Benjamin RUTABANA ati: «IMIRAMBO YAHINDUTSE IMITAKO»

Bwana Rutabana, umuhanzi n’umusizi, ni umwe mu bafashe imbunda mu ntambara ya FPR/Inkotanyi yo ku ya 01/10/1990, ngo agamije kurwanya akarengane kari mu Rwanda.

Intsinzi ntiyayimazemo igihe kuko ubutegetsi bwa Kagame ntibwamworoheye, nuko nyuma y’imyaka ine gusa, ahunga igihugu nyuma y’uburoko yamazemo amezi 6.

Uyu Rutabana aravuga ko n’ubu ari m’urugendo rwo kubohora u Rwanda kuko ngo uwo baruteretsemo, Prezida Kagame ngo ari umusazi (psychopathe).

Iyo ubajije Rutabana inkuru nziza yavuga ku u Rwanda, akubwira ko ngo ari uko HARI ABAGABO BIYEMEJE GUKURA INKANDA BAKAMBARA KIGABO ngo babohore u Rwanda.

Wamubaza inkuru mbi ati :
– Kagame akomeje kwica akiyongeza ;
– Rubanda rurashonje
– Uvuze ajugunywa mu nzu y’imbohe ;
– Ati imirambo yahindutse imitako mu gihugu cyacu.
– N’ibindi…..

Ati naho ikibeshejeho Prezida Kagame ( fonds de commerce), ni génocide nyamara abacikacumu arabagerereye, ni abagore aha ijambo akabasaba guceceka, ni Iterambere kandi abantu bicwa n’inzara,…..

Mu kiganiro uyu Rutabana yagiranye na mugenzi wacu Agnès Mukarugomwa, aravuga no kuri bariya bantu bo muri Israheli, we yemeza ko Kagame ashaka kuvuga ko ari abantu yakuye mu rwobo, abantu ashobora gutuma KWICA.

Kuri Bwana Rutabana rero ngo inzira yo kubohora u Rwanda ni uko ABAGABO BAKURA INKANDA BAKAMBARA KIGABO, kandi ngo IGIHE NI IKI.

Ikondera libre, 25/11/2017