IBYO FPR N’ABAMBARI BAYO BITAGA KUBOHORA ABANYARWANDA BYAHINDUTSE KUBAGARUZA UMUHETO

Aline Uwamariya

Umunyarwanda niwe waciye umugani ati “uruvuga undi ntirugobwa” FPR ijya gutera u Rwanda habaye imvugo nyinshi zinenga ubutegetsi bwa perezida Habyarimana ko ntacyo bumariye abaturage ko nta nyungu n’imwe y’umuturage bushyize imbere. Ubwo sinakubwira propagande zirakwirakwizwa mu buryo bwose ndetse na radio ya FPR ariyo muhabura yiva inyuma mu gucengeza amatwara. Yego” ntabyera ngo de” hari ibibazo koko ariko ntabwo igisubizo cyari ugukora intambara yiswe iyo kwibohora u Rwanda yaje kurangira iteje ibibazo by’akarande n’ubu bikaba bigikurikirana abanyarwanda .

Urupfu ku Banyarwanda rwahindutse ubuzima bwa buri munsi

Mbere y’uko FPR itangiza intambara yahitanye imbaga y’abanyarwanda ,abanyarwanda twari tumenyereye ko umuntu apfa azize impanuka, uburwayi se cyangwa akicwa n’ubusaza; gusa ibi byose byahindutse umugani kuko ubu abanyarwanda bapfa nk’isazi kuko buri wese aba azi ko yapfa isaha yose. Ibi byose byatumye abanyarwanda biheba kubw’ibyo bakorwa na FPR inkotanyi kuva 1990 kugeza uyu munsi. Ku muntu wese wabaye mu Rwanda azi uburyo abanyarwanda bishwe urw’agashinyaguro kuva Kagitumba kugeza Tingitingi; imiryango irashira hasigara amatongo ndetse kugeza uyu munsi birakomeje kugenda baroba ugerageje kuvuga ibitagenda wese mu gihigu imbere no hanze yacyo. Ikibabaje kuruta ibindi n’uko abakoze ubwicanyi ndetse banakibukora ntanumwe wigeze abihanirwa ahubwo babiherewe imidende abandi barimo nka ba Kabarebe na Ibingira bacanirwa urutigi nk’intwari .

Ubuhunzi bwabaye inzira yonyine yo gusama ayawe

Abanyarwanda barababaye kugeza aho inzira yonyine yo guhumeka ari iy’ubuhungiro. Guhunga nabyo rero ntibihagije kuko Kagame na FPR ye barahiriye ko umuntu wese aho yajya hose bazamusangayo aho yaba yarahungiye hose; ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’u Rwanda. Byose bikorwa byiswe ngo ni kurinda umutekano w’u Rwanda; niko byagenze, barimbura ikambi z’impunzi ku Gikongoro, Ex- Zaire, Sendashonga, Karegeya n’abandi benshi n’ubu bakicwa.
Uyu ni umuco FPR na Kagame badukanye ngo bakange abanyarwanda kuko kuri repubulika zabanje haba iya Habyarimana, Kayibanda ndetse na Mbonyumutwa ntabyo bigeze ;iyo biza kuba bityo impunzi zari mu bihugu bituranyi nta nimwe yari kurokoka. Gusa ibi byose ni gahunda ya leta yo guhindura abanyarwanda ibikange kuko ariyo nzira yonyine yo kugundira ubutegetsi.

Gukenesha abanyarwanda ku ngufu

Intambara yiswe iyo kubohora abanyarwanda ntagushidikanya ibi yari amagambo kuko mu byukuri iyo ubohora ntabwo ubohoza ngo wice nabo ubohora. Kubwa FPR inkotanyi abanyarwanda ni abari barahunze 1959 ari nako bimeze kugeza uyu munsi. Intambara imaze kurangira habaye ubwicanyi bumara uwari mu gihugu wese hanyuma hakurikiraho kubohoza. Buri wese yabohoje ibyo agezeho byose kugeza naho bamwe babohoza imitungo ya leta nk’amafaranga,inganda, amabanki n’ibindi; ibi bimaze kurangira badukira n’iby’abanyarwanda ku giti cyabo nk’amashuri, imitungo, n’inindi gusa byose bikorerwa abahutu bahoze mu Rwanda. Icyari Ubusuwisi nyafurika gihinduka isoko y’ubukene bw’akarande kugeza magingo aya . Ubu mu Rwanda kurya kuri bamwe bisigaye ari nk’inzozi. U Rwanda cyari igihugu kidaheza umunyarwanda wese ufite ubushake bwo gukora ubwoko yaba avamo bwose ndetse n’akarere bihabanye n’ubu FPR ikenesha uwo ishaka igakiza uwo ishaka ibi biteye agahinda kwimwa uburenganzira mu gihugu cyawe. Urakora iyo bwabaga ngo utere imbere mu kanya bati ibyo ukora nta buziranenge. Ubu uruganda rwakoraga iyi mitobe rwafunzwe ngo nta buziranenge ukibaza ni gute uruganda rushingwa rukageza aho gucuruza nta buziranenge.

Ifoto igaragara mu kinyamakuru imvaho nshya

Ibi twabibutsako bikorwa mu gihugu hose ibiba bitamenyekanye nibyo byinshi kuko ubushize hakozwe nk’ibi mu Karere ka Rubavu aho ubuyobozi bwanennye ikigage ari ikinyobwa kuva kera kose abanyarwanda banywa ndetse kitabura no mu misango y’ubukwe. I Nyanza kwa Hadji n’abandi Banyarwanda bakomeje kwicazwa n’agatsiko. Gusa ibi ntagitangaje kirimo kuko nta narimwe bitakozwe kuva u Rwanda rwayoborwa na FPR.

Amacakubiri n’inzangano bihemberwa umunsi ku wundi

Ubwoko mu Rwanda bwahozeho gusa ntibwigeze bikoreshwa nk’intwaro yo gucecekesha bamwe nk’aho bigeze ubu kuri leta iyobowe na FPR inkotanyi. Ubwicanyi bwarabaye harimo na jenoside kandi ntabwo bishobora imbogamizi y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bose bakagira uburenganzira bungana mu rwababyaye. Ikibabaje n’ukubona abantu bitwa ko bize nka Dr Bizimana Jean Damascene ariwe wirirwa atuka abantu abacyurira ngo ni abahutu, abicanyi akiyibagiza ko twese turi abanyarwanda. Kuri we ntacyiza kiba mu bahutu aho bava bakagera; tutagiye kure Victoire Ingabire usibye gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda we wintyoza kuva 19/6/2025 arazira iki. Kuvuga ko hari ibitagenda mu Rwanda byahindutse icyaha, uravuga gato ngo ingengabitekerezo wakwatwamura ngo umujenosideri ; ubu noneho haje ngo “terrorism = iterabwoba” amalisiti arakorwa umunsi ku wundi ; ibi byose bigamije guhahamura abanyarwanda. Ibi si bishya kuko bisigaye bigera no kubatabarutse nka nyakwigendera Zigiranyirazo Protais aho leta y’u Rwanda iyobowe na FPR yitambitse ngo adashyingurwa n’abe mu Bufaransa kandi yaragizwe umwere ku rwego mpuzamahanga. Ese haba hari itandukaniro hagati ye na nyakwegendera jenerali Kabandana Innocent na madamu Marie Immaculée Ingabire basezeweho n’ababo.
Mureke twese hamwe duhaguruke turwanye igitera abanyarwanda kubura ubwisanzure n’umudendezo. Uyu murage uvangura abanyarwanda tuwuce burundu; nk’abanyarwanda dukeneye ubumwe n’amahoro nyabyo mu gihugu iwacu ndetse no mu karere.