Yanditswe na Nkurunziza Gad
Leta ya Kigali yafashe icyemezo cyo gutegeka ko abantu bose bashaka gufata urugendo bava Rwanda bagomba kuba barakingije inkingo zombi za Covid-19 kandi bafite icyemezo kigaragaza ko bayipimishije mbere y’amasaha 12 mbere yo gufata urugendo ruva mu Rwanda, abagenzi baza mu Rwanda nabo bagirwa inama yo kuba barikingije.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho umubare w’abafite ubwandu bushya bwa corona buzwi nka Omicron bakomeje gutumbagira dore ko kugeza tariki 6 Mutarama 2022, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 5 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 1,066 bakaba babonetse mu bipimo 22,883.
Amabwiriza mashya ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko Abanyarwanda basohoka mu gihugu bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19 kandi bakaba bafite icyemezo kigaragaza ko batarwaye iki cyorezo.
Bati “Ibipimo byemewe ni ibyafashwe hifashishijwe uburyo buzwi nka RT-PCR, ndetse bikaba byarafashwe mu gihe kitarenze amasaha 72, ni ukuvuga iminsi itatu. Abana bari munsi y’imyaka itanu bo ntabwo bategetswe kwipimisha.”
Abagenzi baza mu Rwanda bafite hejuru y’imyaka 12 basabwa kuza barikingije byuzuye. Abaza mu Rwanda kandi bagomba kumara iminsi itatu bari mu kato ndetse bakiyishyurira ikiguzi cya hoteli. Ibipimo bya PCR bigomba gufatwa bageze ku Kibuga cy’Indege cyangwa ahandi bashobora kugera mu Rwanda banyuze.
Ikindi nuko aba baza mu Rwanda bagomba gufatwa ibindi bipimo nyuma y’iminsi itatu kugirango bemererwe kuva mu kato.
Ku bijyanye n’urukingo rwa Covid, Leta y’u Rwanda ivuga ko yihaye intego yo kuba yamaze gukingira abaturage bagera kuri 70% mbere y’ukwezi kwa 6 uyu mwaka.
Iyi ntego ni nayo ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima OMS aho risaba ibihugu.
Kugeza tariki ya 4 Mutarama 2022 mu Rwanda, abantu bagera kuri Miliyoni 7.722.485 ni bo bamaze guhabwa Dose ya mbere y’urukingo, naho abagera kuri Miliyoni 5.528.620 bo bamaze gubawa Dose zose z’urukingo, mu gihe abasaga ibihumbi 200 ari bo bamaze guhabwa urukingo rwa gatatu rwo gushimangira.