Abafatanywe na Kizito Mihigo bavuze ku byaha baregwa

Joel Ngayabahiga na Jean Bosco Nkundimana bafatanywe na Kizito Mihigo (ibumoso) mu kwezi kwa kabiri 2020

Nyuma yo gufatwa bagafungwa mu kwezi kwa kabiri 2020 hamwe n’umuhanzi Kizito Mihigo, abagabo batatu barimo uwari umukozi w’uyu muhanzi uyu munsi bavuze ku byaha baregwa.

Urubanza rwa Innocent Harerimana, Joel Ngayabahiga na Jean Bosco Ndikumana wari umukozi wa Kizito Mihigo rumaze gusubikwa inshuro eshatu kuva mu kwezi kwa mbere 2021 ubwo bagezwaga imbere y’urukiko.

Baregwa “kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa aca ahantu hatemewe n’amategeko“, kuri Ngayabahiga na Nkundimana hakiyongeraho icyaha cyo gutanga ruswa.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge uyu munsi kuwa kane babajijwe kuri ibyo byaha, Innocent Harerimana yavuze ko atemera icyaha ashinjwa.

Naho Joel Ngayabiha na Jean Bosco Nkundimana bavuga ko bemera icyaha cya mbere ariko icyaha cyo gutanga ruswa batacyemera.

Ababurana bafungiye muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere i Kigali, bagaragaye mu rubanza hifashishijwe amashusho mu gihe umunyamategeko wabo yari mu rukiko.

Me Pierre-Celestin Kubwimana wunganira Ngayabiha Joel na Harerimana Innocent yasabye urukiko gusubika urubanza kuko atarabonana n’abo yunganira, anasaba umwanya wo kwiga kuri dosiye ibashinja.

Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wa Kizito we nta mwunganizi mu mategeko afite kandi yavuze ko yiteguye kwiburanira.

Uyu, mubyo aregwa harimo ko ari we wagiye gutegura inzira Kizito Mihigo yari gucamo ajya hanze y’igihugu.

Nyuma yo kumva aba baregwa, urukiko rwasubitse uru rubanza nanone, rwimurirwa tariki 13/07 muri uyu mwaka.

Tariki 13/02/2020 Kizito Mihigo yafashwe ari kumwe na Harerimana na Ngayabahiga hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, nk’uko polisi y’u Rwanda yabivuze.

Kizito yashinjwe ibyaha byo “kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa”.

Hashize iminsi itatu afunze – tariki 17/02/2020, polisi yasohoye itangazo ivuga ko “Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa”.

Urupfu rwe kugeza ubu ntiruvugwaho rumwe, imiryango myinshi itegamiye kuri leta yagiye isaba ko haba iperereza ryigenga, iperereza rya leta ryemeje ko yapfuye yiyahuye.

Inkuru dukesha Yves Bucyana wa BBC Gahuzamiryango i Kigali