RNC: Birahwihwiswa ko Leah Karegeya yaba yeguye

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Leah Karegeya, ukuriye inama y’Inararibonye muri RNC yaba ari mu nzira zo kwegura kuri uyu mwanya.

Hari n’andi makuru avuga ko yaba yararangije kwegura ariko bikagirwa ibanga hagati ye n’ubuyobozi bw’ihuriro Nyarwanda RNC. Ariko ngo azakomeza kuba umuyoboke usanzwe wa RNC.

The Rwandan yabajije umuvugizi wa RNC, Dr Etienne Mutabazi niba azi aya makuru yo kwegura kwa Leah Karegeya.

Dr Etienne Mutabazi ntabwo yifuje kwemeza cyangwa ngo ahakane aya makuru ahubwo yadusubije ko ibi ari ibibazo byo mu ihuriro imbere bireba cyane abayoboke n’abayobozi b’Ihuriro gusa.

N’ubwo kugeza igihe twandikaga iyi nkuru twari tutarashobora kuvugana na Leah Karegeya, ariko hari amakuru avuga ko iri yegura rishingiye ku kibazo cy’iyirukanwa rya Jean Paul Turayishimye, wigeze kuba umuvugizi wa RNC ndetse na Komiseri ushinzwe ubushakashatsi.

Umwe mu bayoboke ba RNC utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye The Rwandan ko niba koko Leah Karegeya yeguye byaba bifite ishingiro ngo kuko ngo muri RNC hari hamaze iminsi hari ukwinuba guterwa n’uko inama (recommandations) zatangwaga n’inama y’Inararibonye ikuriwe na Leah Karegeya zitahabwaga agaciro kazo mu gufata ibyemezo bikomeye bireba ihuriro RNC n’ubwo ngo Inararibonye zabaga zagishijwe inama bya nyirarureshwa nyamara ibyemezo byararangije gufatwa mbere.