Abiciwe Ababo na Kazungu Barasaba Inkiko Gutegeka Kazungu Kwerekana Aho Imibiri yabo Iri

Denis Kazungu ushinjwa kwica abantu akabataba mu byobo mu nzu ye

Imiryango y’abiciwe na Denis Kazungu barasaba inzego zibishinzwe kumutegeka kubereka aho yashyize imirambo y’ababo kugira ngo babashe kubashyingura mu cyubahiro.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwabwiye Ijwi ry’Amerika ko rwatangiye gufasha ababuze ababo rubinyujije mu gupima uturemangingo twa ADN.

Madamu Odeta Mukangarambe ni umwe mu baregera indishyi mu rubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo Denis Kazungu ibyaha birimo iby’ubwicanyi.

Uyu mubyeyi na we afite umusore Kazungu yemera ko yishe arangije atwara ibyangombwa bye akajya abikoresha yiyoberanya. Nyakwigendera yitwa Eric Turatsinze.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruburanisha Kazungu, byumvikana ko Mukangarambe kuva yabura umuhungu we, ibyamubayeho si inkovu biracyari ibikomere.

Ari mu batakambira inzego zitandukanye ko uregwa yabafasha akagaragaza aho yashyize imirambo y’ababo bakabashyingura.

Mukangarambe uregera indishyi muri uru rubanza rwa Kazungu, ahamya ko ari mu ba mbere bakoresheje ibizamini by’uturemangingo fatizo twa ADN.

Bwana Thierry Murangira uvugira urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB yatangarije Ijwi ry’Amerika ko nyuma yo kubona imibiri bayohereje mu kigo gipima ibimenyetso bya gihanga bagamije kumenya amasano n’ababuze ababo.

Mu butumwa bugufi yatwandikiye yavuze ko babonye abantu barindwi bafitanye amasano na bene bo bahita babashyingura. Bwana Murangira yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bagitegereje abandi bazaza gukoresha ibizamini bya DNA bazasanga bafitanye isano bakazabahabwa bakabashyingura.

Hari undi mugabo wirinze gutangaza imyirondoro ye. Na we avuga ko Kazungu yamwiciye umusore witwa Yves Kimenyi wari urangije amashuli ya kaminuza. Uyu mugabo yemeza ko yabuze umuhungu we mu mpera z’umwaka wa 2021.

Uyu avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye ahura imbonankubone na Kazungu bakanasangira agamije ko yamuha amakuru ku muhungu we. Avuga ko umuhungu we yari afatiye runini umuryango.

Isubika ry’Urubanza

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo byari byitezwe ko Kazungu atangira kuburanishwa mu mizi mu rubanza aregwamo kwica abantu bagera kuri 14 yarangiza akabataba mu cyobo yari yaracukuye mu nzu mu karere ka Kicukiro.

Kazungu yumvikanaga mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Skype ari muri gereza nkuru ya Nyarugenge I Mageragere mu nkengero z’umujyi wa Kigali.

Umunyamategeko umwunganira Faustin Murangwa yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atabonye umwanya uhagije wo gutegurana urubanza na Kazungu. Asaba ko urubanza rwasubikwa.

Ni umunyamategeko wagenywe n’urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko zo mu Rwanda. Yabwiye umucamanza ko urugaga rwabo rwamugennye nyuma yo gusanga Denis Kazungu atabasha kwiyishyurira ikiguzi cy’umunyamategeko.

Ubushinjacyaha bwasubije umucamanza ko ari uburenganzira bw’uruhande baburana kubona umwanya uhagije wo gutegura urubanza kugira ngo hazatangwe ubutabera buboneye.

Mu byaha birimo iby’ubwicanyi byabyaye imfu z’abantu 14 Kazungu aregwa harimo n’icyaha cyo gusambanya abagore ku gahato yarangiza akabica akabataba mu nzu yabagamo.

Mu kwezi kwa Cyenda k’umwaka ushize wa 2023 ni bwo Ijwi ry’Amerika yatangaje inkuru y’ubwicani budasanzwe buregwa Denis Kazungu.

Kazungu ku rwego rwa mbere yaburanye yemera ibyaha akavuga ko bamwe mu bo yishe biganjemo abakobwa yabanzaga kubasambanya yarangiza akabica akabataba mu cyobo cyari gicukuye mu nzu yabagamo.

Avuga ko yabazizaga ko bamuteye SIDA. Ariko urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwateye utwatsi ayo makuru rwemeza ko Kazungu ari mutaraga. Urubanza ruzasubukurwa mu ntangiro z’ukwezi gutaha.