Lt Gen Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi mu Bushinwa.

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gashyantare 2014, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul KAGAME.

Mu byemezo iyo nama yafashe hari uguha imirimo abayobozi mu nzego zitandukanye no guhindurire imirimo bamwe muri bo.

Icyemezo cyafashwe kigakomeza kwibazwaho na benshi ni uko Lt Gen Charles Kayonga wigeza kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yagizwe ambassadeur mu gihugu cy’u Bushinwa. Ibi bije hamaze iminsi amakuru avuga ko Lt Gen Kayonga yaba yari afungiye mu rugo iwe.

Uyu mwanya wa Ambassadeur wahawe Lt Gen Kayonga wibukije benshi ubwo Lt Gen Kayumba Nyamwasa nawe yagirwaga Ambassadeur mu gihugu cy’u Buhinde byagaragaraga nko kumwegeza kure kuko yari atagifitiwe icyizere. Nabibutsa ko uwo mwanya Lt Gen Kayumba yawuvuyeho ahita ahunga.

Si Kayonga na Kayumba gusa bagizwe ba Ambassadeur barabaye abakuru b’ingabo kuko na Lt Gen Ceaser Kayizari, wigeze kuyobora ingabo zirwanira ku butaka ari Ambassadeur mu gihugu cya Turukiya. Uwo mwanya akaba yarawuhawe nyuma yo gusaba imbabazi akigaragura hasi nk’umwana w’igitambauga imbere ya Perezida Kagame.

Tugarutse kuri Lt Gen Kayonga, kuwa 20 Ugushyingo 2013, Imirasire.com yanditse ko Lt.Gen Charles Kayonga, yegujwe ku mirimo yari asanganywe ndetse nta n’ahabwe indi, bitewe no gusuzugura Perezida Kagame.

Nyuma y’ibyo ngo Lt.Gen Charles Kayonga yaba yaragerageje guhunga igihugu, ariko ngo aza gutabwa muri yombi atarabigeraho, ndetse ngo aza gufungirwa ahantu hatazwi, nk’uko bigaragara muri iyi nkuru wasoma ukanze hano.

Nk’uko byagiye bivugwa, ngo ako gasuzuguro Lt.Gen Charles Kayonga yashinjwaga yagakoze muri Kamena 2013, ubwo Perezida Paul Kagame yazaga gusoza umwiherero w’iminsi itatu (3) w’abasirikare bakuru ba RDF waberaga mu Karere ka Musanze, akinjira aho waberaga, Lt.Gen Charles Kayonga wari Umugaba w’Ingabo atarahagera.

Gusa nk’uko icyo kinyamakuru cyakomeje kibivuga, ngo muri uwo muhango, ako gasuzuguro yaba yarakarengejeho no guterana amagambo na Gen.James Kabarebe Minisitiri w’Ingabo, n’ubundi ngo batari bagicana uwaka.

Iryo terana ry’ amagambo ngo ryaba ryaratewe no kuba mu ijambo Lt.Gen Kayonga yavuze asaba ko abasirikare (Special Bataillon) bakongererwa umushahara, ariko abivuga atabanje kubiganira na bagenzi be bari bafatanyije akazi.

Tariki ya 22 Kamena 2013 Lt Gen Charles Kayonga yahise asimburwa ku mwanya w’Umugaba w’Ingabo na Gen. Patrick Nyamvumba wari uvuye kuba umuyobozi w’ingabo zishinzwe kugarura amahoro muri Sudani (UNAMID).

Kuva icyo gihe, Lt. Gen Kayonga yari umusirikare wo ku rwego rw’ikirenga udafite imirimo izwi haba mu nzego za Politiki cyangwa mu gisirikare.

Niba uyu mwanya wa Ambassadeur atawuhawe mu buryo bwo kumwigizayo, iki gikorwa cyaba kigamije kwegera u Bushinwa kurushaho dore ko ari igihugu kirimo kuzamuka mu bukungu  mu buryo budasanzwe ku buryo haba hakenewe  umuntu wo guhagararira inyungu z’agatsiko kari ku butegetsi. Mu rwego rwa gisirikare kandi kuri ubu igihugu cy’u Bushinwa cyirimo guteza imbere igisirikare cyacyo kinakora intwaro zigezweho ibyo bikaba byatuma Perezida Kagame ashaka kwegera icyo gihugu ku rushaho tutiyibagije ko icyo gihugu kidakunze gushyira amananiza ajyanye na demokarasi n’uburenganzira bwa muntu iyo kigiye kugirana ubutwererane n’ibindi bihugu.

Ubwanditsi

The Rwandan