Abagaba b’ingabo mu karere bahuye hatarimo abo mu Rwanda

Abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba bateraniye mu nama i Goma yo gushyiraho umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

Inama yabo yatangiye kuwa mbere irakurikirwa n’iy’itsinda ry’inzobere za gisirikare izemeza imiterere, amategeko, n’imirongo irambuye y’ibikorwa by’izo ngabo.

Iyo nama yatangijwe n’umugaba w’ingabo za DR Congo General Célestin Mbala Munsense ntabwo yitabiriwe n’ingabo z’u Rwanda, nk’uko bamwe mu bayitabiriye babitangaje.

DR Congo ubu ishyamiranye n’u Rwanda irushinja gufasha umutwe wa M23, ibyo leta y’u Rwanda ihakana.

Ingabo za DR Congo zari mu mirwano n’inyeshyamba za M23 muri teritwari ya Rutshuru mu gihe iyi nama yarimo iba, ibi ni nako byari bimeze mu gihe cy’ibiganiro bya Nairobi mu kwezi gushize.

Umwanzuro w’abakuru b’ibuhugu byo mu karere wo mu kwezi kwa Mata(4) niwo wemeje ishyirwaho ry’uyu mutwe w’ingabo z’akarere ugomba kurwanya inyeshyamba zizanga gushyira intwaro hasi.

Muri iyi nama y’i Goma, Gen Célestin Munsense yatangaje ko uyu mutwe w’ingabo uzubakirwa muri DR Congo ari naho uzakorera, nk’uko igisirikare cya DR Congo cyabitangaje.

Yibukije ko inyeshyamba zo mu mahanga zo “nta biganiro kandi nta mananiza” zigomba kwamburwa intwaro n’uwo mutwe w’ingabo zigasubira iwabo.

Izo cyane cyane ni inyeshyamba za RED-Tabara zirwanya leta ya Gitega, iza FDLR zirwanya iya Kigali, n’iza ADF zivuga ko zirwanya iya Kampala.

General Robert Kibochi umugaba w’ingabo za Kenya, yatangaje ko ibihugu byose bigize uwo muryango w’ibihugu bishyigikiye ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo z’akarere.

Igihe nyacyo uyu mutwe w’ingabo z’akarere uzatangirira gukora ntabwo kizwi neza kugeza ubu.

BBC