Abadepite Bo Mu Bwongerereza Bemeje Umushinga wo Kohereza Abimukira mu Rwanda

Ministri w'Intebe Rishi Sunak avuga iby'uwo mushinga imbere y'inteko ishinga amategeko y'Ubwongereza

Inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza umutwe w’Abadepite (House of Commons) yemeje umushinga wa Ministri w’Intebe, Rishi Sunak, wo kohereza mu Rwanda abimukira basaba ubuhungiro. Uwo mushinga watambutse ku majwi 320 kuri 276.

Mu badepite bakabakaba 60 bo mwishyaka akomokamo ry’Abakonservateri bawurwanyaga, 11 gusa nibo batoye “Oya”.

Mu minsi mike ishize, uyu mushinga wateje impaka z’urudaca mu ishyaka ry’Abakonservateri Ministri w’Intebe, Rishi Sunak, akomokamo, habamo no kwegura kwa bamwe mu byegera bye. Ushigaje kuzemezwa n’umutwe wa House of Lords w’Inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza mbere y’uko ushyirwa mu bikorwa.

Bamwe mu bawurwanya bakomeje kuvuga ko batazahwema gukora uko bashoboye kugirango udatambuka hatabayeho kuvugururwa ku buryo buhuye n’amategeko mpuzamahanga agendanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Mu kwa cumi na kumwe umwaka ushize, Urukiko rw’Ikirenga rw’ Ubwongereza rwari rwategetse ko abimukira basaba ubuhungiro muri icyo gihugu batakoherezwa mu Rwanda kuko bidakurikije amategeko. Icyo gihe hasigaye inzira y’uko byabanza kwemezwa n’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza ari na byo Ministri w’intebe Sunak yahisemo.

Uyu mushinga uteganya ko Ubwongereza buha u Rwanda amapawundi miliyoni 290, ni ukuvuga amanyarwanda arenga miliyari 450.4 kugirango rujye rwakira abasaba ubuhungiro muri icyo gihugu.

VOA