ABAHUTU MUHUMUKE! KAGAME N' AGATSIKO KE BAGIYE KUBAMARA

Hambere hari bagenzi bacu twaganiraga i Kentucky muri America ndababaza nti: ubu uwo abahutu bakwita Kayibanda wabo yaba ari nkande? Nabonye bose baguye mu kantu. Nongeye kubibaza umunyepolitke wumuhutu twahuriye i Buruseli nawe mbona bimuteye kwiyumvira ariko ntiyansubije.

Ubu turi mu bihe bikomeye, dukurikirana intambara yo muri Congo, aho ibitero byo Kagame yagabye byatsinzwe. Nyamara abana bacu, baba abo muri Congo cyangwa abo mu Rwanda, nibo bahagwa. Ubu haravugwa inkuru yamamazwa na Kigali ko FDLR igomba kuraswa igashyira intwaro zayo hasi. Ubwo Kagame yatsindiwe muri Kongo umujinya araza kuwitura abahutu, atibagiwe n’abatutsi.

Dusubize amaso inyuma turebe imibereho yabahutu kuva muri 1990:

– Mbere ya 1994 hari abahutu benshi bishwe na FPR, abandi bavanwa mu byabo. Hari abatutsi benshi baguye Kibilira, Bigogwe, Bugesera nahandi, bishwe nagatsiko kabahutu bashyigikiwe nubutegetsi bwa MRND.
– Muri 1994 ubutegetsi bwa MRND, nabwo bwa gatsiko kabahutu, bwarii bufite imizi muri revolusiyo ya 1959 bwaratsinzwe. MDR PARMEHUTU yari kwisonga rya revolusiyo yo 1959, yo yari yarahirimye muri 1973. Gutsindwa kwa MRND, nyuma yimyaka 30 revolusiyo ibaye, byashobotse kubera amacakubiri mu bahutu kurusha imbaraga za FPR. Iyo agatsiko ka Kagame kari konyine, karigamba ngo nubundi ” abatutsi bategetse imyaka amagana, abahutu ibyabo babita mu myaka 30″.
– Muri 1994 Kagame yakongeje umuriro, mu gikorwa cyo kurasa indege yaguyemo Perezida Habyarimana, Perezida Ntaryamira nabandi. Ibyo byabaye imbarutso y’itangira rya jenoside yahitanye abatutsi, n’iyicwa ryabahutu batagira ingano, bicwa nabene wabo.
– Kagame nagatsiko batsembye abahutu i Kibeho
-Kagame nagatsiko bishe abapadiri nabasenyeri
-Kagame nagatsiko ke batsembye abahutu muri Congo
-Kuva muri 1994 abahutu bose basizwe icyaha “kinkomoko” , bahindurwa abagenocidaire
-Abahutu nibo babaye impunzi
-Abahutu bafashe imbunda kurwanya Kagame nagatsiiko ke ubu bamaze imyaka hafi 20 mu mashyamba ya Kongo.
-Abahutu bemeye gukorana na FPR yarabigaritse, irabafunga, bamwe barahunga, abandi abicira mu buhunzi, abandi bapfana agahinda. Abagerageje kujya muri politike ubu barafunze.
— Kuva 1996 Kagame yakomeje gukoresha abana babahutu mu ntambara zo muri Congo zahitanye abanyekongo nabanyarwanda batagira umubare. Abahutu bamaze kugwa muri izo ntambara ntibagira umubare.
-Ubu mu Rwanda abahutu babaho bihohora, bahakwa, bigura, bagendera ku magi, bacecetse, bagambanira bene wabo.
-Hari abafunze za Arusha, mu Rwanda cyangwa ahandi hirya no hino kwisi harimo abashinjwa ibyaha batakoze. Ubu hari nabari Arusha barekuwe, babaye nkibicibwa badafite aho gushyira umusaya, biseguye amabuye.
-Abahutu bafite ubwoba n’ umujinya. Abenshi niyo baba bari hanze y’U rwanda bari mu rwihisho.
-Abahutu barakennye, amashuli bayabamo batayabamo.
-Kiliziya Gatolika yegereye abaturage yararuciye irarumira kuko FPR yayisize ibara ry’ubwicanyi. Kiliziya za Abapoloso FPR yarazibohoje, y’imika abatutsi kuziyobora. Imilyango ya Sosiyete Sivili itari mukwaha kwa FPR yarafunzwe. Itangazamakuru ryigenga rirafungwa.

Muri make abahutu barakubititse. Kuba rubanda nyamwinshi ntibibabuza kwicwa no gutotezwa.

Ingaruka zibi bivuzwe hejuru ni izihe?

Ubu mu Rwanda, mu karere k’ibiyaga bigari, Afurika, na handi kwisi hose abahutu babaye ruvumwa, bitwa abicanyi. Mu banyafurika na bandi banyamahanga iyo uvuze jenoside abantu bahita bumva umuhutu. FPR nibyo yigishije kugeza kuri aya magingo.

Ibi bizagira ingaruka ku bana nabuzukuru banyu.

Kagame agira ati tuzarasa abahutu…..ba Kabarebe na Nziza bati nibyo afande reka “tubafanyiye”.

Nimutisubiraho Kagame azabamara abasigaye bakomeze kuba abagaragu be na madamu.. Ntabwo muzakizwa na Congo, Tanzania,South Africa, SADC, na LONI.. Nimwebwe ubwanyu, mufatanyije n’abatutsi, muzikiza. Mukoresheje imbaraga ziva mu bwinshi, mugakorana ubushishozi muri demokarasi irengera buri munyarwanda, abanyarwanda nabanyamahanga nimwe bazayoboka.

Mumenye ko ibihe birimo guhinduka vuba. Kagame na gatsiko ke abanyarwanda n’amahanga bagahagurukiye.

Dore inama ngira abahutu:

1. Nimwiyangire gusigwa icyaha cy’ubwicanyi. Ubwicanyi ntibugira ubwoko. Abicanyi ni abagizi ba nabi, baba abahutu, abatutsi cyangwa abatwa.
2. Akababaro n’umujinya mufite, mwe kuwugirira abatutsi, cyangwa bamwe muri mwe muti ibibazo twabitewe nabakiga, abandi bati nabanyenduga. Kagame nagatsiko ke nta bwoko cyangwa akarere baticira. Umujinya muwugirire ako gatsiko ke.
3. Nimurusheho kwegerena no kwegera abatutsi nkuko mwashakanye mukabana imyaka amagana, muhane ikizere nyuma y’ibikomere twateranye. Ntibyoroshye ariko birakenewe, kandi birashoboka.
4. Ntabwo urugamba turimo ari urwa politike yamashyaka isanzwe. Turi muri urgence. Icyo duharanira nuko umunsi ubutegetsi bwigitugu twaburanduye, nta bundi bushingiye ku gatsiko kabahutu cyangwa abatutsi buzongera kubaho. Demokarasi izadusaba ko amashyaka akora mu bwisanzure. Tugomba kwiga gukorana no kwihanganirana. Niho imbaraga ziri kandi nibyo Kagame na gatsiko ke bakora ibishoboka byose gusenya.
5 .Mu maguru mashya abavandimwe bacu bo muri Congo (FDLR nabandi bafashe intwaro) bakwiriye kwegera abatutsi na ndi moko yo muri kongo bakareba uko bafatanya bakumva umwanzi wambere wo kurwanywa ari Kagame nagatsiko ke. Bwakwiriye kunvikana no gufatanya uko babana mu mahoro, bishyire hamwe barwanye amacakubiri Kagame na gatsiko ke bakomeje kubiba muri Kivu.
6. FDLR: Nimushyire imbere politike na diplomacy, mufatanye namashyaka ya politike guharanira kurangiza ibibazo by’u Rwanda mucishije mu nzira ya mahoro. Mwirinde gushoza intambara yaba urwitwazo rwa Congo,, MONUSCO, na FIB ( SADC) kubarasa kuko nibyo Kagame yifuza. Mwiyangire gushyira intwaro zanyu hasi bidaciye mu nzira y’imishyikirano. Kagame nagatsiko ke bafite izabo, bazakomeza kuzirashisha abanyarwanda. Mutazabona isha itamba ngo mwiyambure urwo mwambaye.
7. Abahutu mu Rwanda, mu buhunzi, muri FPR no mu Ngabo z’ Igihugu: mwese murusheho kumva ko u Rwanda mubamo rwo muzasigira abana banyu ari u Rwanda bazabanamo na batutsi nabatwa. Ni rugira amahoro rukarumbuka, abana banyu nabuzukuru banyu nabo bazagira amahoro, kandi barumbuke. Nimutiza umurindi abarutwika namwe muzaruhiramo.

8. Bahutu bo mu Rwanda no muri Kivu: Nimushakishe inzira ihamye kandi irambye izabahesha umutekano, amahoro, n’amajyambere musangiye n’abandi banyarwanda nabanyecongo. Nimushyikirane nabatutsi nabanyekongo mwumvikane uko mwakubaka u Rwanda na Congo, bisabana kandi bikungukira mu mubano. Nibiba ngombwa ko murwana, reka twese abahutu, abatutsi nabatwa tuzarwanye kandi dutsinde agatsiko ka Kagame nigakomeza kunangira no kwanga inzira yamahoro.

Bahutu mwese: Kagame na gatsiko ke bazatsindwa. Muzatsindwana nawe? Inyungu zatuma mumupfira ni zihe? Muriteganyiriza iki?

Nkuko bamwe muri mwe mukomeje kudutumaho, nimurusheho kwegera bangenzi banyu, mubabwire barekere aho gukomeza mu nzira iganisha abahutu ikuzimu no kuba abaturage bo mu kiciro cya kabiri.

Abo mu maze gupfusha nti bahagije? Uko mubaho nti mukuzi? Kuki umutungo wanyu muwangiza muwushyira mu mufuko wa Kagame na madamu?

Nimurekeraho kuba ba mpemuke ndamuke, ba “come and see” ( NGWINO UREBE) mu byanyu no mu rwababyaye.

Za divayi, amamodoka meza, n’inzu nziza nimube mubyoroheje, igihe kizagera mwishimishe mwavuye mu butayu.

Amafaranga yanyu muyashyire aho muzigama ibya bana nabuzukuru banyu, naho ubundi azaribwa n’ibimonyo!

Nimufashe hasi ubwoba. Aho gupfa muhagaze, mwemere muzagwe ku rugamba rwo guharanira uburenganzira bwanyu.

Ahasigaye reka dufatanye:

– dushakishe inzira yo gushyira abana ba batwa, abahutu, nabatutsi mu mashuri kuko niko twabategura kugira ubuzima bwiza.
-dushakishe inzira izafasha ibimuga, abapfakazi, n’imfubyi intambara nubwicanyi bidusigiye.
– dushakishe inzira yo kuzamura kandi no gusaranganya ubukungu bw u Rwanda.
-dushakishe inzira yo kuzamura imibereho yabari nabategarugori bamaze igihe baririra abana babo na basaza babo bicwa abandi bagapfira mu ntambara z’urudaca.
-dushakishe inzira you kwubaka igihugu kigendera ku mategeko, azarenganura buri munyarwanda wese.
-duharanire ubutabera n’umutekano wa buri wese.
– duharanire kubaka ubutegetsi bugendera kuri demokarasi, iha uburenganzira bwa buri munyarwanda.
-duharanire kubana neza nabaturanyi, duhahirane, tubane mu mahoro. Nibagira amahoro bagatera imbere mu majyambere natwe tuzazamukiramo. Natwe nitugira amahoro iwacu tuzabiba amahoro mu baturanyi.

BAHUTU MWIYANGIRE.
MWEGUSHIRIRA KWICUMU MUZIRA GASHOZANTAMBARA KAGAME!

Theogene Rudasingwa
6/11/2013