Kuva kuri Anastase Gasana kugera kuri Evode Uwizeyimana unyuze kuri Safari Stanley, hari abanyapolitike b’abahutu bahinduwe imfashanyigisho (matériél didactique) mu kwigisha Inkotanyi zitabyirukiye mu Rwanda imyifatire n’imikorere y’abanyapolitiki b’abahutu basanze mu Rwanda, bityo bikabafasha kumenya uko babifataho cyangwa ngo ntibatangazwe n’iyo myifatire rimwe na rimwe itumvikana ku bantu basanzwe.
Mu gihe abo banyapolitike bo bibwira ko bazi kubeshya bakinyuza ahantu hose, ko babeshye inkotanyi, ko babeshye interahamwe, ko babeshye aba « modérés » ko kandi ibyo byabahiriye ariko buzuza inda zabo,… ntibazi ahubwo ko Inkotanyi zo zibazi neza cyane kandi zibakoresha n’iyo baba batakiri ku ruhande rwazo kuko zibafasha kwumvisha abatari bazi uko abahutu bateye murizo basobanukirwa , kubera izo ngero zifatika babaha.
Dore insanganyamatsiko nke muzo inkotanyi zigisha zifashishije imyitwarire ya bamwe mubanyapolitike b’abahutu :
– Iyo bari ku mbehe basunikiwe na nyirurugo, bakora uko bashoboye ngo bumvikanishe ko biteguye kurengera urwo rugo kurusha nyirarwo ;
– Iyo bageze hanze bagahura n’uhanganye na nyirurugo bamvumvisha ko byacitse iyo avuye, ko ahubwo uwari abahatse bamuzi nabi kuko batamusebya bihagije ;
– Iyo bagarutse kwa shebuje ntibagira isoni zo gushaka kwerakana ko barusha abahagumye kurambarara kuri shebuja ;
– Iyo bagize amahirwe bakongera kuhava, nanone bagera hanze biyuha akuya ko bakize mpore shebuja wa kirimbuzi !
Ingero zifatika zitangwa :
1) Anastase Gasana : kugira ngo atone muli MRNDD, yashinze umutwe w’Interahamwe avuga ko hagomba abasore bazahangaba n’abo mu mashyaka yavukaga muli 1991. Uyu Gasana nanone niwe wagiye kugurisha uwo mushinga muli MDR kugira ngo bamwemere ko ataje kubaneka. MDR imaze gucikamo kabiri, Gasana yigiriye mu majyogi acunga umwanya kuko abandi ba cadres bose bari bahunze Twagiramungu. Aba abaye Minaffet ajya mu mishyikirano ya Arusha. Agezeyo ahita yibera Inkotanyi asinyira ibyo Ngulinzira yasimbuye yari yaranze ( kuzana abasirikare b’inkotanyi muli CND) . Twagiramungu yeguye muli 1995 Gasana yigumira muli gouvernement ; we na Rwigema na Safari babohoza ishyaka MRD. MDR isheshwe, abayobozi bayo bakicwa abandi bagatotezwa, Gasana mu by’ukuri wari usanzwe ari inkotanyi ntawamutunze agatoki. Yumvise ko amacenga ye basigaye barayagize « Byenda gusetsa » (mwibuke Tito Rutaremara yibaza ngo Mbese Gasana agira indimi zingahe mu kanywa ke ?) asaba
ubuhungiro… None kuva icyo gihe ngo asigaye arusha impuzamugambi kwamagana Inkotanyi !
2) Stanley Safari : uwo musaza yabaye Aprosoma, ayivamo ajya muli MDR Parmehutu, ayivamo ajya muli MRND, ayivamo ajya muli MDR. Inkotanyi zifashe ubutegetsi aba Deputé , Senateur. Aba mubasheshe iryo shyaka (MDR) barirega kugira « Ingengabitekerezo » ya Génocide ( ikijambo cyahimbwe na we na Gasana), ashinga agashyaka kagombaga gukorera mu kwaha kwa FPR… Bimuyobeye arahunga. None ubu ngo ari muli RNC ariko akaba yirigwa yigisha impunzi ko FPR ari mbi, ko atigeze ayikorera !
3) Me Evode Uwizeyimana : uwo musore yatangiye ibya politike muli MDR ya Twagiramungu. Inkotanyi zifashe igihugu asigarana nawe , Rukokoma ahunze mili 1995 asigara yo. Rukokoma agarutse kwiyamamaza muli 2003 amusubiraho aramufasha. Rukokoma asubiye hanze we arasigara. Bigeze muli 2007 abura aho afatwa arahunga; ageze hanze aba kw’isonga mu bavuga ububi bwa FPR. Twagiramungu ashinze RDI, Evode ajyamo, yumvise ko Twagiramungu ashaka gutaha avamo avuga ngo “Ntashaka kwiyahura!!!” Bimaze kugaragara ko Twagiramungu atagitashye, Evode asesekara I Kigali ahabwa akazi muli Minijust ko kunyomoza ibibi bivugwa kuri FPR. Ngo Inkotanyi nta nzika zigira!!!
4) Rucagu Boniface: yabaye Sous-préfet ku Kabaya mu Bushiru ndani…igihe cya MRND, membre du comité préfectoral, député, mu gihe cy’amashyaka mensi akomeza muli MRND. Inkotanyi zimaze gufata iwabo mu Kirambo akajya azigemurira amahene. Ariko akababa mu bashinze radio RTLM ; zimaze gufata igihugu zimugira préfet puis gouverneur ; none ubu niwe utegeka Itorero ry’igihugu, rishinzwe kwigisha abantu bose amatwara ya FPR inkotanyi.
Muri make rero twavuga ko bariya bantu bibwira ko barusha abandi ubwenge ngo kuko barya ku ngoma zose kandi bagahindura imyumvire n’imyifatire nk’uko bahindura amashati, hari nibura uruhande rumwe muzo bakoreye kandi banarwanyije ruzi kubabyaza umusaruro : urwo nta rundi ni FPR-Inkotanyi kuko zo iyo zikeneye impfashanyigisho (Matériel Didactique) yo kwerakana ukuntu abapoliticiens b’abahutu ari indimanganya: Inkotanyi zihita zitunga agatoki Gasana, Safari, Evode, Rucagu n’abandi…abo kandi bakaba ntacyo bazitwaye kuko zishobora kubikiza igihe cyose zishakiye cyangwa zikabareka bakagumya kwandavura.
Sandra Munyana