Rwanda:Abapolisi barasanye umwe arapfa abandi barakomereka

Mu masaha ya mugitondo cya kare cyo kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016, abapolisi b’u Rwanda mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo barasanye, umwe muri bo arapfa naho abandi bagera kuri bane barakomereka.

Bamwe mu bakozi b’ibitaro bya Ngarama, batangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko mu gitondo cy’iki Cyumweru hari abapolisi benshi bakomeretse bavurirwaga muri ibi bitaro, nyuma y’urufaya rw’amasasu rwumvikanye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngarama.

Umupolisi warashe bagenzi be, abaturage babwiye Ukwezi.com ko yitwa Niwemfura Didier naho abo yarashe harimo Ngayaberura Eric wahise apfa, abandi bagejejwe kwa muganga bakomeretse harimo uwitwa Dusabe Innocent, Nyirazaninka Alliance, Simbayobewe Schadrack na OPJ witwa Bosco.

ACP Celestin Twahirwa, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yemereye ikinyamakuru Ukwezi.com ko uku kurasana kw’abapolisi kwabayeho, umupolisi umwe akaba yahise apfa abandi bagakomereka.

Inkuru irambuye>>>