ABASHINZE IMPUZAMASHYAKA CPC (LES MEMBRES FONDATEURS) BITANDUKANYIJE N’UBUGAMBANYI N’IMIKORERE IRANGWA N’IGITUGU BYA PEREZIDA WA CPC FAUSTIN TWAGIRAMUNGU.

    Dushingiye ku itangazo rya Perezida w’Impuzamashyaka CPC ( Coalition des Partis politiques pour le Changement), Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU ryo ku wa 06 Ukwakira hateranye inama nkuru ya CPC, Tumaze gusesengura neza ibyavuye muri iyo « nama baringa » yateranye ku wa 05 ukwakira 2014 tugasanga bigaragaza ubugambanyi,

    Dushingiye na none ku mikorere y’igitugu isanzwe iranga Perezida wa CPC bwana Faustin TWAGIRAMUNGU. Twebwe abashinze Impuzamashyaka CPC uretse gusa ishyaka RDI-RWANDA RWIZA rya Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin, Turamenyesha Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira:

    • Icyiswe Inama nkuru ya CPC yo ku wa 05 ukwakira 2014 yateguwe mu bwiru, itumizwa huti huti, ikanaterana hatitawe ku busabe bwa FCLR-UBUMWE n’ubwa RDU ( RWANDA DEMOCRATIC UNION) bwo ku wa 05 Ukwakira 2014 bugaragaza ibibazo by’ingutu byagombaga kubanza gukemuka mbere y’uko inama iterana, ku bw’ibyo, ntituyemera kandi ntiduha agaciro ibyayivuyemo byose cyane cyane ko ku bayobozi umunani mu bashinze CPC bagombaga kuba bayirimo hari babiri gusa (Perezida wa CPC n’umukomiseri ushinzwe umutungo nabo bo muri RDI – RWANDA RWIZA), Abandi aribo:
    • Visi perezida wa mbere 
    • Visi perezida wa kabiri 
    • Umunyamabanga mukuru akaba ari n’umuvugizi wa CPC 
    • Umukomiseri ushinzwe politiki 
    • Umukomiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga 
    • Umukomiseri ushinzwe umutekano 

    Ntibayijemo ku mpamvu zumvikana zavuzwe haruguru. Ntawabura rero kwibaza kubo perezida wa CPC yakoranye icyo yita « INAMA NKURU ».

    • Umuyobozi wa CPC, bwana TWAGIRAMUNGU Faustin, arangwa n’igitugu kirenze kamere, kivanzemo ubwirasi, kwiyemera, kwishongora n’agasuzuguro bituma atumva inama z’abo bafatanyije mu buyobozi bwa CPC.
    • Umuyobozi wa CPC bwana TWAGIRAMUNGU Faustin yakomeje kurangwa no gutandukira nkana umurongo fatizo w’Impuzamashyaka CPC wo « GUHUZA IMBARAGA NO KUBUNGABUNGA UBUMWE BY’ABATAVUGA RUMWE N’INGOMA NGOME Y’AGATSIKO KA FPR-INKOTANYI » ahubwo agashishikazwa no kwivanga, kwinjira mu mikorere y’andi mashyaka agamije kubibamo amacakubiri no gushyamiranya abayagize.
    • Mu itangazo ryo ku wa 06 Ukwakira 2014, umuyobozi wa CPC, bwanaTWAGIRAMUNGU Faustin, wari usanzwe akemangwa n’Abanyarwanda benshi, yishyize hanze maze yigaragariza n’abari bagishidikanya ku bugambanyi bwe bwihishe mu bucabiranya no kwigira nyoni nyinshi yiyerekana ko ariwe wenyine gakiza k’impunzi z’Abanyarwanda cyane cyane abagorewe muri kongo, nyamara agamije kubacuza amaboko y’ababarengeraga, abashora mu nkiko mpuzamahanga nazo dusanzwe tuzi imikorere yazo. Nta wabura kwibaza icyo apfana n’agatsiko k’abicanyi ka FPR-INKOTANYI kuko imvugo yabaye imwe.
    • Kubera izo mpamvu zose tumaze kuvuga haruguru n’izindi tutarondoye muri iri tangazo, twebwe FCLR-UBUMWE na RDU TWITANDUKANYIJE KU MUGARAGARO N’UBUGAMBANYI N’IMIKORERE IRANGWA N’IGITUGU BYA BWANA TWAGIRAMUNGU FAUSTIN TUTACYEMERA NKA PEREZIDA W’IMPUZAMASHYAKA CPC dore ko yanakomeje kuba inzitizi mu kwaguka no kujya imbere mu mugambi wayihagurukije wo gutabara Abanyarwanda amazi atararenga inkombe.
    • Bityo rero, nta zindi nyandiko, ibyemezo cyangwa se amatangazo n’ikindi kintu cyose kireba impuzamashyaka CPC Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin yemerewe gukora mu izina ryayo.
    • Mu gihe hatarajyaho undi muyobozi mukuru wa CPC wumvikanyweho, imirimo ye izaba ikorwa by’agateganyo na Visi perezida wa mbere wa CPC, Gen Maj BYIRINGIRO Victor. Ibindi birebana n’ubuyobozi bushya bwa CPC bizatangazwa mu gihe cya vuba.
    • Impuzamashyaka CPC irakomeza gushimangira ko ishyigikiye bidasubirwaho Urugaga FDLR n’Abayobozi barwo bitanze kandi bakomeje kwitangira impunzi z’Abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa kongo.
    • Impuzamashyaka CPC irizeza Abanyarwanda ko igiye kugaruka ku murongo fatiro yahagurukanye kandi ko izakomeza guharanira inyungu za Rubanda. Amarembo kandi aruguruye ku bayigana.

    Harakabaho ubufatanye mu banyarwanda, abishyize hamwe Imana irabasanga

    Bikorewe i Walikali n’ i Paris

    Ku wa 08 ukwakira 2014

     

    Gen Maj BYIRINGIRO Victor 
    Perezida wa FCLR UBUMWE akaba na Visi perezida wa mbere wa CPC.

    Dr MURAYI Paulin 
    Perezida wa RDU akaba na visi perezida wa kabiri wa CPC.

    fichier pdf CPC Press release..of treason and dictatorship