Banyarwanda, Banyarwandakazi, Imberakuri, Nshuti z’u Rwanda Nk’uko abakiristu, cyane cyane abemera uyu munsi Nyagasani Yezu yavukiyeho, bari mu byishimo byo kwakira umwami Yezu, Ishyaka PS Imberakuri riboneyeho umwanya wo kubifuriza mwese gusangira ibyishimo bijyanye n’iyi minsi mikuru ya Noheli, ndetse n’Umwaka mushya muhire wa 2015.
Nk’uko mubizi, ibyishimo bya Noheli, bitwibutsa cyane ivuka rya Yezu w’i Nazareti. Ariko, muri rusange, ukaba n’umunsi abantu muri rusange bahuriraho bagasangira ibyo bagezeho bagashobora no kuganira ku migambi miremire y’ejo hazaza. Natwe rero, cyane cyane abo dusangiye uru rugamba rw’amahoro, reka tubonereho umwanya wo gusangira ibyishimo byo kuba tugihumeka, dusangire ibyishimo by’uko dukomeje gushyira hamwe icyatuma twebwe ku giti cyacu, imiryango yacu, amashyaka yacu n’ibihugu byacu tugira ikizere cy’ejo hazaza.
Ni ngombwa ko uko turaba twicaranye tuganira, tuboneraho umwanya wo kuzirikana inzira y’Umusaraba turimo. Tuzirikane bamwe muri twe batashoboye kugira amahirwe nk’ayacu bakaba barasize ubuzima bwabo kuri uru rugendo. Muri aba, harimo abatabarutse mu nzira zisanzwe zishobora kuba zishingiye ku burwayi bahuye nabwo, ku busaza se, ku bugizi bwa nabi bwa Sekibi, ariko nibura imiryango yabo igashobora kubaherekeza. Hari n’abandi rero, baburiwe irengero, ababo, imiryango yabo n’inshuti bakaba bakomeje guhanga amaso mu kirere. Dukomeze tubatekereze, dukomeze tubasabire.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Imberakuri, Nshuti z’u Rwanda
By’umwihariko, dukomeze kandi tuzirikane abakuwe mu byabo, tuzirikane ababujijwe amahoro bakaba badashobora kuba mu bihugu byabo, tuzirikane impunzi aho ziva zikagera tutibajyiwe n’Impfungwa. Tuzirikane abo bose badafite amahirwe yo kwicarana n’imiryango yabo muri iki gihe ngo basangire ibyo byishimo. Tuzirikane abavandimwe bacu bari ku nkeke, cyane cyane abari muri Kongo aho barimo gucurirwa imigambi yo kuraswaho ngo babicire kubamara,kubwibyo dusabe Imana habe ugushaka kwayo nk’uko ihora idusaba kuba bamwe muriyo,aho guhora duhanganye ubwacu kandi twese turi ibiremwa byayo kandi ikunda kimwe.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Imberakuri, Nshuti z’u Rwanda Nk’uko turaba twicaye mu miryango yacu tuganira, twishima, tuninegura, dufate umwanya wo gutekereza uburyo bwo kurushaho koroherana, uburyo bwo kurushaho kuvugana, uburyo bwo kugirango duhurize hamwe ingufu zo kugena ejo hazaza hacu heza, ejo hazaza hatandukanye n’aho umuntu umwe cyangwa agatsiko k’abantu kicara kakumva ko ariwe ufite cyangwa ariko gafite ububasha bwo kugena ugomba kubaho cyangwa abagomba kubaho n’uko bagomba kubaho.
Nimureke dukomeze dushyire imbere URUKUNDO, twimakaze UBUTABERA kandi twifurize buri wese kugira UMURIMO umutunga. Murakarama.
Noheri Nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2015 !
Bikorewe i Kigali kuwa 25 Ukuboza 2014
Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa PS IMBERAKURI
MWIZERWA Sylver (sé)



























































































