Ishami rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu muryango w’abimbumbye (ONU), riratangaza ko ibiro byaryo bishinzwe gukumira no kurwanya iyicarubozo byiteguye kwohereza intumwa gusura u Rwanda.
Ni uguhera kw’italiki ya 15 kugeza kuya 20 y’uku kwezi kwa 10. Iryo tsinda rizaba rigiye kugira inama abayobozi ku buryo bwo gushyiraho urwego rw’igihugu, ruzwi nka National Prevention Mechanism mu magambo ahinnye (NPM). Ni urwego rwo gukurikiranira hafi ibikorerwa mu bigo nka za gereza na kasho.
Izo ntumwa zizita no ku buryo bwo gufasha abantu bavukijwe uburenganzira bwabo, zizanasuzuma ingamba zafatiwe kubarinda iyicwarubozo no gufatwa nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose.
“U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano arwanya iyicarubozo n’ubundi bugome, ibikorwa bya bunyamaswa, cyangwa ibihano bitesha umuntu agaciro. Hari mu mwaka wa 2015. Ibi bivuze ko u Rwanda rusabwa gushyiraho urwego rwigenga, kandi rufite uburyo bukwiye bwo kurwanya iyicarubozo. Urwego rufite uburenganzira bwo kujya ahantu hose muri gereza.” Ibi byavuzwe na Arman Danielyan uyobora ibyo biro.
Mu bice izo ntumwa ziteze gusura, harimo za gereza, sitasiyo za polisi, kasho z’abagore, n’iz’urubyiruko hamwe n’ibigo byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Izo mpuguke zizanabonana n’abategetsi muri guverinema y’u Rwanda, abo mu rwego rw’ubutabera, komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu, n’ibigo bya ONU hamwe n’abahagarariye sosiyete civile.
Nyuma y’uruzinduko rwazo zizageza raporo y’ibanga kuri guverinema y’u Rwanda ikubiyemo ibyo babonye, imyanzuro yafasha gushyiraho urwego rw’igihugu rwo gukurikiranira hafi, amagereza za kasho n’ahandi hafungirwa abantu, hamwe n’ibigo byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Abagize ibyo biro batangaje urwo ruzinduko mu Rwanda nyuma y’uko Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW), ufite icyicaro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ushinje igisirikali cy’u Rwanda ibyaha birimo kwica urubozo imfungwa. Tubibutse ko ibyo bikubiye mu cyegeranyo kigizwe n’amapaji 91 uwo muryango wasohoye kuri uyu wa kabiri.
HRW ivuga ko imfungwa 104 zari zifunzwe mu buryo butemewe n’amategeko muri za kasho hagati y’umwaka wa 2010-2016, zakorewe iyicarubozo.
VOA