Nyarugenge:Ushinjwa gukorana n’abatavugarumwe n’ubutegetsi yaburiwe irengero

Yanditswe na Ben Barugahare

Abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu bihugu byo hanze, imiryango yabo iba mu Rwanda ikunze kwibasirwa na leta y’u Rwanda ibashinja kugirana imikoranire ya hafi na bene wabo bakorera ibikorwa bya politiki hanze y’u Rwanda.

Amakuru dukesha umuryango wa NKUNZIMANA Assoumani aravuga ko yaburiwe irengero kugeza na n’ubu.

Ayo makuru akomeza avuga ko yahamagawe kwitaba kuri RIB (Rwanda Investigation Bureau) ibiro bya Kimihurura ku itariki 11/12/2024 arihanangirizwa ku mikoranire yakekwagaho ko afitanye n’abatavugarumwe na leta y’u Rwanda barimo na mwishywa we witwa RURAKAZA Herman uzwi ko ari umurwanashyaka w’ishyaka FDU-INKINGI ritavugarumwe na leta y’u Rwanda.

NKUNZIMANA Assoumani yongeye guhamagazwa ku itariki 06/01/2025 agomba kwitaba ku itariki 10/01/2025, ariko ngo ntabwo yabashije kwitaba kuri iyo tariki kuko yari yagiye gushyingura mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, nyuma yo kuva gushyingura ku itariki 14/01/2025 yavuye mu rugo agiye ku kazi bisanzwe, kuva icyo gihe ntiyigeze ataha!

Abo mu muryango we bategereje ko ataha baraheba, numero ye ya telephone ntabwo yari iriho (ntabwo yari ku murongo), nyuma y’iminsi ibiri umuryango we watangiye gushakisha, bajya aho yakoreraga babaza abo bakoranaga bavuga ko nabo bamuherukaga mu minsi ibiri ishize. Umuryango we wagerageje no kubaririza ku ma Stations ya police atandukanye babwirwako batamufite.

Abo mu muryango wa NKUNZIMANA Assoumani bavuga ko ashobora kuba yarazize ko ari nyirarume wa RURAKAZA Herman ndetse akaba ari nawe wamureze nk’umubyeyi we, RURAKAZA Herman akaba yarahunze u Rwanda, ubu akaba abarizwa mu bihugu by’i Burayi aho yakomereje ibikorwa bye bya politiki mu ishyaka rya FDU-INKINGI.

Leta y’u Rwanda ikunze gukoresha uburyo bwo kwibasira imiryango y’abatavuga rumwe nayo iba mu Rwanda kugirango icecekeshe abanenga imikorere yayo baba mu mahanga.