Abakozi b’Akarere ka Rwamagana bitondere “cancer” zitarabamaraho

Ir Rubanje Innocent

Amakuru aturuka mu Karere ka Rwamagana aremeza ko ejo kuwa gatandatu bari bushyingure umwe mu bakozi b’Akarere wakora mu biro by’ubutaka mu Karere witwaga Ir Rubanje Innocent.

Uyu Rubanje apfuye akiri muto dore ko asize umugore n’abana babili. Yari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza m’ubyubuhinzi yakuye muri Kaminuza y’Ubuhinzi yitwaga ISAE Busogo(Ubu ni UR ishami rya Busogo). Nyuma yo kubona iyo mpamyabushobozi ya A0 i Busogo yahise abona akazi mu Karere ka Kirehe aho yamaze igihe gito yimukira mu Karere ka Rwamagana aho yakoraga kugeza yitabye Imana. Mu myaka 2 ishyize yaherukaga mu mahugurwa yamaze hafi umwaka mu gihugu cy’Ubufaransa.

Nk’uko amafoto abigaragaza ajya gupfa uyu Ir Rubanje yarananutse cyane ku buryo budasanzwe kandi buteye ubwoba. Abo twabashije kubaza ku ndwara yaba yamuhitanye umwe bakoranaga yadutangarije ko yazize cancer hakaba n’undi wadutangarije ko ari indwara ya hepatite. Ibyo ari byo byose abamuzi bameza ko yakundaga gusenga cyane muri ADEPR kuva akiri n’umunyeshyuri bityo tumwifurije iruhuko ridashira.

Ariko se iyi ndwara imuhitanye bite byayo?

Mu gihe twatohozaga iby’uru rupfu twaguye ku nkuru y’urupfu rusa cyane n’uru rwatwaye Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, Umurenge Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda atuyemo mu Karere ka Rwamagana.

Uti byagenze bite?

Bwana Sebatware Olivier wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana yohereje umugore we n’abana mu gihugu cya Kenya gushakisha uko bose bakwibonera visa ibajyana muri Amerika. Yabonaga umurimo ariho n’uburyo beguzwa umunsi ku wundi asanga agomba kuzabivamo.

Ahagana 2016 cyangwa umwaka wawubanjirijeho gato inzego zimukuriye zaje kumenya ko visa yabonetse ndetse umwanya uwariwo wose yasezera ku mirimo ye.

Amakuru twakuye mu bantu be bo hafi badutangarije ko inzego z’umutekano ku Karere ka Rwamagana na Guverineri w’Intara baje kumutumaho abonana nabo bamubaza icyo arimo guhunga mu Rwanda. Amakuru akomeza atubwira ko yabasobanuriye ko ntacyo ahubwo ashaka gusa kujyana abana be 7 aho bashobora kubona uburezi bwisumbuyeho ko atatinyuka gusebya u Rwanda cyane ko anagiye muri Amerika nk’umunyekongo kuko yari Umunyamurenge.

Bamwibukije ibyo bamukoreye byiza:kuba baramuhaye ubugitifu bw’Umurenge kandi ari Umunyamurenge, kuba yarigiye mu Rwanda n’ibindi.

Bamwambuye passport y’uRwanda n’ibyangombwa bye bindi yashoboraga kugenderaho bamubwira gusubira mu kazi nta cyangombwa.

Yasubiye mu kazi ariko umunsi wo gukora interview ya nyuma muri UNHCR kuko yagombaga kujya USA nk’impunzi cyarageze bataramusubiza ibyangombwa. Kumwe utazi ubwenge ashima ubwe yaje guceremba azi ko batabimenya anyura iza panya agera Nairobi akora interview yongera aca iza panya ngo asubira mu kazi ngo arashaka gusezera neza ku kazi ke.

Ageze Rwamagana asubira mu kazi ariko nyuma y’iminsi mike za nzego z’umutekano na Guverineri baje kumutumaho ngo naze afate ibyangombwa.

Barabimusubije bamumenyesha ko nashaka azagende amakuru akatubwira ko bamubwiye ko we nta bwoba abateye.

Yanditse ibaruwa asezera ku kazi asanga umugore we Nairobi ngo bitegure kugenda. Ageze Nairobi yafashwe n’uburwayi araremba agenda ananuka cyane nk’uko nyine Ir Rubanje apfuyemo. Baravuye birananirana bamwe bati ni hepatite abandi bati ni cancer. Bwa nyuma baje kwemeza ko ari cancer ku buryo indege ya mbere yagombaga kugendamo yasanze arembye cyane iragenda atwarwa ku nshuro ya kabili ageze muri USA ahita yitaba Imana. Imana imuhe iruhuko ridashira!

Izi mpfu zombi icyo zihuriyeho zombi n’ukunanuka bidasanzwe, umuntu akagenda ariko utamumenya warusanzwe umuzi, no kuba zose ari cancer zitavugwaho rumwe..

Akarere ka Rwamagana kandi kaherukaga gutakaza umukozi ufite ubumuga wakoraga muri comptabilité.

Imana ibahe iruhuko ridashyira.

Izi mpfu 2 tuvuze haruguru nizo zitumye dusaba abakozi b’Akarere ka Rwamagana kuba maso bakareba uko bakwirinda iyi cancer ishaka kuba icyorezo iwabo.

Ir Rubanje Innocent bazashyingura ejo tumwifurije iruhuko ridashira.

RIP

Umusomyi wa TheRwandan i Rwamagana