Umutwe w’ingabo za ONU zizoherezwa muri Congo uzagira abasirikare 3069

Amakuru ava muri Congo aravuga ko ingabo zidasanzwe zizoherezwa kurwanya imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bw’icyo gihugu zizaba zigizwe n’abasirikare 3069 nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Mata 2013 na Madnodje Mounoubai umuvugizi w’ingabo za ONU muri Congo (MONUSCO) abo basirikare bazaba bakorana nayo.

Ibihugu by’Afrika y’Epfo, Tanzaniya na Malawi bizatanga abasirikare. Buri gihugu kizatanga ibataillon imwe y’abasirikare 850, ni ukuvuga bose hamwe bazaba 2550, abasigaye 519 bazaba bagabanyijemo icompagnie ikoresha imbunda za rutura (artillerie), i compagnie y’ingabo z’ikubitiro (forces spéciales) n’i compagnie ishinzwe guperereza ku rugamba (reconnaissance). Uwo mutwe uzaba uyobowe n’umujenerali ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya.

Inama ya ONU ishinzwe amahoro kw’isi yatoye umwanzuro kuri uyu wa 28 Werurwe 2013 ushyiraho uwo mutwe w’ingabo uzaba ushizwe kurwanya imitwe y’inyeshyamba yo mu burasirazuba bwa Congo irimo na M23 bivugwa ko ifashwe mu mugongo n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ariko ibyo bihugu birabihakana n’ubwo impuguke za ONU zakoze icyegeranyo gishinja ibyo bihugu.

Ubundi ingabo za MONUSCO zisanzwe muri Congo zari zifite inshingano zo kurinda abasivire gusa none ubu ni nk’aho zihawe inshingano nshya zo kugaba ibitero no kwibasira imitwe y’abarwanyi  kuko uwo mutwe w’ingabo uzashingwa uzaba ari igice cya MONUSCO. Uwo mutwe ushobora kugaba ibyo bitero wonyine cyangwa ufatanije n’ingabo za Congo (FARDC) mu nshingano uzaba ufite zo kubuza imitwe y’abarwanyi kwiyubaka, kuyibuza ingufu zo kurwana no kuyambura intwaro.

Ariko kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Mata 2013, umutwe wa M23 watangaje ko ufite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe waba utewe n’uwo mutwe w’ingabo za ONU. Si ibyo gusa kuko uwo mutwe wa M23 wandikiye inteko zishinga amategeko z’ibihugu by’Afrika y’Epfo na Tanzaniya uzisaba gushyira igitutu kuri za Guverinoma z’ibihugu byazo ngo zireke kohereza abasirikare mu burasirazuba bwa Congo. Uwo mutwe wa M23 mu minsi ishize wari wafatiriye imodoka za MONUSCO zari ziciye mu gace ugenzura zari zivuye mu gace ka Beni zerekeza i Goma ngo M23 yazimaranye iminsi ine isaba ko zifungurwa ikamenya ibirimo ngo kuko yemezaga ko harimo ibikoresho by’uyu mutwe mushya wa ONU uje kurwanya imitwe y’abarwanyi mu burasirazuba bwa Congo.

Si muri Congo gusa ku ruhande rwa M23 batishimiye izo ngabo babona zigiye nko kubakura amata mu kanwa dore ko M23 yakoraga ibyo yishakiye kuko MONUSCO nta nshingano yari ifite zo kuyirwanya, no mu Rwanda abayobozi b’u Rwanda n’ubwo baterura ntabwo bareba neza uwo mutwe w’ingabo za ONU.

Iyoherezwa ry’uyu mutwe rishobora gutuma imishyikirano hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 iburiramo dore ko Leta ya Congo yemeye gushyikirana kuko M23 yari yafashe umujyi wa Goma, mu gihe rero Leta ya Congo yaba izi neza ko M23 nta bushobozi ifite bwo gukoresha ingufu za gisirikare ngo ijyane Leta ya Congo mu biganiro kuko uriya mutwe w’ingabo za ONU uzaba uhari, ikizaba gisigaye n’uko Leta ya Congo yanga kongera kuvugana na M23, bityo M23 igatakaza intege ndetse yanashaka gukoresha ingufu ONU ikayikanira uruyikwiye dore ko na bamwe mu bayobozi bayo bafatiwe ibihano.

Leta ya Congo mu ijwi rya Ministre wayo w’ububanyi n’amahanga, Bwana Raymond Tshibanda, yatangaje ko uwo mutwe w’ingabo uzaba wageze mu burasirazuba bwa Congo mu mpera z’uku kwezi kwa kane 2013, ku ruhande rwa ONU ho batangaje ko ingabo za mbere zizagera mu burasirazuba bwa Congo mu byumweru bicye biri imbere.

Ubwanditsi

4 COMMENTS

  1. Nzabibara mbibonye, kuko njye ku bushishozi bwanjye bariya basirikare bazaba baje ku kiraka cya USA na UK kuko burya u Rwanda na Uganda byavuzwe cyane ko byijandika mu bibazo bya Congo…none ba mpatsibihugu bize undi mutwe wo kohereza ibindi bihugu..ari TZ ari SA ndetse na Malawi n’ibihugu bizwi gukurikiza byimazeyo amabwiriza ya duo USA-UK. Rwose Abacongomani barambabaje kubona badashobora kurinda no guharanira ubusugire bw’igihugu cyabo!!!!Muzangaye M23 ya Makenga itigaruriye Kivu ziriya ngabo zihari…USA-UK na Kaguta-Kagame bakase icenga abacongomani none barimo kwikirigita ngo Ingabo zindi zije kubatabara!!!Ni akumiro gusa. Ese reka mbaze munsubize nshuti zanjye: Ko UN ifite umubare uhagije w’ingabo muri Congo yewe n’ibikoresho bihagije, kuki itabaha amabwiriza mashya maze bgakora ibyo abo ba TZ-SA-MLW bazajya gukora???!!!kereka niba aba TZ-SA-MLW bafite igisirikari gikaze kurusha Pakistan, India,…Ese kuki Angola yo itazajyayo??? Dore aho nibereye. Ikigaragara n’uko ibi bihugu by’Africa bigiye kujijisha maze Ingabo za Kagame-Kaguta ziyobowe na Makenga zigafata uburengerazuba bwa Congo maze bugahabwa ubwigenge bucagase…mbese nk’uko byagenze muri South Sudan. Bavandimwe ba Congolese mwihangane niko bigenda kandi ntacyo mwabikoraho kuko mwifitiye kamere y’ubunyamahoro ariko mufite ikibazo cyo kuryama hejuru y’ubutunzi ba rusahuriramunduru na mpatsibihugu bashaka gufata. None kuko bigaragara ko mudashobora kwirengera nimwemere mujye aho babajyanye babite uko bashaka wenda mwagumana ubuzima Imana Rurema yabahaye. Pole sana.

    • kuri john iyo analyse ifite ukuri nubwo umuntu atabyemeza ijana kw ijana ,nonese goma bayifashe abarenga 17000 batarebera !erega abafashe kiriya kemezo nibo bafasha ziriya nyeshyamba via rwanda na uganda,ahubwo iri cenga bakinnye congo rihatse byinshi abantu batabona

  2. Iryavuzwe riratashye! Mwanze imana n’Abakozi bayo, mwanga inama z’abantu batandukanye. ababashuka babashora mu ntambara zitanabafitiye inyungu, barigaramiye kandi nta mandats zibafata zihari!M23 nimara gusakizwa izerekeza he?Ntahandi uretse mu Rwanda!Kugirango habeho kurangaza amahanga n’Inkiko bigaragare ko aba bayobozi b’u Rwanda bategetswe na Kagame ibyaha bakozi iyo biva bikagera, bazahitana Kagame kandi ariwe wabakamiye! Iripfa rye rizatuma amaraso meneka mu Rwanda mu buryo bwo gusibanganya ibimenyetso. ikindi kitari kizwi ni uko abasilikali n’abayobozi bijanditse mu bwicanyi bazabigwa mo, hahonoke umwe! Ni Ntaganda ntawundi wo kuzabara inkuru.Icyo gihe ariko mugutaha kwa M23 Kagame azayangira kwinjira mu Rwanda, bitume igaba ibitero simusiga bizamara abaturage.Kagame yarihebye niyo mpamvu akora biriya mubona ni ukubura uko agira!Abasenga musengere igihugu cyacu. twasakijwe!

Comments are closed.