Abakekwa kuba muri RNC bangiwe kuburanira mu nkiko za gisivile

Urukiko rwa Gisirikare rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha Majoro Habibu Mudathiru wasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda na bagenzi be. Abo bose bakekwa kuba abarwanyi b’umutwe wa RNC utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Iki ni icyemejo cyafashwe nyuma y’inzitizi zatanzwe n’abunganizi babaregwa ku iburabubasha ry’urukiko rwa Gisirikare. Cyokora, mu rubanza rwabaye uyu munsi i Kigali mu Rwanda, abunganizi babo bari bazamuye inzitizi ijyanye n’ububasha rw’urukiko. Me Umulisa Paola, wunganira Majoro Mudathiru Habibu yasobanuye ko umukiliya we yasezerewe mu Ngabo bityo hari inzitizi zo kuba yaburanishwa n’inkiko za gisirikare kandi yarabaye umusivili. Ubwo yibazaga uburyo abasivili bajyanwa mu rukiko rwa gisirikare.

Umushinjacyaha yahise asubiza ko n’ubwo ari abasivili, barezwe ibyaha bifitanye isano n’urubanza ruregwamo umusirikare Pte Muhire Dieudonné na bagenzi be batanu ruri mu rukiko rukuru rwa Gisirikare. Ubushinjacyaha bukavuga ko izi manza zombi zizahuzwa, ari nayo mpamvu aba barimo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa na bo baregewe urukiko rwa gisirikare.

Abanyamategeko ntibanyuzwe, bahuriza ku kuba igihe cyose izo dosiye zitarahuzwa, abaregwa bakwiye kuburanira mu rukiko rwa gisivile. Ikindi aba banyamategeko bazamuye ni uko itegeko rigena ububasha bw’inkiko riteganya ko imanza zidahuje kamere cyangwa zitari ku rwego rumwe rw’iburanisha zidashobora guhuzwa.

Bityo abo banyamategeko bakemeza ko izo dosiye zombi zitari ku rwego rumwe kuko Pte Muhire na bagenzi be bamaze kuregerwa Urukiko rukuru rwa Gisirikare bategereje kuburana mu mizi, mu gihe Major Mudathiru na bagenzi be bakiburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Umushinjacyaha yavuze ko igitekerezo cyo guhuza dosiye gishingiye ku mpamvu z’amategeko kuko ibyaha baregwa byabereye igihe kimwe n’ahantu hamwe. Yavuze ko Pte Muhire yagiye muri Uganda mu 2017 gushaka abarwanyi ba RNC, mu gihe Mudathiru yumvikanaga na Capt Sibo Charles wa RNC, ku mikoranire mu gisirikare cya P5.

Urukiko rusobanura ko ruramutse rutandukanije izo manza rumwe rwagira ingaruka ku rundi, kandi ko izi manza zombi zishobora kuvuguruzanya mu gihe zaburanishwa n’inkiko zitandukanye kandi ibirego ari bimwe.

Abaregwa uko ari 25 bakurikiranweho ibyaha bine. Ibyo birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Inkuru yateguwe n’umumenyeshamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi

Hano hasi mushobora kumva Major Mudathiru Habibu asaba urukiko ko urubanza rwe rutafatanywa n’izindi manza: