ABAHUTU BISHWE N'ABASILIKARE B'INKOTANYI "Pacifique Kabalisa"

Kabalisa ati :
– I Rwinkwavu muri Kayonza, abahutu bajugunywe mu byobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro,
– Mu Gatsata mu urusengero rw’ i Karuruma, haba hariciwe abahutu bagera kuri 300
– Hariya ku Kabutare i save, banyeretse ibyobo ngo byajugunywemo abahutu batagira ingano
– I Gitarama, iyo uvuze inama y’I Gitwe, byibutsa abahutu bahatikiriye kubera abasilikare b’inkotanyi babahamagaye ngo baze mu nama. Abitabiriye iyo nama bose bitabye Imana.
– N’ibindi, n’ahandi…………

Kabalisa Pacifique uba mu bubiligi guhera mu mwaka w’2003, ayobora Ikigo giharanira gukumira ibyaha byibasira inyokomuntu (Centre pour la Prévention des Crimes Contre l’Humanité, CPCH :http://www.cpch.eu/) yashinze mu mwaka w’2009. Intego yacyo ikaba ngo ari uguharanira ko ibyabaye bitazibagirana kandi ko byafasha mu kwirinda ko byazongera.

Uyu Pacifique Kabalisa yararusimbutse muri 1994. Yashoboye guhungira i Burundi, aza kugaruka mu Rwanda mu mpera z’uwo mwaka. Ubwo yahise yunvira umutimanama we wamusabaga guharanira ukuri n’ubutabera kuko yumvaga ari wo muganda ukomeye u Rwanda rwa nyuma ya jenoside rwari rukeneye, kandi yumvaga ari nabwo buryo buboneye , bwo guha icyubahiro abishwe bose, maze bakibukwa bose.

Pacifique yakoze mu miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, ashinzwe gukusanya amakuru ku bwicanyi bwakorewe abatutsi.

Mu gihe yakoraga amaperereza ku bwicanyi bwibasiye abatutsi, aho yageraga hose, ari mu baturage ku mirenge, ari mu bari mu buroko, ari mu nsengero, baramubwiraga bati n’ubwo tukubwiye iby’urupfu rw’abatutsi, ujye utubaza n’urupfu rw’abahutu tukubwire.

Ibyo Pacifique yabwiwe n’abatangabuhamya bizewe, byatumye atemeranywa n’abavuga ko inkotanyi zicaga abahutu kubera kwihorera ku ubwicanyi bwakorewe abatutsi kuko atanga ingero agira ati : « Dufate nko muri Komini Giti ho muri Byumba. Aho muri Giti nta mututsi n’umwe wigeze yicwa. Ati ariko Inkotanyi zarahageze ku itariki ya 15 mata 1994, zirara mu bahutu zirarimbura ; abihayimana ku Rwesero zirararika, abarimu zirica, ati ubwo se bahoraga nde?

Kabalisa ati : « Ubu intambara tugomba kurwana ni iyo gusaba ko hajyaho urukiko rwakwemeza génocide yakorewe abahutu, kuko nabo bishwe bazira ko ari abahutu ».

Naho kuri gahunda ya « ndi umunyarwanda », Pacifique asanga iyo gahunda ifite ubusembwa nibura butatu : Ibuze ukuri, ibuze ubutabera, ibuze ubwisanzure.

Pacifique akaba abona igihugu kigeze habi, aho umwana asabwa gusaba imbabazi z’ibyo ababyeyi bakoze. Ati ubundi abanyrwanda nyabo baragiraga bati « amatako y’umubyeyi acumura yicaye » ; ati none biracuramye , sinigeze numva ko « amatako y’umwana acumura yicaye » !

Pacifique aremeza ko u Rwanda rukeneye ubwisanzure, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagafungurwa, bagahabwa ijambo, maze abanyarwanda bagahurira mu biganiro byatuma babwizanya ukuri, bakunvikana ku miyoborere y’igihugu.

Kabalisa Pacifique yahunze u Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2003 nyuma yo kugirana ibibazo n’inzego zishinzwe iperereza rya gisilikare za leta y’u Rwanda (DMI) biturutse ku kunenga imikorere mibi y’inkiko Gacaca zari zimaze gutangira zavugirwagamo n’inzego za perizidanse ya Repubulika. Pacifique akaba na n’ubu avuga ko akomeje kandi atazahwema guharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu.

Source:Ikonderainfos