ABANYARWANDA DUKANGUKIRE UBUTABERA

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 09/07/2019 Abanyarwanda  cumi na batanu twongeye kubaka ihema i Woluwe ahateganye n’aho Ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi yubatse ngo tugaragaze na none ipfunwe duterwa no kugira umutegetsi nka Kagame kandi amahanga agakomeza kumushyigikira.

Ikintu cya mbere kigaragara iyo turi kuri Sit- In muri shiting yacu n’abandi bari muri Rwanda house nk’uko bita inzu ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi ikoreramo tuba dutandukanyijwe cyane cyane n’imimerere yacu : twe tuba dufite ishema ko duharanira ubutabera n’amahoro naho bo bafite ikimwaro cyo gukorera umwicanyi Kagame na Leta ye.

Mu gihe twe dutewe ipfunwe n’imibereho mibi y’Abanyarwanda, bo baba barimo barimangatanya abaje kubareba ngo bafashe leta yabo kurenganya no gusahura ibya rubanda. Ubukungu n’ibintu bwihariwe na bamwe nta munezero butanga, ari nayo pamvu Abanyarwanda basigaye bahitamo guhunga ubutegetsi bugendera ku mahame nk’ayo ngo ni capitalisime ya kinyamaswa.

Ubwo rero ku kazuba ka nyuma ya saa sita, twicaye mu bwisanzure ku dutebe tudahenze, twibanze ku butabera maze twese tubabazwa n’uko ntaburangwa mu Rwanda. Ubucamanza bwose n’amategeko bibumbatiwe n’umuntu umwe ubwiriza abandi ibyo bakora maze akarenganya bose ku nyungu ze bwite. Iyo nta mategeko akurikizwa, iyo nta bucamanza bwigenga ubutabera buba ntabwo.

Turasaba rero Abanyarwanda bose kwiyaka ubwoba baterwa n’ingoma ya Kagame bakibanda ku ndangagaciro z’umuco wacu maze bakavugira hamwe bati : « Aho kwicwa n’ijambo wakwicwa n’uwo uribwiye Â» maze bakandika, bagateza ubwega kandi bagahaguruka n’iyonka bakamagana akarengane k’iriya ngoma, nuko bakimika ingoma y’ubutabera.

Birikunzira Abubakar