Cardinal Antoine Kambanda ntiyatangaza inkuru nk’iyi mu itangazamakuru adafite gihamya. Papa Francis yarangije kwemera ko azasura u Rwanda umwaka utaha wa 2022, itariki niyo bataratumenyesha kuko bizaterwa n’uko icyorezo cya Covid gihagaze. Kiramutse gitanze agahenge ntiyarenza ukwezi kwa gatandatu.”

Abapadiri bari bafunze bazira amaherere batangiye gufungurwa

Ntawamenya niba ari ‘condition’ Vatican yashyize kuri Leta ya Kigali, ariko na none urebye inkundura iriho mu Rwanda yo gufungura abapadiri bari bafunze bashinjwa ibyaha bitandukanye, ubona ko hari ikibyihishe inyuma.

Mu kwezi gushize k’Ugushyingo, Padiri Donatien Ntabanganyimana wo muri Paruwase ya Rutongo wari umaze imyaka afungiye mu Miyove (Gereza ya Byumba) ashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa, yagizwe umwere arafungurwa nyuma y’imyaka yari amaze afungiye akamama.

Uwaduhaye aya makuru yavuze ati “Padiri Donatien yageretsweho icyaha ngo yasambanyije umwana w’umukobwa abeshyerwa bari baramukatiye igifungo cy’imyaka 25. Mu kwezi gushize twagiye kubona tubona baramurekuye ngo ni umwere kandi yari atarahabwa itariki yo kuburana mu bujurire.”

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwagize umwere Padriri wa Diyosezi ya Kabgayi, Habimfura Jean Baptiste wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu ku ngufu ndetse n’icyaha cyo guhimba inyandiko mpimbano. Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021 ku i saa munani, aho rwategetse ko ahita arekurwa.

Ubwo yatabwaga muri yombi, Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, rwari rwavuze ko uyu mwana wasambanyijwe yari asanzwe akorera abapadiri batuye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga.

Tariki ya 10 Gashyantare 2021, RIB yatangaje ko yafatiye Padiri Habimfura ku mupaka wa Rusumo ashaka gutoroka ubutabera.

Ubushinjacyaha bwari bwari bwaramusabiye igihano igifungo cy’imyaka 32. Ku nyandiko mpimbano, yari yarasabiwe imyaka 7 naho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure ku ngufu bwari bwaramusabiye imyaka 25 ndetse bunasaba ko bigomba gukomatanywa akabikora byose, amategeko nta muhe uburenganzira bwo gukora kimwe muri ibi.

Ukurikije imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda butigenga, ugashingira ku byaha uyu mupadiri yashinjwaga, biragoye ko yagirwa umwere n’ubujurire cyangwa ibimenyetso bimushinjura, ahubwo biragaragaza ko hari izindi mbaraga zatumye afungurwa.

Papa Francis naramuka asuye u Rwanda, siwe uzaba abaye umushumba wa Kiliziya Gatolika wa mbere urusuye kuko Nyakwigendera Papa Yohani Pawulo wa II yasuye u Rwanda tariki 7 Nzeri 1990.

Muri urwo ruzinduko yanatanze isakaramentu ry’ubusaseridoti ku barimo Arkiyeskopi wa Kigali, Cardinal Antoine  Kambanda hamwe na Musenyeri Vincent Harolimana Umushumba wa Diosezi Gatolika ya Ruhengeri. Umuhango ukaba warabereye ahitwa i Mbare muri Doyosezi ya Kabgayi ku itariki 8 Nzeri 1990.

Uru ruzinduko rukaba rwarashimangiraga umubano utayegayezwa uwahoze ari Perezida wa Repuburika y’u Rwanda yari afitanye na Kiliziya Gatolika.