Abanyarwanda 9 bari bafungiye muri Uganda bahawe u Rwanda ku mupaka wa Gatuna

Abanyarwanda 9 bari bafungiye muri Uganda bakaza kurekurwa, mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 8 rishyira ku wa kane tariki ya 9 Mutarama 2020 bagejejwe ku butaka bw’u Rwanda ku mupaka wa Gatuna.

U Rwanda ruvuga ko iyi ari intambwe nziza Uganda iteye ariko rugasaba ko abahafungiye bose barekurwa.