AMAFOTO Y’IMIRAMBO BIVUGWA KO YABA ARI AY’INGABO Z’U RWANDA (RDF) AKOMEJE KUZENGURUKA KU MBUGA NKORANYAMBAGA

Yanditswe Albert Mushabizi

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye z’abanyarwanda cyane cyane whatsapp, hakomeje kuzenguruka amafoto y’imirambo bivugwa ko yaba ari ay’igisirikari cy’u Rwanda RDF (Rwanda Defense Forces). Buri imwe muri ayo mafoto y’imirambo n’iminyago y’ibikoresho bya gisirikari akwirakwizwa; hiyandikiyeho ko ari ibyagwiririye RDF mu gitero cyo kuwa 12 Werurwe 2021, i Nyaruguru.

Inkuru zibogamiye ku ruhande rwa FLN-INTARUMIKWA (Forces pour La Liberation Nationale), nazo ziracicikana zihamya ko iby’ayo mafoto, bihuye n’igitero kimwe muri byinshi FLN igaba kuri RDF mu Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba. Icyo gitero cyo kuwa kane taliki ya 12 Werurwe, ngo cyaba cyarabereye mu Akarere ka NYARUGURU, Umurenge wa RUHERU, Akagari ka RUHINGA. Izo nkuru zinibutsa ko umuvugizi wungirije wa FLN, Sous-Lieutenant IRAMBONA Steven Tamboula, aherutse kuburira abanyarwanda bari mu gisirikari cya RDF, ko batazarokoka ibitero biteganyijwe kubagabwaho; bityo ko babaye menge bareka gushorwa mu ntambara batazigera batsinda.

Bimwe mu bikoresho bya gisirikare bivugwa ko byatswe ingabo za RDF

Nk’uko izi nkuru zikomeza zibyigamba, ngo iki gitero cyaba cyarahitanye abasirikari 6 ba RDF ndetse ngo hakanakomereka benshi. RDF ngo yaba yarateshejwe no gutwara imirambo. Naho mu minyago yaba yaranyazwe RDF, haravugwamo imbunda nini n’into, amabombe yo mu bwoko bwa strim, ingofero za gisirikare (casques), antiballes (udukoti dukinga amasasu) n’indi myambaro itandukanye ya gisirikari. Nyamara ngo ku ruhande rwa FLN, bakaba ntacyo banyazwe, yewe ngo nta n’uwakomeretse!

Kugeza kuri iyi saha,The Rwandan yagerageje gushaka amakuru y’impamo ku mpande zombi, haba RDF cyangwa se FLN; na n’ubu ntiturabasha kuvugana n’umwe mu bavugizi b’iyo mitwe yombi y’ingabo. By’umwihariko turakomeza tugerageze itumanaho n’umuvugizi wa FLN; kugira ngo twumve ko ubwe yiyemerera iki gitero. Uretse amakuru ava ku ruhande rubogamiye kuri FLN kandi; The Rwandan ntirabasha no kubona amakuru ava ku ruhande rwigenga rutagize aho rubogamiye.

 Icyakora mu gukomeza gushakisha ukuri kw’aya makuru; twabashije gukora iperereza ahavugwa ko habereye ibi bitero. Mu buhamya bwa bamwe mu Banyarwanda bahaturiye, bemeza ko muri ayo matariki bumvise urusaku rw’amasasu. Icyakora nta kindi bazi kirenga kuri urwo rusaku rw’amasasu biyumviye!