Abakozi 8 ba Serena Hotel bakurikiranyweho kwiba impano Perezida Sassou Nguesso yari yoherereje umukazana we

Kuri brigade ya Remera hafungiwe abantu 8 bakurikiranyweho kwiba impano (cadeau) y’umukazana wa perezida Sasou Nguesso wa Kongo Brazaville ubwo yari mu bukwe bwari bwabereye muri Gasabo ahitwa Kagugu.

Nk’uko amakuru agera k’Umuryango abivuga, umuhungu wa Perezida Sassou Ngueso uzwi ku izina rya Bongho Nouarra Christ akaba yaraje mu Rwanda ari kumwe na mama we atashye ubukwe bw’umuhungu we wari uje kurongira umukobwa w’umunyarwandakazi.

Uyu muhungu wa Perezida hamwe na nyina umubyara bakaba baracumbitse muri Serena Hotel, aho baje gusohoka berekeje Kagugu muri Narcisse Resident Hotel mu muhango wo gukwa no gusaba umukobwa witwa Emmanuela Thys ufite inkomoko yo muri Gasabo ari naho nyina umubyara witwa Bisimwa Charlotte aba.

Umuhango w’ubwo bukwe ukaba warabaye ku itariki ya 23 Werurwe 2013 aho yaba uyu muhungu wa Perezida ndetse n’umufasha we bari barinzwe bikomeye n’abasanzwe bashinzwe kurinda perezida bazwi ku izina ry’aba GP.

N’ubwo ariko uyu muhango wabereye aha I Kagugu, abakoze muri servise bose bakaba bari baturutse muri Serena Hotel.

Umuhango urangiye, ubwo habagaho kwanura impano zatanzwe, habayeho kwibagirwa impano Perezida Nguesso yari yoherereje umukazana we, maze ubwo umwe mu bakobwa bari bagaragiye umugeni (fille d’honneur) yari amaze kubibona arabivuga.

Ubwo basubiraga gushaka iyi mpano bakaba barasanze ibyari biyipfunyitse byaciwe, ari nabwo basangaga bimwe mu byari biyirimo munsi y’ameza yari yicaweho n’abageni aribyo bigizwe n’igitenge, n’udukarito twarimo amaherena n’imikufi bikoze muri Diamand byose byoherejwe na Perezida Nguesso.

Amakuru agera k’umuryango.com, akaba avuga ko ku ikubitiro habanje gufatwa abantu 7 bakurikiranyweho kwiba iyo mikufi ndetse n’amaherena kimwe n’ibindi byose byaba byari bigize iyo Mpano, undi umwe nawe akaba yaratawe muri yombi ejo kuwa Kane, bose bakaba ari abakozi ba Serena Hotel. Kugeza ubu aba bakozi bakurikiranyweho kwiba impano ya Nguesso bakab ari 8, abakobwa 5 n’abahungu3.

Ubusanzwe uyu mukazana wa Perezida Ngueso akaba aba mu Gihugu cy’Ububiligi kimwe n’uyu muhungu we ari naho bamenyaniye.

Turacyagerageza kubakurikiranira icyo inzego zishinzwe umutekano zibivugaho

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

1 COMMENT

  1. Ngwesso ni umujura ndumva nta giteye agahinda kirimo.gusa inkuru ntisobanutse hari abahungu bangahe ba ngwesso hibwe uwuhe ko muvuga uwazanye na nyina aje kurungora, undi ngo uba Bourselles,ese aba bahungu barongoranye!?umunyarwandakazi se numva wamenyanye n,umuhungu wa ngwesso yarakowe cg yararongowe cg yari asanzwe arongorwa

Comments are closed.