INZIRA NDENDE IGANISHA KU: AMAHORO, UBWISANZURE NA DEMOKARASI

Mutarambirwa Théobald

Bavandimwe, amahoro n’imigisha bituruka ku Imana bihorane namwe iteka ryose. Bavandimwe, burya Zahabu ica mu muriro, nagenze urugendo rurerure mboneramo byinshi, ariko igikomeye ni uko niboneye imbaraga z’Imana.

Nk’uko mwabikurikiye, nyuma y’uko Ishyaka riri ku butegetsi FPR-INKOTANYI ritinye umukandida wa P.S (Parti Social) IMBERAKURI, Me NTAGANDA Bernard mu matora yari ateganyijwe mu 2010, bakamufunga hamwe n’abandi bayoboke banze kuyoboka Mukabunani Christine, naje gukiza amagara mpungira mu gihugu cya Uganda, ubuzima bwanze nkomereza mu gihugu cya Congo, aho nashoboraga kubona ubutaka bwo guhinga.

Nagezeyo mu 2011, mu mpunzi z’Abanyarwanda, twibaruza muri UNHCR, na CNR( Commission Nationale pour les Refugiés). Mu mwaka wa 2019, FARDC ( Force Armée de la République Démocratique du Congo) yaratwirukankanye, iradufata, itwambura ibyangombwa by’ubuhunzi n’ibindi, iducyura mu Rwanda turenga impunzi 2.200 tugera Mukamira kuwa 16/12/2019, bankuyemo bajya kumfunga bandega ibyaha bitandatu ntigeze nkora birimo:

1. Kurema cyangwa kuba mu mutwe w’ingabo utemewe;
2. Iterabwoba ku nyungu za politiki;
3. Kuba mu mutwe w’iterabwoba;
4. Kugambana
5. Gukwirakwiza ibihuha no gutangaza amakuru atari yo bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga
6. Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.

Bandegeye HC/ICC urukiko ruburanisha ibyaha ndengamipaka, bankatira imyaka itanu, ndayijuririra baranga, barayishimangira. Urebye banzizaga ko ndi mu Ishyaka rya Opposition, ritavuga tumwe n’ubutegetsi ni yo mpamvu nakuwe mu zindi mpunzi nkafungwa, nyamara Kandi P.S Imberakuri ni Ishyaka ryemewe n’amategeko y’u Rwanda, ribaruye muri J.O no 45 yo ku itariki 22/07/2009.

Politiki ya P.S Imberakuri ni guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda bose, ntawe usigaye inyuma rifite intego: URUKUNDO, UBUTABERA, UMURIMO. Ntihazagire ubayobya, Tujye tugira ukuri, tuvugishe ukuri kuko guca muziko ntugushya, PEREZIDA W’ISHYAKA P.S IMBERAKURI NI ME NTAGANDA BERNARD.

Bavandimwe, gufungwa biraryana. Na n’ubu nakuyemo ubumuga. Gusa icya ngombwa ni ugukomera no kwihangana.

Ku ruhande rwanjye, umuti w’ibibazo ntabwo ari ukubihunga ni uguhangana nabyo. Ntabwo nareka urugendo rwo guharanira ukuri, ubumwe N’ubwiyunge nyakuri, ubutabera, amahoro, ubwisanzure na Demokarasi.

Bavandimwe, gushaka ni ko gushobora kandi ahari ubushake, Ishyaka n’ubutwari byose birashoboka. Birakwiye ko twese tugira uburenganzira bungana mu gihugu cyacu, ibyo ni ukuri kandi ni ihame.

Murakoze, IMANA ibahe umugisha.

Mutarambirwa Théobald.
Tel: +250 73 530 90 82
E-mail: theobardmuta [email protected]