UBUTUMWA BW’AKABABARO BW’ISHYAKA PDP-IMANZI KU RUPFU RWA COLONEL PATRICK KAREGEYA

Ishyaka PDP-IMANZI tubabajwe cyane n’inkuru y’incamugongo y’iyicwa rya Colonel Patrick KAREGEYA, umwe mu bashinze Ihuriro Nyarwanda (RNC), iyicwa ryabaye kuri uyu wa 01 Mutarama 2014 i Johannesburg, muri Afurika y’epfo.

Twifatanyije n’umuryango wa Nyakwigendera, abayobozi n’abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda muri ibi bihe by’umubabaro mwinshi.

Turabasaba gukomera no kudaheranwa n’agahinda. Ishyaka PDP-IMANZI turamagana bikomeye abari inyuma y’uyu mugambi mubisha w’iyicwa rya Colonel Patrick KAREGEYA kandi turasaba Leta y’Afurika y’epfo kubagaragaza bagashyikirizwa inkiko bidatinze. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Bikorewe i Buruseli

ku wa 02 Mutarama 2014.

Gérard Semushi KARANGWA

Visi-Perezida w’Ishyaka PDP-IMANZI

Email: [email protected]