RNC-FDU mu Bubiligi : Mu kwibuka iyicwa rubozo, n’ibyaha by’intambara byakorewe abanyarwanda

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mata 2013 i Buruseli mu Bubiligi; amashyirahamwe ya politiki atemerewe gukorera mu Rwanda yibumbiye hamwe ku nshuro ya kabili; muri uku kwezi kw’icyunamo aho yibukiye abanyarwanda bose bagwiriwe n’ iyicwa rubozo, n’ibyaha by’intambara ndenga kamere.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye, barimo abaturutse mu Bufaransa, Ubuholandi nabo mu Bubiligi. Byagaragaye ko kuri iyi nshuro ya kabili iki gikorwa giteguwe ko ubwitabire bwarushizeho kwiyongera nk’uko byagaragaye kuri iki cyumweru ku wa 14 Mata 2013, aho umubare w’abitabiriye uyu muhango wari munini ugereranije n’umwaka ushije.

Nyuma y’umuhango w’amasengesho wabereye muri kiriziya ya mutagatifu Yohani Batisita muri komine ya Molenbeek guhera saa munani kugeza saa kumi, hakurikiyeho ikiganiro mbwirwaruhame aho abanyarwnda bamwe batanze ubuhamya bunyuranye kubyerekeye ibyo banyuzemo, n’uburyo imiryango yabo yarimbuwe, ndetse bamwe ngo bakaba nta n’uburenganzira bafite bwo kuvuga akababaro no kwibuka ababo, kandi hari bamwe babifitiye uburenganzira ndetse bagafatwa mu mugongo,  ngo mu gihe ubutegetsi bwo mu Rwanda bubeshya ko nta moko aba mu Rwanda.

Abari bahateraniye bashimye iki gikorwa ndetse bamwe bemeza ko nk’abahungabanyijwe n’ibyabereye mu Rwanda aribwo bwa mbere babonye uruvugiro rwagombye kuba ngombwa kuri buri wese wabuze abe n’intandaro yo kwongera kwiyubaka kubarokotse ayo marorerwa.

Saleh KARURANGA

6 COMMENTS

  1. Igikorwa cyanyu ni kiza niba kivuye ku mutima Imana izagiha umugisha tubibashije nibi byakunga abanyarwanda burundu. Murakoze.

  2. ITANGAZO : LEPROPHETE-UMUHANUZI YAZUTSE !

    Ku Bakunzi b’Urubuga UMUHANUZI-LEPROPHETE, http://www.leprophete.org ,

    Nzinduwe no kubashimira mbikuye ku mutima bitewe n’uko mwakomeje kwihanganira ibihe bibi byo guterwa n’umwanzi w’ukuri wakoze uko ashoboye kose, agatanga n’amafaranga atari make ngo YANGIIZE ! Abari mu Rwanda mwiyumviye, mu cyumweru gishize, ikiganiro cyahise kuri Televiziyo y’igihugu bashima ngo abafashe ICYEMEZO cyo GUSENYA Urubuga Umuhanuzi , ngo kuko ntawe ugaburira umwana we uburozi, ngo kandi Leprophete-Umuhanuzi ikaba itanga uburozi gusa ! Ni agahomamunwa !

    Nuko rero abishukaga basubize amerwe mu isaho, Umuhanuzi ntiyapfuye, aracyariho kandi azahoraho ! Abatanga za ruswa zo kumukuramo umwuka babe bashaka menshi, kuko bazajya bamwica ariko akazukana ikuzo bidatinze !

    Ubu noneho kugira ngo n’abari mu Rwanda amakuru arusheho kubageraho nta mbogamizi, muzajya musanga UMUHANUZI kuri iyi aderesi : http://www.leprophete.org.

    Ndasaba buri wese mu bakunda ukuri ko yakora uko ashoboye akabwira bagenzi be iyi LINK nshya, Leprophete ibonekaho : http://www.leprophete.org !

    Abatugezagaho amakuru nabo basubirane morali, tugomba gukomeza urugamba rwo kugeza ku Banyarwanda amakuru y’impano n’ibitekerezo byubaka demokarasi !

    Yezu ati ” Muzamenya Ukuri maze Ukuri kuzabahe ukwigenga” !(Yohani 8,32)

    Mwese mwese, Umuhanuzi abasubije Ijambo mwari mwaranyazwe muri ibi byumweru 2 !

    Imana ibahe umugisha utagabanyije.

    Padiri Thomas Nahimana.

  3. Karisoriso we, nibyo, ingengabitekerezo kabisa barayifite, kandi ishingiye ku kuri no kudahishira amahano ayo ariyo yose n’abayakoze abo aribo bose mu Rwagasabo. Ingengabitekerezo itari imwe ya rupiyefu.

Comments are closed.