MUSEVENI NGO NTACYO YIGEZE AFASHA FPR : UBUHAMYA BWA KAGAME MURI YA RAPORO YA MUSE ISHOBORA KUBA IPFUNDIKANYIJWEMO INDI MIVUNO!

Aho Perezida Kagame ntiyari akwiye gusaba imbabazi no gushimira Perezida Museveni aho kumwihenuraho

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Abagira inyonjo bagira ibirori ! Ku muntu ukurikiranira hafi icengezamatwara n’ubukangurambaga bikorerwa mu Rwanda; harimo byinshi bitera kwibaza! Abarushanwa gusuka ibinyoma, ngo batojwe ko uko ikinyoma ugisubiyemo kenshi, kigeraho kikabera abacyumva ukuri. Ya Raporo ya Muse yatunguye Abanyarwanda; kubera ko itangazwa ryayo ryagaragayemo ukwicisha bugufi, no korohera u Bufransa bitari bimenyerewe kuri FPR/RPF mu mateka yayo; yatangiye kugaragaza iyindi mivuno iyipfundikanyijwemo!

Ku bw’iyo raporo, mu buhamya bwa Prezida KAGAME ubwe bwite; yaboneyeho kwihimura kuri Prezida MUSEVENI, badacana uwaka mu minsi ya none; ngo ko ntacyo yaba yaramariye urugamba rwashyikije FPR inkotanyi ku butegetsi. Ngo icyo yakoze ari ukuruca intege gusa!  Mu nkuru dusoma mu kinyamakuru igihe.com gikorera kuri murandasi; bihandagaje karahava! 

Ese ubundi ibyo Prezida MUSEVENI yamariye RPF Inkotanyi mu rugamba rwabagejeje ku butegetsi hari uwakabishidikanyaho !?

Gutsinda urugamba rwamushyikije ku ntebe yo kuyobora Uganda mu 1986; Prezida MUSEVENI yafashijwe n’Abanyarwanda bari baraganye iy’ishyamba, kubw’uko ingoma ya Milton OBOTE yari yarababujije amahwemo. Ku isonga hakaba umunyarwanda Fred GISA RWIGEMA, washinzwe imirimo ihambaye y’igisirikali mu ishyamba, no mu gihe bari bafashe ubutegetsi.

Mu 1987 icyitwaga RANU, cyaje kuvugururwa, gihinduka FPR/RPF; nk’ishyaka rikomeye ry’impunzi z’Abanyarwanda, ryari mu mugambi wo gutahuka mu Rwanda ku ngufu za gisirikali. Aha hari nyuma y’umwaka umwe gusa Prezida MUSEVENI, afashe igihugu; maze imyiteguro ya politiki na gisirikali; itangira mu ibanga, ariko MUSEVENI abizi neza. Uku kubimenya neza kwari gushingiye ko ryari isezerano, yari yarasezeraniye impunzi z’Abanyarwanda, mu kuzikangurira kugira uruhare mu ntambara yamushyikije ku butegetsi; ko nawe azazifasha guhirika ubutegetsi bwa Kigali.

Si ku bw’isezerano gusa byagombaga gutuma MUSEVENI afasha, impunzi gutahuka ku mbaraga; ahubwo yari ari no ku gitutu cya politiki : cyo kuba yari agwije abanyamahanga b’Abanyarwanda mu gisirikali cy’igihugu, no mu nzego za politiki. Ukubikiza kwiza rero kwari ukubafasha, gutahuka mu gihugu cyabo; mu rugamba bateguraga. Inzego z’iperereza z’u Rwanda n’iz’ibihugu by’amahanga, zagize amakuru y’uko, muri Uganda hakorwaga imyitegura yo kuzatera u Rwanda.

Nk’uko tubisoma mu gitabo, kiboneka no kuri murandasi, cya Ambasaderi JMV NDAGIJIMANA Uko Kagame yatanzeho Abatutsi ibitambo, ku ipaji yacyo ya 43, Ku italiki ya 6 Gashyantare 1988, Prezida HABYARIMANA yagiriye uruzinduko rwa mbere ku mugaragaro muri Uganda, bizihiza isabukuru ku nshuro ya karindwi, Inyeshyamba zagegejeje MUSEVENI ku butegetsi zitangiye urugamba. Prezida HABYARIMANA ngo wicaranijwe na Fred GISA RWIGEMA, akaza no gusabwa kumwambika ipeti ringana n’irye rya Jenerali Majoro; ariko uwo munsi Kigali ifata uwo muhango nk’uw’ubushotoranyi…

Iyo ukomeje usoma iki gitabo cya Ambasaderi JMV NDAGIJIMANA, wakoraga mu bubanyi n’amahanga icyo gihe, byongeye i Addis Abeba, hafatwa nk’umurwa mukuru wa Afrika; wihishurira uburyo Prezida MUSEVENI yafashije mu kuburizamo umugambi wo gutahukana impunzi mu mahoro, wari washyizwe imbere na Kigali, kugeza kuwa 01 Ukwakira 1990.

Bihabanye kandi na ya nkuru yo mu Igihe.com, kiriya gitabo gikomeza kitwereka ukuntu, no ku munsi wa mbere w’igitero cy’Inkotanyi, Prezida MUSEVENI yahugije abigambiriye mugenzi we HABYARIMANA amutinza i New York, mu masengesho ya Breakfast Player. Aha yashakaga ko,  yaterwa atunguwe adahari; noneho nawe akabonereho kwigira nyoni nyinshi, ko Inkotanyi zamutorotse adahari. Ibi rero bikaba bishimangira, ko abavuga ko RPA/APR igisirikari cyateguriwe mu ngabo z’igihugu za Uganda, batorotse MUSEVENI umunsi wo gutangiza urugamba ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Igi gitabo kibisobanura neza ko, inkunga yo gukorera ubuvugizi no gukingira ikibaba Inkotanyi, Prezida MUSEVENI yabifashijwemo, cyane n’uko igihe zishoza urugamba, yari akuriye Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe. Yasobanuye urugamba rw’Inkotanyi, abakorera dipolomasiya yo mu karere na mpuzamahanga, kurinda bahiritse ubutegetsi, nk’uko na na Majoro Michel MUPENDE, warwanye urwo rugamba, abishimangira neza mu kiganiro kiboneka kuri murandasi.

Ugufasha byimazeyo urugamba rw’Inkotanyi byazigejeje ku ntsinzi, no gufata mu mugongo ubutegetsi bushya bw’Inkotanyi zigifata ubutegetsi; byagiye bishimangirwa mu mbwirwaruhame z’igihe cyose MUSEVENI yagendereraga u Rwanda, akambikwa imidari, akagabirwa inka… Ku buryo kwihandagaza nka kuriya, ko ntacyo MUSEVENI yafashije Inkotanyi, ari igikorwa cyo kwitera urubwa, no kwiha amenyo y’abasetsi

Bisobanuye iki kuba Raporo Muse yagaragaye nk’idafite igishya yazanye, uretse kwitwararika u Bufransa u Rwanda rwakunze kwibasira, yaba irimo indi mivuno y’amanyanga nk’iyi yo kuba indashima kuri Prezida Museveni !?

Abantu ntibiyumvishaga impamvu, u Rwanda rwagiye gushaka ikigo gihenze kandi kizwi cyane muri Amerika; ngo kize gukora raporo itagamije no gukurikirana Abafaransa bayivugwamo mu nkiko… Ariko iyi raporo itangiye kugaragaza ko, ari ni urwaho rwo kugira KAGAME igitangaza, muri bwa burwayi bwe bwo guhora yishakira ikuzo, no kugerageza kwibona nk’igihugu ubwacyo, kurusha kuba umunyagihugu. Noneho abanyamahanga bakaba babiha agaciro, bishingikirije ko byanditswe mu murimo wakozwe n’abahanga kabuhariwe b’Abanyamerika.

KAGAME yakoze uko ashoboye kose, ngo yibagize Inkotanyi n’abandi banyarwanda Fred GISA RWIGEMA; benshi bafata nk’inkingi ya mwamba, mu gushyira Inkotanyi hamwe, no kuzitegurira urugamba rwazishyikanye ku butegetsi, n’ubwo rwose atarurwanye.. Ubu rero arumva bidahagije, none arashaka no kwigira igihangange ndekamere, yerekana ko urugamba yayoboye, yarutsinze ku bugenge bwe n’ubwenge budasanzwe; nta n’inkunga ahawe n’abamuhaga ubutaka bwo kwisuganyirizaho mu gihe cy’urugamba, bakamuha ibikoresho, ari nako bamutunganyiriza diplomasiya.

Uru rugero rw’ubuhamya bwa Kagame, mu kuba indashima kuri museveni, ni uburyo bwo kugira ngo akomeze aboneke nk’intwari karundura y’ibihe byose, umutabazi wakuye u Rwanda mu rwobo, ku mbaraga ze bwite. Maze abonereho kugumya gutera imbabazi… kubera ko yamaze kubona ko umushinga we wo guhungabanya Uganda, wamaze gucika amazi, aka ya mvugo iharawe ubu.

Ni iki giteye igishyika ubutegetsi bwa Kigali cyo kubeshya ko Prezida Museveni ntacyo yamariye urugamba rw’Inkotanyi muri ibi bihe ?

Imyitwarire y’ubutegetsi bwa Museveni bwo koroshya, no kutagaragaza ubushake bwo guhangana, bitayibujije kuburizamo ibikorwa byose Kigali ikora mu bushotoranyi, cyangwa se guteza umutekano muke muri Uganda; itangiye kubera Kigali umutwaro. Abaturage b’ibihugu byombi, ndetse n’amahanga yamaze kubona ko u Rwanda, rushotora kandi rukagambirira guhutaza umutekano wa Uganda. Gufunga umupaka byakozwe n’u Rwanda, biteje igihombo abanyarwanda bo mu ngeri zose z’ubukungu; ku buryo bibateye uburakari, n’ubwo bwose nta gihari cyo kubikoraho.

Prezida KAGAME by’umwihariko rero, ahangayikishijwe, no kuba bamwe mu bagize inzego z’ubutegetsi bwe zo hejuru, cyane cyane iz’umutekano; batangiye kugaragaza ibimenyetso byo kwinubira umukino w’ubuswa udafite umusaruro u Rwanda rwishoyemo, rwishwanisha na Uganda. Gufunga umupaka byakozwe n’u Rwanda, byabangamiye abaturage basanzwe, kubera ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bwazambye, maze Uganda ikungahaye ku biribwa  n’ibicuruzwa biva mu nganda z’Abahinde n’Abashinwa zihabarizwa ku bwinshi, bitera umuze mu Rwanda. Byongeye abakomeye mu nzego ze, cyane cyane iz’umutekano, bafite imitungo muri Uganda, ku buryo mu buryo ubu cyangwa buriya, batabura kugaragaza ko bakibona Uganda nk’igihugu bajishemo igisabo batapfa guteramo ibuye… mu buryo buhabanye n’ibyifuzo bya Prezida KAGAME.

Kubuza Abanyarwanda kutiyumvamo Uganda ku mpamvu z’amatiku, ubwibone n’ubushotoranyi; kandi bayihahiramo byabaye gusera mu mazi. Niyo mpamvu rero, Prezida KAGAME arimo arakubitiriza; ngo arebe ko yabona ibindi yasebya Prezida MUSEVENI wa Uganda, nko kumubera indashima ko ntacyo yabafashije ku rugamba rwabatahukanye ku ntsinzi. Iyi mihate ya Prezida Kagame, iramubeshya ko azashyira igihu mu maso y’Abanyarwanda n’amahanga; akomeza kugerageza gutsindagiramo ku ngufu, ububi bwa Museveni na Uganda nk’igihugu cy’umwanzi.