Aimable Karasira na bagenzi be bafunganywe mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Bwana Aimable Karasira Uzaramba, ushinjwa ibyaha byo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 arasanga u Rwanda rudakwiye kwakira inama mpuzamahanga ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (CHOGM). Aravuga ko rutubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu.

Ibi yabivuze nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rusubitse urubanza rwe. Avugira mu rukiko ko we n’abandi barimo abanyamakuru bafunzwe nabi, bakorerwa iyicarubozo.

Hari ku nshuro ya mbere agiye gutangira kuburana urubanza rwe mu mizi. Ubushinjacyaha bumurega ibyaha byo guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Karasira arabihakana byose akavuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Inshuro nyinshi leta y’u Rwanda yagiye ihakana ibirego byo gufata nabi cyangwa guhohotera imfungwa byaba ibyandikwa muri raporo z’abaharanira uburenganzira bwa muntu cyangwa ibivugwa n’abantu ku giti cyabo.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa uri i Kigali mu Rwanda yabikurikiye ategura iyi nkuru.