TUGANIRE, TWIFUZE IMPINDUKA, DUSHAKISHE AMAYERI YO KUGUNDIRA UBUTEGETSI SE, ALIKO DUSHYIRE NO MU GACIRO TWIRINDA GUKABYA NO KUBESHYA KU MANYWA Y’IHANGU.
Iki kiganiro ndagishingira ku byo twumvana abari ku butegetsi n’ibyo twumvana ababurwanya.
1. Abari ku Ngoma
Iyo umuntu ganiriye n’abari ku butegetsi mu Rwanda, icyo bamubwira ni uko ibintu byose bimeze neza, nta mpamvu y’uko hagira igihinduka. Bakavuga ko nta muntu n’umwe urengana, uhohoterwa, ko nta kintu kigenda nabi na kimwe, ko n’amahanga abizi rwose. Bakongerah ko abitwa ko barwanya ubutegetsi, abaharanira impinduka ndetse n’abaharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ali abakabyankuru baba bafite ibyo bagambiriye bibi, ko ali abaswa (injiji) cyangwa se abashonji baliho bishakira amahaho. Ndetse ntibatinya no kuvuga ko abenshi mu bavuga ko hali ibikwiye gukosorwa babiterwa no kutagira amakuru nyayo, bigatuma bashingira isesengura ryabo ku makuru atari ukuli. Hanyuma bakanavuga ko halimo n’abanyabyaha, abicanyi, inkoramaraso zamaze abatutsi zikaba zikimena n’andi maraso mu guturitsa ibisasu, maze kuvuga nabi ubutegetsi bikaba ali inzira yo gushaka guhunga ubutabera no kurimbura abanyarwanda, ko abantu badakoze ibishoboka ngo ubutegetsi buliho bugumeho, abo baburwanya bashobora kuzamara abanyagihugu bose ntihagire n’umwe uzasigara.
Erega ubwo umuturage utazi kwisesengurira bakaba baramuragiye neza neza bimwe bita “buka” (nk’inka mbese).
Simpakana ko ibi byose bivugwa byaba bilimo rwose, buli cyose ku rugero rwacyo rwaba ruto cyangwa se runini. Aliko kandi ntitwirengagize ko kuba hari ukuri mu byo bavuga, mu byo banenga no mu byo baharanira, nabyo birimo rwose ku rugero rwabyo nabyo. Uku ni ukuli banyarwanda.
2. Abarwanya ubutegetsi n’Abaharanira impinduka
Iyo umuntu aganiriye n’abarwanya ubutegetsi ndetse n’abaharanira impinduka mu gihugu, naho yumva ibintu bikwiye kwibazwaho. Bamubwira ko ubutegetsi buliho ali bubi cyane, ko nta cyiza na kimwe bugira. Ko ubukene bugiye kumara abantu bose, ko igihugu cyasenyutse, mbese ukaba wagira ngo nta buye rikigeretse ku rindi, ukaba wagirango nta shuli, nta bitaro, nta muganga, nta mwarimu, nta musilikali, nta mupolili, nta mucamanza, nta padiri, nta pasitoro, nta shehe mu misigiti! Bakongeraho ko umugabo umwe, abagabo babili cyangwa se batatu cyangwa se abantu bacye cyane, alibo bategeka igihugu bonyine, ko Umutegetsi nta kintu na kimwe yakoze kuva yajyaho uretse kwica abantu, ko abantu babiri alibo baroga igihugu cyose n’amahanga ndetse byajya gukabya n’uburozi bakabubatiza amazina ya bamwe. Ko umubyeyi kanaka atari umubyeyi ali umurozi n’umugome gusa gusa,ko nta muntu n’umwe yagiriye neza uretse abana yabyaye. Mbese ukaba wagirango ni muli wa muriro utazima tujya dusoma muli Bibiliya no mu ikorowani.
Bakongeraho ko bo bagomba gukuraho ubwo butegetsi ko kandi ubwo bifuza kuzana ali ubutegetsi bwiza butagira umuntu n’umwe uzaburenganiramo, butazagira uwiba cyangwa se unyereza, butazagira umushonji, buzabamo gusaranganya, buzabamo ubwisanzure kuli bose.
Ibyo kandi bakavuga ko igituma bitaba ali umutegetsi uliho n’ingoma ye, ko bavuyeho ako kanya byahita bitungana abanyrwanda tugataha muli paradizo.
Mwa bantu mwe, ibi nabyo mbibonamo amakabyankuru n’amareshyamugeni.
Igihugu kitagira abarengana ntacyo tuzigera tugira rwose tuvugishe ukuli n’abantu babimenye, hato batazizezwa ibidashoboka ejo n’ejobundi bikabyara andi maraso n’intambara. Urwanda rutagira abakora akazi nabi, abashonji, abakora ibyaha, amakimbirane, ntirugire abahangayitse n’abahemuka, ntiruzazanwa n’uko ubutegetsi buriho buvuyeho. Ahubwo kugaragaza ibyo abantu bifuza byakorwa ukundi, mu kubwira abantu ibishobora kumvikanamo ukuli.
Yego, si impakana ko ibi byose bivugwa byaba bilimo rwose, buli cyose ku rugero rwacyo rwaba ruto cyangwa se runini. Aliko kandi ntitwirengagize ko kuba hari hari ukuli mu byo abategeti bariho bavuga, mu byo bishimira no mu byo batangaza, nabyo birimo rwose ku rugero rwabyo nabyo. Uku ni ukuli banyarwanda.
Reka mpinire aha, tuzakomeza tuganire, dushakisha uko twakumva ibintu neza, kimwe se aho bishoboka, ndetse tunareba uko twafatanya mu guteza imbere igihugu.
P.S.: Inama imwe ku bari ku butegetsi no ku baburwanya.
Usanga mu gihugu abantu barunda ibitwaro cyane, ndetse bakomeza n’imyitozo ya gisilikali ikaze, ngo baliho baritegura kuzahangana n’abanyagihugu bashaka gutera bakaza gusenya ibyagezweho.
Ku rundi ruhande, ugasanga hari abarwanya ubutegetsi cyangwa se abavuga ko baharanira impinduka nabo bali kwitegura bashakisha intwaro, abasilikali, n’amafaranga cyangwa se inshuti zo kubafasha gutera u Rwanda ngo bahirike ubutegetsi buriho ku ruhembe rw’umuheto, ngo babwumvishe, kuko nabwo bwiteguye intambara.
Mwa bantu mwese mwe, kuva mwamenye ko uyu n’uyu ali kwitegura intambara n’ibitwaro bikaze cyangwa se bidakaze, byaba ali ukubara nabi gushaka kwinjira mu mukino w’uwo muhanganye. Icya mbere nta mpamvu yo kurasana n’abanyagihugu murasanira mu gihugu, kuko abapfa n’abanyu mwese. Icya kabili, “strategie” nziza iba iyo guhanganira ku kibuga uwo urwanya atiteguye kandi adafiteho ibitwaro bya kirimbuzi yateganyije. Icyo kibuga cy’amasasu, kukizibukira, mukitegura guhanganira ku kindi kibuga bishobora gukiza benshi, kandi bigatanga igisubizo kirambye kurusha kumvishanya ku bisasu n’amacumu n’imyambi. Ibyo bisasu nimufatanye mubibike bizafashegihugu guhangana n’amahanga niba haramutse habayeho guterwa n’amahanga, cyangwa se kujya gufasha kurinda umutekano no gutabara abaturage b’amahanga igihe bizaba byabaye ngombwa kandi byifujwe. Naho ibyo bigufu byo gusekurana n’abanyarwanda rwose, byo ntaho byatugeza. N’iyo byahirika uwo muhanganye, abanyrwanda ntibaba babonye igisubizo, ahubwo baba bagowe kimwe n’ibisanzwe cyangwa se kurushaho.
Reka mpinire aha, tuzakomeza tuganire, turebera hamwe icyo dukeneye kurusha ikindi. Buri wese atanze igitekerezo cye, ashima cyangwa se agaya, agorora, yunganira cyangwa se asobanurira undi n’abandi twese, abanyarwanda twazabasha kubakira hamwe ibitekerezo byadukiza.
Twitange twirinda gukabya no kwizeza abantu ibyo tuzi neza ko atari byo kandi bidashoboka. Gusebanya n’uwo duhanganye, twabyirinda, yabigumamo akabisigaramo wenyine twe twarakataje mu bindi (aya arabwirwa impande zombi).
Prosper Bamara