Abari bakuriye gereza ya Mageragere baregwa kwiba umwongereza uhafungiye

Inyandiko y’urukiko ivuga ko uwari ukuriye gereza ya Nyarugenge iri i Mageregere muri Kigali n’umwungirije, bafunzwe baregwa kwiba umwe mu bayifungiyemo ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza.

Chief Superintendent of Prisons (CSP) Kayumba Innocent wari ukuriye iyi gereza, Superintendent of Prisons (SP) Eric Ntakirutimana wari umwungirije na Ephraim Mutamaniwa wari ushinzwe iperereza muri iyi gereza, bafunzwe mu ukwezi gushize, ubugenzacyaha bwabwiye ibinyamakuru mu Rwanda ko baregwa ubuhemu.

Inyandiko y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge BBC ifitiye kopi, igaragaza ko imfungwa ifite ubwenegihugu bw’Ubwongereza ihafungiye, Visa Debit Card yayo yatangiye kwibwaho ikoreshejwe atabizi kuva mu kwezi kwa cyenda 2020 kugeza mu kwa mbere 2021, akibwa amafaranga arenga miliyoni icyenda y’u Rwanda.

Abaregwa bahakana ibyaha baregwa, bavuga ko nta gihamya kandi bo batazobereye mu ikonabuhanga, basaba gufungurwa bagakurikiranwa badafunze.

Aba bategetsi ba gereza baregwa kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa cyangwa urusobe rwazo, maze bagatumiza ibintu bitandukanye birimo za telephone nshya, ibiribwa, inzoga n’ibindi, bakoresheje imyirondoro na simcards za bamwe mu bagororwa bafunze.

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite ibimenyetso birimo abatangabuhamya na telephone ngendanwa zaguzwe zitumijwe hakoreshejwe iyo karita, izo telephone zikagakoreshwa n’abaregwa.

Inyandiko y’urukiko ivuga ko ubushinjacyaha bubarega kwifashisha umwe mu bafunze uzobereye mu ikoranabuhanga kugira ngo babigereho.

Umuturage ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza uhafungiye, yakoreshaga iyo karita mu kugura imiti ye, yaherukaga gukoresha ikarita ye mu kwezi kwa munani 2020, nk’uko inyandiko y’urukiko ibivuga.

Mu kwiregura, Kayumba Innocent yavuze ko atazi iby’ikoranabuhanga kandi yagambaniwe n’uwahawe ibikoresho by’abafunze birimo visa cards na mudasobwa, kandi amenye ko habaye kwiba yasabye uwo mufungwa wibye gusubizaho amafaranga yibwe, ariko uwo ntabikore. 

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakurikiranwa bafunze, rwategetse ko bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Aba baregwa bajuririye uwo mwanzuro mu rukiko rwisumbuye, urubanza rwabo ruzasomwa kuwa kane w’iki cyumweru.

BBC