Uganda nayo yaba igiye kwinjira mu kibazo cya Mozambique

Yanditswe na Arnold Gakuba

Guverinoma ya Uganda mu minsi iri imbere nayo ishobora kohereza abasirikare mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique yibasiwe n’intagondwa zitwaza idini ya Islamu z’umutwe wegamiye kuri Leta ya Kislamu (Islamic State) mu myaka irenga itatu ishize. Ibi biramutse bibaye impamo, cyaba ari igikorwa gishingiye ku biganiro ibihugu byombi (Uganda na Mozambique) biri kugirana muri ino minsi, birimo n’icyo Jenerali Ivan Koreta woherejwe nk’intumwa ya Perezida Museveni aherutse kugirana na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru “New Vision” cyandikirwa muri Uganda aratangaza ko Jenerali Ivan Koreta, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yahuye na perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, mu mujyi wa Pemba uri mu Ntara ya Cabo Delgado ku itariki ya 9 Kanama 2021. Icyo gihe Jenerali Ivan Koreta yabwiye Perezida Filipe Nyusi ko Uganda yiteguye gufasha Mozambique guhangana n’ibibazo irimo birimo ibikorwa by’iterabwoba byibasiye iyi ntara.

Nyuma y’uko perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yumvikanye na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, maze bakemeranya ko ingabo z’u Rwanda zijya kurwanya inyeshyamba zimaze imyaka irenga itatu zarayogoje amajyaruguru y’igihugu cya Mozambique, u Rwanda rukaba rutari mu Muryango w’Iterambere ry’Afrika y’Amajyepfo (SADC) ariwo warimo kwiga icyo kibazo, ubu Uganda nayo ishobora kunyura inzira y’ubusamo (nk’iyo Paul Kagame yanyuzemo), maze ikohereza ingabo muri Mozambique nta muryango nyafurika cyangwa Mpuzamahanga ubihaye umugisha.

Uyu mujenerali w’inararibonye mu bya gisirikare na politiki, wagiye kugirana ibiganiro na Perezida Filipe Nyusi yarwanye mu ngabo za NRA zari iza Museveni nyuma ziza gufata ubutegetsi bwa Uganda muri 1986. Jenerali Ivan Korera yakoreye amahugurwa ye ya gisirikare muri Mozambique kandi akaba yarashinzwe imirimo myinshi itandukanye kuva aho Museveni agereye ku butegetsi muri Uganda. Mu mirimo itandukanye yashinzwe, harimo no kuba yarabaye kenshi mu bahabwaga ubutumwa bwa politiki na dipolomasi muri Mozambique. N’ubwo ari mu kiruhuko cy’izabukuru, perezida Museveni yongeye kumugirira icyizere maze amutuma kuri perezida Nyusi muri ibi bihe Mozambique yabaye ihuriro ry’ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda byagiye gutera inkunga icyo gihugu mu kurwanya inyeshyamba zakiyogoje. 

Amateka ya Jenerali Ivan Koreta yerekana ko azi neza ubuzima bwa Mozambique, bwaba ubwa gisirikare ndetse n’ubwa politiki kuko icyo gihugu yacyitorejemo igihe kinini.  Andi makuru kandi agaragaza ko Jenerali Ivan Koreta yakunze kugaragara mu itsinda ryagiye riherekeza perezida Yoweri Kaguta Museveni mu ngendo z’akazi muri Mozambique, nk’uko byagenze muri 2018. Ibi bikaba bigaragaza ko uwo mujenerali azi cyane imibanire ya politiki na gisirikare yaranze Uganda na Mozambique.

Ubusesenguzi ku ruzinduko rwa Jenerali Ivan Koreta muri Mozambique buragaragaza ko yaba yari yagiye kuganira na Perezida Filipe Nyusi ngo bumvikane uko Uganda nayo yakoherezayo abasirikare mu gufasha igihugu cye mu kurwanya inyeshyamba. Twibutse ko Uganda nayo itaba mu bihugu bigize SADC kuko ari 16 gusa (Angola, Botswana, Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, South Africa, Tanzania, Zambia na Zimbabwe). 

Uganda ibaye yaremeranije na Perezida Filipe Nyusi kohereza ingabo muri Mozambique, yaba ibaye igihugu cya kabiri nyuma y’u Rwanda, mu bihugu byaba byohereje ingabo muri Mozambique atari kimwe mu bigize SADC. Gusa Perezida Filipe Nyusi abaye yaremereye Uganda ko nayo yajya kumufasha mu gikorwa cyo guhashya inyeshyamba nta cyaba gitangaje kuko n’u Rwanda rwagiyeyo rwihishwa (binyuze mu nzira y’ubufefeko),  ibindi bihugu bya SADC bitabizi kandi bitanabyemera, ahubwo ari ku bwumvikane bwa Paul Kagame na Filipe Nyusi gusa. N’ubu rero niko byagenda no kuri Uganda. Abarebera kure amateka y’umubano waranze Uganda na Mozambique baremeza ko bishoboka rwose ko Perezida Filipe Nyusi atashidikanya kwemerera Uganda kohereza abasirikare mu gihugu cye. 

Gusa twakwibaza uko bizagenda, kuko Uganda niramuka yohereje ingabo muri Mozambique zisangayo iz’u Rwanda, nyuma y’igihe kinini u Rwanda rucanye umubano na Uganda, hari igihe byazavamo imvururu zo guhangana hagati y’ibihugu byombi, bibikoreye ku butaka bw’ahandi – Mozambique. Ikindi kandi haribazwa uko izo ngabo z’ibihugu bitandukanye kandi bimwe bitari muri SADC zizacungwa cyane ko iza SADC zo zifite ubuyobozi bwazo bwihariye.

Kohereza ingabo mu gikorwa cya kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambique, bikaba byaba birimo gukorwa mu kavuyo. Benshi baribaza impamvu itera Filipe Nyusi gukora ibyo, bakaba bafite impungenge ko bishobora kuzakurura imvururu hagati y’izo ngabo z’ibihugu bitandukanye ziri muri Mozambique, aho zimwe zagiyeyo zumvikanyweho n’ibihgugu bigize SADC n’aho izindi zo zikaba zirimo kujyayo rwihishwa – ku bwumvikane na Perezida Filipe Nyusi gusa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru “AFRICA Intelligence” aravuga ko mu kwezi kwa Mata 2021, Perezida Museveni wa Uganda yahangayikishijwe n’ikibazo cya Mozambique cyatumye Sosiyete Total ihagarika imirimo yayo mu Ntara ya Cabo Delgado, maze yongera imbaraga mu kurinda ibikorwa bya Total biri muri Uganda.  Uganda ikomeje kugenzura cyane ibikorwa bya Total ngo bitazagira ibibazo, bikibasirwa n’intagorwa nk’uko byayigendekeye mu Ntara ya Cabo Delgado. Iyi rero ni impamvu ikomeye cyane yatera Uganda kujya kurwanya izo nyeshyamba.

Ibi bivuze ko ingabo za Uganda nizijya muri Mozambique, zizahuza imbaraga n’iz’iki gihugu, iza SADC hamwe n’iz’u Rwanda mu gikorwa cyo kugarura amahoro n’umutekano; harimo no gukurikirana intagondwa aho zahungiye no gusubiza abaturage mu byabo.

Twibutse ko ingabo za Uganda zifite ubunararibonye mu gikorwa cyo kugarura amahoro aho zagikoze igihe kirekire muri Liberia na Somalia. Muri ino minsi, Uganda ikaba yarubatse izina mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro cyane cyane aho ingabo z’icyo gihugu zirimo kugikora neza mu gihugu cya Somalia. Bityo rero, umubano mwiza waranze kandi ukiranga kugera magingo aya Uganda na Mozambique ukaba ariwo watera ishyaka ry’uko Uganda yakohereza ingabo zayo mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba ziri mu Ntara ya Cabo Delgabo. Baca umugani ngo, inkoni ikibise mukeba uyirenza urugo.