Abarwanashyaka ba FDU bagejejwe mu rukiko buzuye ivumbi n’urubanza rwabo rurasubikwa.

Umucamanza mu rukiko rukuru yongeye gusubika urubanza abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bajuririye ku cyemezo cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha burabarega ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Bwavuze ko butaboneye ku gihe imyanzuro y’ubujurire bwabo.

Mu iburanisha ryatangiye rikererewe , abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ritemerewe gukorera mu Rwanda barangajwe imbere na bwana Boniface Twagirimana visi perezida wa mbere w’iri shyaka, bagaragaye mu cyumba cy’urukiko bose bari mu mpuzankano z’iroza ziranga abagororwa mu Rwanda.

Izi mpuzankano zari zahindanyijwe n’umukungugu ku buryo wari wanabuzuye mu mitwe.

Abaregwa bose uko ari umunani bari bitwaje inyandiko zari zikubiyeho imyanzuro y’ubujurire bwabo mu rukiko rukuru ku cyemezo umucamanza mu rukiko rwisumbuye yabafatiye cyo kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu.

Ni icyemezo umucamanza yabafatiye ku itariki 26 y’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka.

Ubutabera bw’u Rwanda burabakekaho ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho no kurema umutwe w’ingabo zitemewe.

Ubwo bageraga imbere y’umucamanza mu rukiko rukuru mu iburanisha riheruka ku ikubitiro abaregwa n’ababunganira bazamuye inzitizi yo kuba batarabonye umwanya uhagije wo gutegura imyanzuro ishimangira impamvu z’ubujurire bwabo mu rukiko rukuru.

Icyo gihe umucamanza yategetse abaregwa kugenda bagategura imyanzuro barangiza bakayishyikiriza impande zombi.

Iyo myanzuro y’ubujurire ni na yo mpamvu yongeye kuba intandaro yo gusubikisha iburanisha rya none bikozwe n’ubushinjacyaha.

Abarwanashyaka ba FDU Inkingi bayobowe na Bwana Boniface Twagirimana visi Prezida wa mbere w’iri shyaka ritemerewe gukorera mu Rwanda batawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda.

Ibyaha baregwa byo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda barabihakana bakavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.

Twibutse ko ishyaka FDU Inkingi ryamamaye cyane mu Rwanda mu 2010 ubwo umukuru waryo Umuhoza Victoire Ingabire yari akubutse I Mahanga aje guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’icyo gihe.

Ni ingingo itaramuhiriye kuko muri uwo mwaka wa 2010 inkiko z’u Rwanda zamuhamije ibyaha byo kugambirira kuvutsa igihugu umudendezo maze zimuhanisha imyaka 15 y’igifungo.

Aba baburana barimo Visi Prezida wa Mbere w’ishyaka FDU Inkingi Bwana Boniface Twagirimana mu bihe bitandukanye bakunze kumvikana batarya umunwa mu kunenga ibitagenda mu butegetsi bw’u Rwanda.

Ibyaha baregwa Me Gashabana ubunganira mu mategeko avuga ko byari mu byo Prezida w’iri shyaka Mme Victoire Ingabire yaregwaga ku ikubitiro aza kubigirwaho umwere.

Niba nta gihindutse umucamanza azasubukura iburanisha ku itariki ya 17.