Gilbert Kalinijabo ushinja Kabuga gusahura se ni muntu ki?

Maze kumva amakuru yatangaje na BBC Gahuza-miryango nihutiye gusoma isozwa ry’urubanza maze gusoma nza gusanga umuryango wa Kalinijabo ndawuzi neza cyane kuva mu mwaka 1990 ubwo twari dutuye i Remera mu mujyi wa Kigali.

Umuryango wa Victor Kalinijabo wari uyuye i Remera hafi cyane yo kwa Chez Lando, Victor yari umuntu ukora ubucuruzi mu mujyi wa Kigali , akaba nawe yarahitamywe na Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, nkaba ngirango abari busome iyi nyandiko ntibibaze byinshi cyane kuri Victor Kalinijabo kuko yari umugabo mwiza cyane wakundaga abantu bose ibyo byakwemezwa n’abaturanyi babo.

Gilbert Kalinijabo ni muntu ki? Icyo kibazo nicyo ngirago tuganireho neza cyane twitonze kugirango tuze kumva impanvu hari urubanza umucuruzi wari ukomeye mu Rwanda yaba aregwamo na Famille ya Kalinijabo ariko ihagarariwe na Gilbert Nyiri ubwite.

Gilbert jyewe ndamuzi neza cyane kuva mu mwaka 1990 ubwo twamenyanaga igihe najyaga njya iwabo i Remera , twakinanye umupira w’amaguru mu biruhuko i Remera kuri stade Amahoro, twahuraga nawe nibura inshuro zirenze 4 mu cyumweru.

Guhera muri 1991 Gilbert yatangiye guhinduka yadukana ingeso mbi zo kwiba, ikintu cyose abonye mu nzira, nguwo ariba Radio, ariba Ipasi zo gutera imyenda, ariba amasafuriya yo gutekamo umuceri , ibintu byose yabonaga mu nzu yabo bifite agaciro yarabyandururaga ariko abijyana mu Gakinjiro kubigurisha.

Iyo ngeso ntabwo yahagarariye aho  yatangiye kujya yiba amagare mu gihe yabaga yayakodesheje, Gilbert ibyo kwiga biba biramunaniye ahubwo ajya mu mwuga wo kwiba ikintu cyose abonye mu nzira uko cyabaga kimeze kose, abaturanyi bamuhaye akato, batangira kujya kwihanangiriza iwabo mu rugo nibwo Gilbert Kalinijabo ahawe akato ko kujya mu ngo z’abaturanyi.

Mu mpera z’umwaka 1991 ndibuka ko Gilbert Kalinijabo yatangiye noneho kwiba ku mugaragaro ubwo yadukanaga kwiba amapikikipi y’abamotari, icyo gihe habaye  igitero cy’abamotari baje iwabo mu rugo kumushaka ndetse no kwihaniza Victor Kalinijabo, Gilbert ntiyacitse ku ngeso kuko nyuma yo kunyereza amapikipiki y’abamotari batari bake yagiye afungwa kuri brigade zitandukanye i Remera, i Gikondo , i Nyamirambo , ariko kuko se umubyara yari umucuruzi agatanga amafaranga yo kumufunguza , urubanza rukaburizwamo abamotari bagatsindwa nuko Victor yabaga yishyuye Ruswa maze umuhungu we Gilbert akaba umwere.

Mu mwaka 1992 Gilbert yakoze agashya ubwo yagiye mu iduka rya Se Kalinijabo ryari mu mazu ya Caritas mu mujyi rwagati ari ninjoro akajyana imodoka yo gupakira ibicuruzwa bya se muri iyo modoka mu gitondo se Kalinijabo agiye gufungura amangazini asanga ibicuruzwe bye byinshi cyane byaburiwe irengero, abari bashinzwe kurinda iduka barafashwe barafungwa bazira kuba bararetse Gilbert agupakira ibicuruzwa bya se Kalinijabo, aho naho hakaba harabaye ikibazo gikomeye cyane, umwana yibye se umubyara abazamu baba aribo bafungwa, Kalinijabo yanze kwihanganira uwo muco wa Gilbert ahitamo kumufungisha igihe kirekire ariko nyina umubyara aza gusaba se kumufunguza  nuko Kalinijabo afunguza Gilbert agaruka mu rugo i Remera.

Gilbert Kalinijabo ntabwo yarekeye aho kuko ibikorwa byo kwiba byakomeje no mu gihe cya Genocide, nyuma y’uko se umubyara ahitamywe na Genocide, abandi mu muryango bahungiye muri stade Amahoro i Remera, usibye ko Gilbert yahize ajya mu FPR mu gihe bari barahungiye muri Stade, Gilbert yagize uruhare rugaragara mu kwica abahugu benshi bari batuye i Remera mu gihe bahungiraga muri Stade, ubwo yakoraga listes afatanyije n’Inkotanyi maze bakagenda batoranya abahutu bo kwicwa mu gihe bari barahungiye muri stade Amahoro, kandi yari mu gace kayoborwanga na FPR Inkotanyi.

Umugabo abantu benshi cyane bazi wari utuye i Remera ku muhanda bitaga ku gasoko witwaga Désire Nteziyaremye wakoraga muri GBK akaba afite uwo bashakanye witwa Rose Mukantwari wandikaga HOBE muri Kinyamateka ubu akaba nawe yarabaye impunzi mu gihugu cy’u Bubiligi, Gilbert ari mu bantu bishe uwo mugabo bamuziza ko ari umuhutu ndetse ibintu byabo bigasahurwa na we ndetse n’izindi nkotanyi bakoranaga.

Gilbert yabaye igihangajye cyane nyuma ya Genocide, ubwo yari umushoferi w’ikamyo ya gisirikare yo mu bwoko bwa TATA muri Military police i Kanombe, ubwo yajyaga muri buri rugo rwa buri muhutu wari warasigaye mu Rwanda nyuma ya Genocide i Remera, aho yakaga amafaranga batayamuha akabicisha abahimbira ibyaha ko bakoranaga n’interahamwe, abari badafite amafaranga babiguyemo cyane, ibyo bintu byemezwa n’abaturage b’i Remera bemeza ko iyo wabonaga Gilbert wahitaga uhunga kuko icyo yavugaga cyose wagombaga kugikora.

Umucuruzi Rukara Francois wacuruzaga inzoga ku Kabeza akaba yari aturanye na Famillye ya Kalinijabo yagiye yigura inshuro nyinshi cyane kuva nyuma ya Genocide 1994 kugeza muri 2008 ubwo yatinyutse kubivuga mu manza za gacaca avuga ko guhera 1994 kugeza muri 2008 yagiye yigura umunsi ku munsi azira icyaha cya Genocide kandi ari umwere, abaturage ba Remera bemeza ko Rukara ataburaga ibihumbi bigera kuri 30 yagiye aha Gilbert Kalinijabo buri kwezi kugirango yigure mu gihe cyose Gilbert yabaga ageza ku Kabeza aho Rukara Francois yacururizaga.

Si ibyo gusa kuko indaya zo mu Migina zose zari zaramugoreweho, kuko yaryamanaga nazo akanga kwishyura byanarimba akazifata ku ngufu cyangwa akazikubita.

Umuntu avuze ibikorwa bya Gilbert Kalinijabo bwakwira bugacya twebwe abatuye hano i Remera uyu muntu yaratujujubije cyane, naho kuba yahuguje imitungo ya Kabuga Felicien ntagitangaza kirimo kuko kuva kera yaranzwe n’ubujura bukabije, ikindi kandi nuko umuryango we umuziho kuba igisambo cya ruharwa, kuba rero batwaye imitungo wenda abaturage barahumeka gato cyane, ahubwo mwitege icyo ayo mafaranga azayakoresha , kuko agiye kurya iraha ryinshi cyane ku buryo mu gihe kitarenze ukwezi araba ayamaze.

Twese hamwe twamagane ubujuru bwakorewe umuryango wa Kabuga Felicien

Umusomyi wa The Rwandan

Remera