Umunyamakuru Robert Mugabe ari mu bakubiswe muri Gereza ya Mageragere.

Bob Mugabe

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 11 Nyakanga 2019 aravuga ko umunyamakuru Robert Mugabe ari mu bagororwa bo muri Gereza ya Mageragere bakubiswe bikomeye.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019 rishyira ku wa gatatu, CSP KAYUMBA Innocent n’abacungagereza ayobora bihereranye umunyamakuru Robert Mugabe barara bamuhondagura bamushinja ko ari we wavugiye kuri Radiyo IJWI RY’AMERIKA ku mugoroba wo ku wa mbere w’iki cyumweru.

Mu gitondo cy’uyu wa gatatu nibwo Robert Mugabe yavuye mu nzara za CSP KAYUMBA n’abacungagereza ayobora, baramureka aza mu kiryamo cye aho abana n’abandi bafungwa yabaye inoge afite ibirongo bya za ferabeto umubiri wose.

Tubibutse ko Robert Mugabe ari umunyamakuru wari ufite ikinyamakuru gikorera kuri interineti kitwa THE GREAT LAKES VOICE. Amaze mu buroko amezi 9 akurikinywe akekwaho gusambanya abana babiri bavukana barimo umwe utari wakageza ku myaka y’ubukure igihe ibyaha akekwaho byabaga.

Ubwo umunyamakuru Mugabe aheruka mu rukiko hari ikibazo cya ADN/DNA ubwo yasabwaga kongera gufatwa ibipimo bishya kuko ngo ibyari byafashwe mbere ngo byatakaye, ibyo umunymakuru Mugabe ntabikozwa.