Aho Aimable Karasira ntiyaba ari mu kaga?

Aimable Karasira

Tumaze iminsi tubandikiye, tubasaba gukurikirana amakuru ya Mwalimu Karasira Aimable, kuko muri iyi minsi yigaruriye imitima y’abantu bari banyotewe n’ukuri!

Ariko jye umuzi kuva kera nziko ari ko buri gihe yabaga yimereye, atuganiriza muri Restaurant ya Kaminuza, agera n’aho ajya mu muziki.

Muri iyi minsi rero abakurikiranira ibye hafi, ngo ntabwo yorohewe kuko ukuri yagiye avuga ku mbuga nkoranyambaga no ku Ijwi ry’Amerika, bitaguye neza abagize leta; nibwo Ministre Mutimura ushinzwe uburezi, mu gucinya inkoro yashyizeho Dr Gatare igitutu ngo yirukane uwo murezi yitwaje ibindi bitari ibyo yavuze kuko nk’uko bigaragara ibyo yavugaga byose byagiye bikundwa kugera kuri 90% kandi igitangaje ngo n’uko ibyo baba bamurega byose byabaye mu kiruhuko!

Ikindi twamenye ni uko uwo Karasira ari umucikacumu w’i Rwaniro, akaba hari uwo yahaye incamake y’ubuzima bwe mw’ibanga mu bakunzi be kuri Whatsapp, barangije barabisakaza!

Ariko muri iyo ncamake, bigaragara ko hari n’ikindi gice cy’umuryango we kishwe n’inkotanyi! Ibyo rero bikaba birya mu mutwe cyane bamwe mu bakomeye mu butegetsi bra FPR.

Reka tubihange amaso, turebe ko uzajya avuga ukuri wese azajya acecekeshwa.

TURAMYEYEZU ALAIN, Gasyata