Ishyaka PDP-IMANZI tubabajwe cyane n’inkuru y’incamugongo y’iyicwa rya Colonel Patrick KAREGEYA, umwe mu bashinze Ihuriro Nyarwanda (RNC), iyicwa ryabaye kuri uyu wa 01 Mutarama 2014 i Johannesburg, muri Afurika y’epfo.
Twifatanyije n’umuryango wa Nyakwigendera, abayobozi n’abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda muri ibi bihe by’umubabaro mwinshi.
Turabasaba gukomera no kudaheranwa n’agahinda. Ishyaka PDP-IMANZI turamagana bikomeye abari inyuma y’uyu mugambi mubisha w’iyicwa rya Colonel Patrick KAREGEYA kandi turasaba Leta y’Afurika y’epfo kubagaragaza bagashyikirizwa inkiko bidatinze. Imana imuhe iruhuko ridashira.
Bikorewe i Buruseli
ku wa 02 Mutarama 2014.
Gérard Semushi KARANGWA
Visi-Perezida w’Ishyaka PDP-IMANZI
Email: [email protected]