“Abanyapolitike ni nk’intanga muri miliyoni habonekamo umwe gusa muzima”: Umuhanzi Diplomate

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Umuhanzi Nuru Fassassi uzwi ku izina rya Diplomate, ufatwa nk’umwami w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri adakora mu nganzo yasohoye indirimbo yise ‘Kalinga’ ikubiyemo amagambo akomeye bamwe bise ‘ubuhanuzi’.

Muri iyi ndirimbo imaze iminsi ibiri gusa isohotse, Diplomate yatangiye avuga ati  “Abanyapolitike ni nk’ ink’intanga muri miliyoni habonekamo umwe gusa muzima, abatagamburuzwa n’ifaranga ni bacye benshi ribavuna amavi rikabavana ku izima.”

Uyu muhanzi ukunze kuzimiza mu bihangano bye, muri iyi ndirimbo hari aho agera akavuga ko ati “Tubona urwa gasabo rutagira impuhwe, inka zicitse ku mabuga, urukiga rugatandukana na nduga […]Umwana ashobora konka amashereka ya nyina agombye kuyishyurira iki? umuremyi uhebuje yaduhereye ubuntu nyuma umuntu ati nta kuntu tugomba gusaranganya buri wese agomba kwishyurira kuba kuri iyi si capitalism ni vampire itunyunyuza imitsi.”

Yakomeje avuga ati “Baca politike ya kalinga ngo irenganya benshi ikarengera bamwe haza repuburika turaririmba nayo irimbura benshi inagarika ingogo […]Umukino wa politike ni nk’umukino wo gufata ku ngufu ni birebire ibyawo ntiwabyishinga iby’abarimo gufata ku ngufu  n’ababarwanira.”

Arakomeza ati “Abanyapolitike ni nk’abakinnyi b’umupira akora amakosa agasizora ahakana umujinya akawurusha inshira.”

“Hari n’uhitamo kubika ubwato kubera ko gusa atari umusare”

Yakomeje avuga ko mu bihe bimwe na bimwe abo banyapolitike bakoresha inguzu za ‘Bullet’ n’ubundi bubasha butandukanye bagamije kwigwizaho imbaraga zo guhangana n’abo bahanganye.

Yakomeje avuga ko nkundura ya politike y’amashyaka menshi ati “Iyi nkundura ya politike y’amashyaka menshi ,repuburika na demukarasi byazanye amakare tubikesha byinshi bitahozeho kuva na kare hari n’uhitamo kubika ubwato kuko gusa atari we musare.”

“Si indirimbo ni ubuhanuzi”

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bacitse ururondogora batanga ibitekerezo kuri iyi ndirimbo, bamwe bati uyu muhungu yakojeje agati mu ntozi, abandi bati si indirimbo ni ubuhanuzi mu gihe hari n’abari kuvuga bati ‘Biramukoraho”

Hari uwavuze ati “Burya rero abahanzi ni abahanga urabona ko uyu muhungu ari gucyurira abayobozi bacu avuga ko nta muzima ubarimo….avuga ko bagaritse ingongo, ariko kubera ko aba yabivuze ajimije ntawapfa kumenya icyo yavuze.”

Undi ati “Wa muhungu we urashaka gukurikira Kizito? Umunsi aririmba umujinya mwiza, akongeraho ko nta rupfu rwiza rubaho yahise aba umwanzi w’ingoma. None nawe uzanye igihangano kirimo amagambo ajimije ariko afite uwo abwira uti ‘Abanyapolitike ni nk’intanga muri miliyoni habonekamo umwe gusa muzima…. Umwana ashobora konka amashereka ya nyina agombye kuyishyurira iki?.. Umukino wa politike ni nk’umukino wo gufata ku ngufu… Tubona urwa gasabo rutagira impuhwe, inka zicitse ku mabuga. Birabe ibyuya ntibibe amaraso da.”

Mu bihe bya cyera ndetse n’iby’ubu ahanzi b’abanyarwanda bagiye bakora mu nganzo mu buryo bujimije ariko bafite ubutumwa runaka bashaka gutanga ndetse bafite n’uwo babugeneye.

Imvugo yabo ijimije ikumvwa na bamwe babijyanishije n’irari ryabo mu gihe hari n’abandi basesengura ijambo ku ijambo bakaba babasha gusanisha ubutumwa buri mu gihangano n’ibihe igihugu kirimo cyangwa cyanyuzemo.