Abahunga u Rwanda bakomeje kwiyongera uko bucyeye n’uko bwije

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) ribarura amazina  ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyarwanda basaba ubuhunzi mu bihugu binyuranye by’amahanga, kandi amenshi muri aya mazina y’abasaba ubuhunzi bakaba bakiri ku rutonde rw’abategereje.

Iyi mibare ni igaragara mu nyandiko za HCR, kandi bikaboneka ko irushaho kuzamuka umunsi ku wundi, n’ubwo Leta y’u Rwanda yakoresheje imbaraga zishoboka zose ngo Abanyarwanda bahunze igihugu bakurirweho uburenganzira bwo kwitwa impunzi, ikanasaba ko nta zindi mpunzi zituruka mu Rwanda zizongera kwakirwa.

Imibare igaragaza ko mu mpera z’umwaka wa 2020, Ishami ry’Umuryango w’Abaibumbye ryita ku mpunzi/UNHCR ryari rifite mu bitabo byaryo amazina y’Abanyarwanda 16.657 bari bagitegereje kwemererwa no guhabwa ibyangombwa by’ubuhunzi, kandi bose bakaba bifuza kuguma mu bihugu bahungiyemo cyangwa bakoherezwa mu bindi byemewe n’Umuryango w’Abibumbye  babasha guhabwamo ubuhunzi bunyuze mu mategeko.

Uriya mubare utangazwa w’abasaga ibihumbi cumi na bitandatu by’Abanyarwanda basabye ubuhunzi bakaba bagitegereje ko babwemererwa, ni imibare mito cyane ku bwinshi nyirizina bw’Abanyarwanda bahunga igihugu cyabo, kuko hari benshi basaba ubuhunzi ntibabuhabwe, hari abatirirwa babusaba, bagakomeza kuzenguruka amahanga, hari n’abagera mu bihugu bahungiyemo bagahitamo kwiberaho mu buzima busanzwe, bahashakisha imibereho mu buryo bwa nyakabyizi.

Reba ibigaragazwa n’imbonerahamwe yo mu mpera ya 2020 

pastedGraphic.png

Umuryango w’abibumbye: Abanyarwanda basabye ubuhunzi (2020)

Usibye abasaba ubuhunzi bavuzwe haruguru, iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rifite mu bubiko bwaryo abandi Banyarwanda 23,776 bavuga ko bakeneye gutegwa amatwi no kwitabwaho na HCR.

Aba ni abantu ku giti cyabo bitari ngombwa ko byanze bikunze baba mu byiciro by’impunzi cyangwa by’abasaba ubuhungiro, ariko Umuryango w’Abibumbye utangaza ko waguye amarembo ku bufasha n’ubwunganizi bwawo ku bimukira batari mu bihugu byabo, ubu bufasha bukaba kugera no ku bandi bari hanze y’ibihugu byabo, mu gihe bakeneye ubufasha bw’ibanze bwa ngombwa, cyangwa mu gihe bakeneye kurengerwa no kurindwa ihutazwa n’iburamajyo.

Mu mpera z’umwaka wa 2000, umubare w’impunzi z’Abanyarwanda zari zanditswe mu bitabo bya LONI wari 245.800, hafi icya kane cya miliyoni.

Leta y’u Rwand ayasabye kenshi ko impunzi z’Abanyarwand azirukanwa ndetse icyangomwa cy’ubuhunzi kigakurwaho ku Banyarwanda bahzune igihugu, ibi byaje kwemerwa nyuma y’imyaka itandatu u Rwanda rutangiye kubisaba. Icyo gihe byemejwe ko abahunze u Rwanda hagati ya 1959 na 1998 batazongera kwitwa impunzi, bityo impunzi zisigarana amahitamo atatu hagati yo Gutaha ku bushake, Gusaba ubwenegihugu  mu gihugu cyazakiriye cyangwa se ufite ikibazo cyihariye ituma akomez akuba impunzi akabisaba ubwe ku giti cye atanze impamvu ntayegayezwa.

Icyemezo cy’ubuhunzi ku Banyarwanda baruhune hagati ya 1959 na 1998 cyakuweho kuwa 31/12/2021, ariko icyo gihe Umuryango w’Abibumbye wasigaranye mu bitabo byawo impunzi zemewe n’amategeko zingana na 244.786,  ziganjemo abari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

pastedGraphic_1.png

Imibare y’impunzi z’Abanyarwanda nyuma y’ikurwaho ry’ubuhunzi  muri 2017

Magingo aya , Umuryango w’abibumbye ubara mu bitabo byawo impunzi z’Abanyarwanda zanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko zingana na 287.175